Nta muntu kamara!

Paul Kagame yaravuze ati injiji mbi ni izize abantu baramuseka! Ariko nimurebe ibyo abantu bari gukora mu Rwanda peuh! Guhindura itegeko nshinga si ikibazo kuri jyewe, yewe nuko Kagame yakongera kwiyamamaza simbirwanya! Ariko ngaya abantu bavuga ngo ntawundi ushoboye! ngo nta wundi munyarwanda wayobora u Rwanda, none se Paul umunsi yagiye ntagaruke u Rwanda ruzareka kwitwa u Rwanda. Rwigema ko yapfuye se inkotanyi zabuze gukomeza urugamba no kurutsinda!! Igihugu nticyafashwe se!!?? Ubu se iyo adapfa Paul Kagame yari kuzaba commander ryari!!?? Ubu se iyo RPF iza kugera mu gihe cyo guhindura umuyobozi Rwigema byari kugenda gute!!??

Kuvuga ko nta wundi munyarwanda wayobora igihugu ni ikinyoma, ni agasuzuguro. Abanyarwanda bari bakwiye gusobanukirwa ibyo barimo kubeshywa! Niba RPF yarabuze umuntu uzasimbura Paul Kagame, ni ukuvuga ngo RPF ntayibaho, nta n’abanyamuryango igira!

Banyarwanda, nibura abafite 30 ans, muzi neza Habyarimana uko yaririmbwe, ariko mu nyuma mwabonye uko yabaye ruvumwa! Na Paul abanyarwanda bari kumushuka niba atari abatype be bari kumushuka! Ejo bundi nihagira akantu kaba, dore ko kazanaba ntawashidikanya! Kuko iyo bigeze mukugundira ubutegetse no kuvuga ko nta wundi ushoboye, imitwe irushaho gufunguka! Abari kumukomera amashyi ubu nibo bazamuvugiriza induru!

Jyewe mbona bakwiye kureka iriya ntero yo gusuzugura igihugu cyose ngo ntawundi ushoboye kukiyobora! Paul rwose kumwongeza manada si ikibazo na busa, twanayimwongeza tutahinduye itegeko nshinga! Ariko amabaruwa yose yanditse ngo gusaba guhindura ingingo 101 kugira ngo Paul Kagame akomeze ayobore what is that?????? N’abantu bize koko bagatinyuka bakabyandika!!

Paul turi mu ngando ndetse no mu biganiro byinshi agirana n’urubyiruko yaratubwiye ngo nta muntu n’umwe uri kamara!!!! So how this man can be kamara!!??

Yaratubwiye ngo umunyarwanda wese arashoboye!! None bibaye gute ko bivuzwe ko ari Paul wenyine ushoboye!!???

Dukeneye impinduka za system, niba RPF idashoboye kuduha democracy, abanyarwanda dukwiye guhaguruka tukayishakamo!

Tugakora ibintu twaganiriye tutatsindagiwemo!

Ejo bundi bazaba bavuga ngo baranshutse! Bande??

Faustin Rubanda