Nyabugogo:Imyigaragambyo y'abazunguzayi bamagana mugenzi wabo wahohotewe

Mu masaha ya saa munani z’amanywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena 2016, abashinzwe umutekano bo mu rwego rwa DASSO bakubitiye umusore w’umuzunguzayi mu gace ka Nyabugogo bamuhindura intere, bagenzi be barigaragambya banga ko anatwarwa kwa muganga.

Abazunguzayi baganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, bavuga ko uwakubiswe ari umusore wacuruzaga amandazi ayabungana mu ndobo, akaba yafashwe na DASSO bakamwambika amapingu bakamujyana mu kazu ngo n’ubusanzwe bajya babafungiramo, hanyuma baramukubita bamuhindura intere.

Ubwo imodoka itwara indembe kwa muganga yageraga ahabereye ibi hafi y’ahitwa kwa Mutangana, abazunguzayi banze ko imujyana bavuga ko yapfuye mu gihe abapolisi n’abasirikare bari baje guhosha imidugararo bo bavugaga ko agihumeka. Bakomeje kwigaragambya kugeza bamuberetse bakabona ko ari intere ariko agihumeka, imodoka ya Polisi iba ari yo imujyana kwa muganga.

Imodoka itwara indemba banze ko ijyana uwakubiswe kwa muganga irigendera.

Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, abazunguzayi bari bakirimo guteza akaduruvayo bavuga ko babangamiwe n’uburyo bakomeza guhohoterwa n’abashinzwe umutekano bo mu rwego rwa DASSO, kugeza aho babakubita bamwe bakanasiga ubuzima.

REBA VIDEO HANO ABAZUNGUZAYI BIGARAGAMBYA :

Source: Ukwezi.com