Nyuma ya Gen Rusagara na Capt Kabuye harakurikiraho nde?

Muri iyi minsi amakuru arimo kuvugwa cyane n’itabwa muri yombi ry’abasirikare bakuru b’ingabo z’u Rwanda basezerewe mu ngabo bose baregwa ngo:”guhungabanya umutekano w’igihugu”.

Ubu twavuga ko igikuba cyacitse aho buri wese yibaza abagiye gukurikiraho. Nyuma y’ifatwa rya Gen Frank Rusagara na Capt David Kabuye.

Ikigaragara ariko n’uko iri tabwa muri yombi risa nk’iryibasiye abasirikare bageze ku ntebe y’ishuri, batazamutse mu ntera nk’abandi vuba na vuba, ikindi bakaba barasezerewe mu ngabo ikitaraganya bisa nko kubikiza.

Nk’uko twabivuze mu nkuru yacu Gen Rusagara bivugwa ko yaba yarazize kudatinya kuvuga icyo atekereza n’ubwo cyaba kitavuga neza imitegekere ya Perezida Kagame, bamwe mu bamuzi neza bavuga ko ngo iyo yatangiraga kuvuga abandi basirikare bagenzi bakizwaga n’amaguru nawe akabaseka avuga ati: “ko babujije kuvuga bababujije kumva?”

Gen Rusagara bivugwa ko igihe yari mu Bwongereza atatinyaga kuganira no kujya impaka n’uwo ari we wese kugeza no ku bantu batavuga rumwe na Leta. Ibi ku butegetsi nk’uburiho mu Rwanda byakwitwa kugambanira igihugu cyangwa guhungabanya umutekano.

Tugarutse kuri Capt David Kabuye bivugwa ko yatawe muri yombi kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Kanama 2014, ni umugabo wa Lt Col Rose Kabuye nawe washyizwe ku gatebe nyuma yo kugirwa igikoresho muri dosiye y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana.

Abanyarwanda benshi bibuka igihe Lt Col Rose Kanyange Kabuye yatabwaga muri yombi mu gihugu cy’u Budage akoherezwa mu Bufaransa bigakurikirwa n’ifungwa rya za Ambassades z’u Budage n’u Bufaransa n’imyigaragambyo yari yateguwe na Leta aho intero yari “ROZA WACU…”. Ibi ntabwo byamuguye amahoro kuko akirekurwa yabaye nk’ujugumywe mu ngarani ahitamo kwicururiza inzoga mu kabari ke kari i Nyarutarama uretse ko ngo mu minsi ishize Perezida Kagame yajyaga amwohereza guhaha utuntu tumwe na tumwe mu Bushinwa mbese nk’umuyaya batumye ku isoko. Ubu amakuru dufite n’ukohari uturaka tw’ubwubatsi amazemo iminsi i Juba muri Sudani y’amajyepfo.

Aka kabari k’i Nyarutarama ka Lt Col Rose Kabuye n’umugabo we Capt David Kabuye gashobora kuba kari mu byarikoze, amakuru menshi avuga ko Capt David Kabuye akenshi yabaga yahembutse kubera agatama bikamuviramo kwivugira ibyo yishakiye byose.

Kuri uyu munsi mu gihe abandi babyinaga bategeye amaboko Jeannette Kagame, Rose Kabuye we yabareba ameze nk'uwibaza niba basaze
Kuri uyu munsi mu gihe abandi babyinaga bategeye amaboko Jeannette Kagame, Rose Kabuye we yabarebaga ameze nk’uwibaza niba basaze

Ari Gen Frank Rusagara ari na Capt Kabuye bari mu gikundi twakwita icy’abantu bize kandi b’abarakare bashoboraga gukomezanya n’ubutegetsi bundi bwasimbura uburiho ubu.

Mu byatangajwe n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Gen Joseph Nzabamwita harimo ko Capt Kabuye yatawe muri yombi muri gahunda y’iperereza ryakorwaga kuri Gen Rusagara, ese mama baba barakubise Gen Rusagara iz’akabwana agataka avuga Capt Kabuye?

Capt Kabuye uretse agatama n’inkumi ubundi benshi bemeza ko ari umugabo mwiza dore ko azi no kwihangana none se ko bari baramutwaye umugore bakamumusubiza intambara irangiye yari kugira ate? Hari benshi bibaza niba umugore we Lt Col Rose Kabuye we atazatabwa muri yombi dore ko bizwi ko Jeannette Kagame atamwiyumvamo kandi na Lt Col Rose Kabuye akaba asuzugura Jeannette Kagame bizwi kandi ntabihisha.

Amakuru agera kuri The Rwandan akomeje kwemeza ko iyi serwakira ahubwo ari bwo igitangira ku buryo benshi mu basirikare ba RDF barimo kwitanguranwa bajya gusaba imbabazi bavuga ko bari inyuma ya Perezida Kagame ko ntaho bahuriye n’ibipingamizi!

Tubitege amaso.

Ubwanditsi

The Rwandan

Email: [email protected]