Padiri Thomas Nahimana ati:Jeannette Kagame gahunda ni mu matora ya 2017!

Mu kiganiro Padiri Thomas Nahimana yagiranye na Radio Impala ku bufatanye n’ikinyamakuru The Rwandan, yasobanuye ibijyanye n’ishyaka abereye umuyobozi ari ryo Ishema ry’u Rwanda, asobanura impamvu yatumye ajya muri politiki ndetse n’icyamumaze ubwoba ku buryo yumva we n’abataripfana b’ishyaka rye bazataha mu Rwanda ngo bitarenze tariki ya 28 Mutarama 2016 ubwo ngo bazaba bagiye kwitegura amatora ya Perezida wa Repubulika yo mu 2017.

Kuri Padiri Nahimana ngo abona Perezida Kagame atagomba kwiyamamaza kuko yarangije manda zemerwa n’itegeko nshinga ngo ahubwo uwo yiteguye guhangana nawe ni Jeannette Kagame bitangiye kunuganugwa ko aziyamamaza. Ngo Jeannette Kagame namutsinda biciye mu mucyo Padiri Nahimana yivugira ko azayoboka agafatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu.

Icyo kiganiro ni kuri Radio Impala mushobora gukurikira Hano>>>

Ubwanditsi

The Rwandan