Paul Gitwaza arapfa iki na Leta ya FPR?

Muri iyi minsi haravugwa cyane amakuru avuga nabi ndetse yibasira umuvugabutumwa Paul Gitwaza, ayo makuru yagaragaye cyane mu binyamakuru bisa nk’ibibogamiye kuri Leta ya FPR iri ku butegetsi mu Rwanda, nyuma byafashe indi ntera aho abakunze kuvugira Leta y’u Rwanda no kuyikorera propaganda ku mbuga nka Facebook barenga 10 nabo bateye iyo ntero!

Duhereye ku bavugira Leta kuri Facebook hari benshi bazwi babihemberwa nk’akazi ka buri munsi bakoresha amazina y’amahimbano  ariko mu iperereza ryakozwe na The Rwandan hisunzwe ikoranabuhanga twasanze benshi muri abo bantu bandika bakoresheje za mudasobwa z’inzego za Leta ndetse bakandikira no mu mazu ya Leta. Bikaba bitangaje ukuntu abantu bakorera Leta n’inzego z’iperereza bakwikoma umuvugabutumwa Paul Gitwaza icyarimwe ntawe ubahaye itegeko ryo kubikora uri mu basanzwe babaha amabwiriza y’akazi.

Ibyo Paul Gitwaza yaba apfa na Leta

-Paul Gitwaza yatangaje ko umwana we witwa David azaba Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika! Ibi ubwabyo abazi gusesengura imiterere y’ubutegetsi mu Rwanda bavuga ko ari agasuzuguro gakomeye kuri Perezida Kagame. Kuba Gitwaza yifuriza umwana we kuba Perezida w’Amerika bishatse kuvuga ko kuba Perezida w’u Rwanda bisuzuguritse kuri we akaba yifuriza umwana we ibirenzeho. Bikaba bishatse kuvuga ko Paul Gitwaza yavuze ku mugaragaro ko urubyaro rwe ruzategeka urwa Perezida Kagame! None se ko tubizi ko Perezida wa Amerika aba ari mu ba mbere bategeka isi, igihe umwana wa Gitwaza azaba ategeka Amerika abana ba Kagame bazaba bari hehe? Munsi y’umwana wa Gitwaza! Aya magambo yitwa ubuhanuzi twafata nko kurota agaragaza kwisumbukuruza no kwishyira mu rwego rwo hejuru ku buryo hari benshi babifata nk’agasuzuguro katagomba kwihanganirwa.

-Paul Gitwaza afite ububasha ku bavuga rikijyana (abayobozi, abanyemari, abakora mu masosiyete akomeye…) bamwe na bamwe n’abo bashakanye basengera mu rusengero rwe rwa Zion Temple ku buryo benshi muri bo bamwumvira ndetse bakamwubaha kurusha Perezida Kagame ubwe! Iki ni kimwe mu bintu bitera impungenge cyane bamwe mu bari hafi ya Perezida Kagame baterwa umujinya n’ubwo bubasha cyane cyane ko hari abagabo benshi ubu bafite ibibazo mu ngo zabo kubera inyigisho abagore babo bakura mu rusengero rwa Gitwaza. Urebye imodoka ziba zuzuye ku rusengero rwe ziba ziruta iziba ziri kuri stade Amahoro habaye umupira wa APR na Rayon Sport!

-Paul Gitwaza abona amaturo menshi akura mu bayoboke be mu nsengero ze zitandukanye, ibyo bituma aba umukire kandi birazwi ko mu Rwanda ahari imari hose FPR iba ishaka kuba ihafite mu maboko yayo! Rero niba Gitwaza amaturo  abona atayaha FPR ngo imugenere ahubwo akagura amamodoka ahenze, n’indi mitungo itabarika ku isi hose, akajya no kubyarira abana muri za Amerika sinzi niba mu kayabo atunze yarigeze akoramo ngo agire icyo ashyira mu bigega Agaciro cyangwa Ishema ryacu. Ibi nabyo byaba imwe mu mpamvu yo kumwijundika. Cyane cyane ko abavugira Leta ku mbuga nka Facebook bakunze kuvuga ko ubuhanuzi bwe bugamije kurya abantu imitungo yabo ababeshya ngo isi igiye gushira!

-Paul Gitwaza ntabwo yigisha akorera propaganda Perezida Kagame muri ibi bihe bikenewe, mu gihe bamwe bita Kagame impanga ya Yezu n’ibindi Gitwaza we mu kwigisha ntabwo yubaka izina rya Kagame ahubwo ashaka kubaka izina rye bwite. Mu banyamadini twabonye babyiganira ku nzu inteko ishingamategeko ikoreramo bikoreye amasanduka n’ibiseke birimo amabaruwa asaba Perezida Kagame kuyobora ubuziraherezo Gitwaza ndumva ntawe twabonyemo!

-Paul Gitwaza mu kuvuga ko muri uku kwezi kwa 9 hazagaragara ibimenyetso by’uko isi igiye kurangira (ubwirakabiri) ni ibintu Leta n’ubundi itakwishimira kuko byatuma abaturage biheba ndetse abari baremeye kuyoborwa butama cyangwa abari bariyemeje kuba ba mpemukendamuke bagahindura imitekerereze bagashyira ukuri imbere  cyangwa bagahebera urwaje bakivumbura ku butegetsi. Perezida Kagame we ubwe yivugiye ko adakeneye abamuhanurira ko niba Imana ishaka kugira icyo imubwira izajya ibimwibwirira idatumye abandi. Kuba Gitwaza arimo ahanurira abantu kandi akavuga ibinyuranyije n’inyungu z’ubutegetsi nabyo bishobora gutuma ukumwihanganira gushira.

Paul Gitwaza bishobora kumugendekera gute mu minsi iri imbere?

Uko bigaragara n’ubwo Leta yatangiye kujomba ibikwasi Gitwaza iciye mu itangazamakuru no mu mbuga nkoranyabaga hari umurongo itararenga kuko kugeza n’ubu abayobozi bamwe n’abo bashakanye baracyagaragara mu rusengero rwa Gitwaza ntabwo barababuza kujya gusengerayo. Bishatse kuvuga ko Gitwaza bashaka kumujyana gahoro kugeza igihe bamugushirije mu cyaha cyangwa abonye igitutu kibaye kinshi agahunga.

Gufunga umuntu nka Gitwaza biragoye kuri Leta, byayitesha agaciro ndetse bigatuma Gitwaza agira ingufu nyinshi ariko kumushyiraho igitutu bakamubererekera agahunga ni ibintu bishoboka maze bigakurikirwa no kumuhimbira ibyaha bituma atagaruka mu gihugu ibyo byakurikirwa no gutera ubwoba abasengeraga iwe gahoro gahoro ndetse bagashaka umwe mubamwungirije uhita ubohoza insengero ze mu Rwanda kugeza igihe izina rye ribaye nk’iryibagirana.

Mu mahanga byaba mu banyarwanda cyangwa abandi inyigisho ze zakomeza ariko amaturo yo yaba make kuko burya abatuye mu bihugu byateye imbere bakunze kwikora mu mufuka barabaze kandi igitutu ku basengera mu nsengero ze no mu mahanga nabo cyabageraho dore ko n’ibikorwa byo kumusebya byaba byinshi.

Kuba Gitwaza yarahisemo kurega ibinyamakuru mu rwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) ntabwo bizabuza abatangiye inkubiri yo kumujomba ibikwasi babikomeza ndetse mu gihe urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) rwatera utwatsi ikirego cye byaba bivuze ko Gitwaza yaba atanzwe ngo abambwe.

The Rwandan

Email: [email protected]