PDP-Imanzi iramagana bikomeye igihano cyahawe Victoire Ingabire

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU.

Ishyaka PDP-IMANZI riramagana bikomeye icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2013, gikatira Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA, Umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi, igifungo cy’imyaka 15, nyuma y’aho ajuririye icyemezo cy’Urukiko Rukuru rw’u Rwanda rwari rwamukatiye gufungwa imyaka 8, ku wa 30 Ukwakira 2012.


Ishyaka PDP-Imanzi riragaya cyane iki cyemezo gishimangira bidasubirwaho ko ubutabera bw’u Rwanda bwabaye imbata n’igikoresho cy’ingoma y’igitugu iyobowe n’Ishyaka FPR-Inkotanyi rya Perezida Pawulo KAGAME, igamije kwikubira ubutegetsi no gukomeza kuniga demokarasi n’ubwisanzure mu Rwanda.

Nta kindi Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA azize usibye guharanira ubwisanzure no guca akarengane mu Rwanda. Icyemezo cyo kumufunga burundu ni icyo kwamaganwa kuko kivutsa uburenganzira Intwari izwi mu Rwanda no mu mahanga.

Ishyaka PDP-IMANZI ribabajwe cyane n’iki cyemezo kandi ryifatanyije na Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA, Umuryango we hamwe n’ishyaka FDU-INKINGI. Rirabasaba kudacika intege kandi rizakomeza guharanira ko afungurwa nta yandi mananiza, we n’abandi banyapolitiki bose bafungiye akamama, barimo Bwana Déogratias MUSHAYIDI, Bwana Bernard NTAGANDA, Bwana Théoneste NIYITEGEKA n’abandi Banyarwanda bose bafunze bazira imikorere mibi y’ubutabera bw’u Rwanda.

Ishyaka PDP-IMANZI ryongeye gusaba Imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bitera inkunga u Rwanda kotsa igitutu Leta y’igitugu iyobowe na Perezida Paul KAGAME kugeza igihe izarekurira Abanyapolitiki bose bafunze kandi igakuraho inzitizi yashyizeho igamije kuniga demokarasi n’ubwisanzure mu Rwanda.

Bikorewe i Buruseli ku wa 13 Ukuboza 2013.

Jean Damascène MUNYAMPETA

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyaka PDP-IMANZI.