Perezida Kagame ntakizera abamurinda!

Mu rugendo Perezida Kagame yagiriye mu karere ka Ngoma, mu ntara y’uburasirazuba kuri uyu wa kane tariki ya 28 Mata 2016, yagaragaye arinzwe bikomeye ndetse yifubitse ikoti ridatoborwa n’amasasu.

Igitangaje ni ukuntu umuntu uvuga ko akunzwe ku buryo ngo atorwa ku majwi 98% ndetse ngo hakandikwa inyandiko zikabakaba miliyoni 4 zimwinginga ngo yice itegeko nshinga, afitiye ubwoba abaturage avuga ko bamukunda ku buryo adashobora kubatunguka imbere atifurebye ikoti rimukingira amasasu.

umunyamideri yerekana ikoti nk'iryo Kagame yari yambaye i Ngoma
umunyamideri yerekana ikoti nk’iryo Kagame yari yambaye i Ngoma
Ubwoko bw'amakoti arinda amasasu butandukanye bukorwa n'umunyacolombiya Miguel Caballero
Ubwoko bw’amakoti arinda amasasu butandukanye bukorwa n’umunyacolombiya Miguel Caballero

 

Iyo usesenguye usanga kwifureba muri biriya bikoti Perezida Kagame ntabwo abikora atinya abaturage kuko bizwi neza ko abaturage bari hafi aho bose baba basatswe ndetse imisozi n’imisozi yagoswe n’abashinzwe kumurinda ku buryo nta muntu wahinjiza intwaro. Ahubwo Kagame ntabwo yizeye abashinzwe kumurinda kuko nibo bonyine baba bafite intwaro hafi aho bonyine.

jacket1

Ikoti yari yambaye i Ngoma ryakozwe na umunyacolombiya Miguel Caballero ufite ubuhanga mu gukora ubwoko bw’amakoti nk’ariya, ariko ririya koti ntabwo ryamurinda amasasu yaraswa na ba rudahusha bamuhamya mu mutwe cyangwa mu ijosi.

Ikindi ni uko amakoti nk’ariya adahagarika amasasu amwe n’amwe yabigenewe  nk’ayitwa (THV)) cyangwa (TTS – Teflon Treated Solids). Ntabwo ahagarika kandi amasasu manini nka 338 Lapua Magnum cyangwa calibre 50 akunze gukoreshwa na ba rudahusha barasira kure ku buryo isasu rirasiwe muri metero 500 rishobora kwinjira nta kibazo.

Mu gusoza twagira tuti umuntu iyo akora neza nta gushidikanya ko ineza ayisanga imbere kandi burya umuntu arindwa n’Imana. Naho kwifureba mu makoti arinda amasasu cyangwa kugenda mu mamodoka atamenwa n’amasasu sibyo bibuza umuntu ko yapfa umunsi we wageze.

Marc Matabaro