RD Congo-Rwanda: Intambara ya Politiki

Kivu ya ruguru – Ahaberaga imirwano hagati y’ingabo za leta ya DR Congo n’inyeshyambaza M23 muri teritwari za Rutshuru na Nyiragongo hari ituze kuva muri weekend, gusa ubu hari intambara ya politiki no gushinjanya.

Ingabo za DR Congo zasohoye ibimenyetso by’amajwi n’amashusho y’abasirikare babiri b’u Rwanda zivuga ko bafatiwe hafi y’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo baraje gufasha M23.

Aboshye amaboko, umwe muri bo, Cpl Nkundabagenzi Elysee, yumvikana avuga ko bageze muri Congo kuwa gatatu babwiwe ko baje kurwanya umutwe wa FDLR warashe mu Rwanda.

Umuvigizi w’ingabo mu ntara Kivu ya ruguru, Gen Sylvain Ekenge, avuga ko aba basirikare bafashwe n’abaturage barimo guhunga nyuma y’uko ingabo zisubije inyuma abarwanyi ba M23 bari bateye ikigo cya gisirikare cya Rumangabo.

Igisirikare cya Congo cyerekana ibyangombwa by’aba basirikare, bigaragaza ko Nkundabagenzi we yagiye no mu butumwa bwa ONU muri Sudani y’Epfo.

Ifatwa ry’aba risa n’ikimenyetso gikomeye ku byo abategetsi ba Congo bakomeje gushinja u Rwanda gufasha M23, umutwe ubu leta ya Kinshasa yise ‘uw’iterabwoba’.

Ariko kuwa gatandatu igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko abo basirikare bashimuswe n’ingabo za Congo bari butaka bw’u Rwanda.

Umuvugizi wungirije wa leta y’Urwanda, Alain Mukurarinda, mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuzamiryango nawe yemeza ko abo basirikare bashimuswe:

Kuwa gatandatu kandi, mu nama y’ubumwe bwa Africa i Malabo muri Guinea Equatorial Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yavuze ko u Rwanda nta ruhare rufite mu birimo kubera muri Congo.

Vincent Biruta yabwiye iyo nama ko mu gushinja u Rwanda, DR Congo “iba iyobya uburari yirengagiza ko ingabo zayo zifatanya na FDLR”, umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

“Ni ibinyoma” – Willy Ngoma

Umuvugizi wa M23 ahakana ko u Rwanda rurimo kubafasha, yabwiye BBC ko ibivugwa n’ibyerekanwa n’ingabo za DR Congo ari ibihimbano kandi ari “ibinyoma”.

Yemeza ko ahaberaga imirwano ubu hari agahenge gusa ati: “Ariko igihe icyo aricyo cyose byose byakongera’.

Ku cyumwru nijoro M23 yasohoye itangazo rishinja leta ya Kinshasa kunanirwa kubahiriza amasezerano yagiranye nabo mu 2013, 2019, 2021 n’ayandi.

Muri iri tangazo, uyu mutwe ushinja nanone ingabo za leta gufatanya n’inyeshyamba za FDLR n’izindi, hamwe n’ibindi birego bikomeye.

Uyu mutwe usaba ONU, n’indi miryango y’ibihugu mu karere, “gutegeka ko habaho guhagarika imirwano hagati ya guverinoma ya Congo na M23”.

Usaba kandi ko leta ya Kinshasa itegekwa kubahiriza ibikubiye mu masezerano y’i Nairobi yo mu 2013.

BBC