RWANDA: GUTABARIZA NTAGENGERWA THEOGENE UHERUTSE GUSHIMUTWA NA DMI.

Umugabo wubatse witwa Ntagengerwa Théogène, wabaye umucungamutungo w’ikigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Rushaki, akaba yaranakoze muri APAPEB secondary school, wabarizwaga I Gikondo mu gatenga. Taliki ya 31/08/2014, ubwo yahamagarwaga n’uwitwa Ernest Ngabonzima ushinzwe SPARK (country director micro grant), ngo amusange mu Ruhengeri muri Musanze, kuva avuye mu rugo ntiyongeye kuboneka ukundi.

Uko byagenze

Ntegengerwa Théogène, agisohoka mu nzu yagiye gufata Moto, igomba kumugeza aho afatira Taxi, yagombaga kumugeza I Musanze, ntabwo abamushimuse bategereje ko agera kuri Taxi, amakuru dufitiye gihamya, agaragaza ko ba Rushimusi bahise rero bamushimutira mu nzira ataragera aho ategera Taxi, nkuko imikorere ya ba rushimusi isanzwe izwi, bahise boherereza umugore we ubutumwa bwa Télefoni igendanwa ko atakigiye mu Ruhengeri ahubwo ko abonye indi gahunda itunguranye, akaba ahinduye agiye Uganda, anabwira Umugore we ko atagomba kugira ikibazo ko bazabivuganaho ejo.

Ubwo kwari ukuvuga tariki ya 01/09/2014, kuva icyo gihe kugeza ubu, umuryango wa Ntagengerwa Théogène, nta gakuru ke uramenya, ibi bikaba bitari bisanzwe, aho Ntagengerwa amara iminsi irenze 2 atavugishije umuryango we, aha rero akaba ariho hatuma umuryango ukeka ko Ntagengerwa yaba yarashimuswe.

Kubera izo mpamvu, zishimutwa ry’abantu, bazira akamama, tukaba twongeye gusaba Leta iyobowe na FPR Inkotanyi, mu boshobozi ihora ivuga ko abanyarwanda bacungiwe umutekano, kandi ko izo nzego zikora neza, ko yagaragaza Ntagengerwa Théogène, umuryango we ukamubona, haba hari n’ibyo abazwa akabibarizwa imbere y’ubutabera. Ntagengerwa Theogène abamushimuse bamutesheje umugore we n’abana babili b’abahungu.

Source: IKAZE Iwacu