RWANDA: ISHIMUTWA RY'ABAYISLAMU RIRAKOMEJE

Amakuru agezweho kandi yizewe n’ay’ishimutwa ry’undi musheikh witwa Habimana Yassin wari Imamu (Umuyobozi ) w’Umusigiti wa Onatracom mu Biryogo ubwo bari mu nama mu musigiti wa Onatracom ku wa gatatu tariki ya 28/01/2016. Yabajije ifungwa ry’abasheikh n’icyo bafungiwe. Ubwo inama irangiye yarategerejwe ngo asarishe nimugoroba arabura. 

Ejo ku wa kane  hashimuswe uwitwa Hadji Yussuf ufite umudamu witwa mama Naziwa ucuruza kuri Onatracom imyenda y’abadamu. Yashimutiwe mu Biryogo ubwo yarimo agurira umwana we ibikoresho by’Ishuri. Ubwo Yari ari mu iduka haje imodoka havamo abagabo 2 bahita bamwinjiza mu modoka kugeza n’ubu nta muntu uzi aho ari. Turahungira he iki cyorezo cyateye mwo kabyaramwe ahaaaa!?

Umuyislamu w’i Kigali,30/01/2016