Rwanda:Umuryango w'ubumwe bw'uburayi uramagana itekinikwa ry'itegeko nshinga!

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi (EU/UE) mu ijwi rya Federica Mogherini, uwo muryango uvuga ko ivugururwa ry’itegeko nshinga ari ikintu gisaba ko hitabwaho inyungu z’abatuye igihugu bose, ayo mavugurura akaba agomba kunoza imikorere n’amategeko hagamijwe gutuma inzego z’ubutegetsi zishobora gukora mu buryo bujyanye n’igihe. Buri gihugu kikaba gifite uburenganzira bwo kuvugurura imitegekere yacyo.

Ariko, kwemeza amavugurura akorewe umuntu umwe bigabanya ukwizerwa kw’inzira igamije ivugurura ry’itegekonshinga kuko bihonyora uburyo bwo gusimurana ku butegetsi biciye mu nzira za demokarasi biteganywa mu ngingo ya 23 y’amasezerano nyafurika agenga amahame ya demokarasi, amatora, n’imitegekere. Amahinduka yakozwe ku itegeko nshinga mu Rwanda vuba aha akemezwa n’inteko nshingamategeko (niyemezwa muri Kamarampaka) araganisha kunyuranya n’ayo mahame nyafurika.

Umuryango w’ubumwe bw’uburayi ushyigikiye bidasubirwaho ihame ryo gusimburana ku butegetsi biciye mu nzira ya demokarasi, bikozwe mu mucyo, ntawe uhejwe kandi hashyizwe mu gaciro nk’uko biteganywa mu mahame nyafurika agena imitegekere ya demokarasi. Mu bihugu byubahirije igihe cyose ibiringo ntarengwa bigatuma habaho n’amahinduka abaturage babyo bacengewe na demokarasi kandi hubakwa inzego zizewe na bose ingero ni nyinshi ku mugabane w’Afrika

Ku bw’ibyo umuryango w’ubumwe bw’uburayi uzakomeza guharanira ko habaho amahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika kandi uyu muryango uhanze amaso inzira y’ibiganiro udasiba n’abayobozi b’u Rwanda.

Email: [email protected]