SERGEANT MAJOR KAYIJAMAHE JUMA WAHOZE MU NGABO ZA FPR N’UWAROKOTSE UBWICANYI BW’IMPUNZI MURI CONGO NDIBWAMI ALFRED, BAZATANGA UBUHAMYA KU BWICANYI BWAKOREWE IMPUNZI MU MAKAMBI YA MUGUNGA NA KATARE (INDEGE ZANYANYAGIJE ESANSI KU MIRAMBO IRATWIKWA).

Ni kuri shortwave Kuwagatandatu taliki ya 19/10/2013 guhera saa
(19h00-20h00)…

Radio Inyabutatu iramenyesha abanyarwanda bose ko kuri uyu wagatandatu
taliki 19/10/2013 izabagezaho ikiganiro gifite ibice bibiri: IGICE
CYAMBERE: UBUHAMYA KU BWICANYI BWAKOREWE ABAHUTU MU MAKAMBI YA  MUGUNGA
NA KATARE, NI SERGEANT-MAJOR KAYIJAMAHE JUMA WAHOZE MU NGABO ZA FPR
N’UWAROKOTSE UBWICANYI BWAKOREWE IMPUNZI MU NKAMBI YA MUGUNGA WITWA
NDIBWAMI ALFRED BAZATANGA UBUHAMYA. BAZAVUGA UKO INGABO ZA FPR-INKOTANYI
ZISHE IMPUNZI Z’ABAHUTU URUVUNGANZOKA NYUMA ZIGATWICISHA IMIRAMBO
ESANSI MU BURYO BWO KUZIMANGANYA IBIMENYETSO.

IGICE CYA KABIRI: NI IKIGANIRO KIZIBANDA KU UBWAMI BUGENDERA
KW’ITEGEKONSHINGA MU RWANDA. JOSEPH MUTARAMBIRWA NA JACKSON MUNYERAGWE
BAZEREKANA KO IBINYAMAKURU (www.ikazeiwacu.unblog.fr NA
www.inumanews.com) BIDAKWIYE KWIBASIRWA KUBERA INKURU BYATANGAJE IFITE
UMUTWE UKURIKIRA: “UWANZE GUSINYA YARAHEMUTSE” YANDITSWE NA COMITÉ DE
SOUTIEN POUR UNE MONARCHIE CONSTITUTIONNELLE AU RWANDA  KW’ITARIKI YA
05/10/2013. BAREREKANA NEZA KO UWIBASIYE IBYO BINYAMAKURU ARIWE AHUBWO
UGOREGA AMATEKA.

Ikiganiro kizatangira saa moya za nimugoroba kugeza saa mbiri
(19h00pm-20h00pm) z’i Kigali.

Radio Inyabutatu kuri Shortwave yumvikanira ku murongo w’ 17870 kHz
muri meter band 16.

Kuri internet Radio Inyabutatu ikora amasaha 24/24 kuri website:
www.radioinyabutatu.com

Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave yumvikana mu Rwanda hose ku
maradiyo agendanwa, amaradiyo yo mu rugo, amaradiyo yo mu mamodoka
n’andi maradiyo yose afite umurongo wa SW/Shortwave buri wagatandatu
guhera saa moya kugeza saa mbiri (19h00pm-20h00) z’umugoroba.

Radio Inyabutatu ifite ububasha bwo kwumvwa n’abantu bari ku mugabane
wa Afurika, ku mugabane w’Uburayi, ku mugabane wa Aziya, ku mugabane wa
Amerika y’amajyaruguru (Leta zunze ubumwe z’Amerika na Kanada).

Kugirango wumve Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave Station ,
bigusaba kuba ufite akaradiyo akariko kose gafite umurongo wa
SW/Shortwave.

Abifuza kuvugira kuri Radio Inyabutatu no gutera inkunga mwajya
mutugeraho munyuze kuri izi address:

Telephone: +44 20 8123 3482

Email: [email protected]
Skype: radioinyabutatu

Mugire Imana.

Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu

Ibiyaga bigari bya Africa