Taliki ya 5 Kamena 1994 ikomeje kuvugisha amangambure abanyakinyoma !

Mu mateka y’abanyarwanda  hari amataliki  adateze kuzibagirana uko ibihe bizahora bisimburana, muri ayo harimo asa nayemewe kuvugwa  ariko andi nushatse kugira icyo ayibazaho akaba  yahasiga ubuzima. Muri ayo  mataliki ndashaka kwivugira taliki ya 5/06/1994.

Uko kuyobya uburari  byose biguha kwibaza ariko bidatinze ukisubiza  kuko amateka yaba mabi cyangwa meza  yose tugomba kuyavugaho rumwe nk’abanyarwanda  kugira ngo twubake umuryango nyarwanda w’ejo hazaza .

Ubwo nari nkitse uturimo, nafunguye Radio Ijwi rya Rubanda  nk’ibisanzwe  ngo nkurikirane  umunsi wa Kane w’amasengesho ya Neveni, hanyuma  nza kugwa mu kantu ubwo umunyamakuru Simeon yari ahamagaye Musenyeri MBONYINTEGE Smaragde ngo nibura abashe kuvuga agasengesho gato asabira abihayimana bagenzi be bishwe n’ingabo za FPR Inkotanyi baguye i Gakurazo, igisubizo cya Musenyeri cyanteye kwibaza byinshi :

-Kutavanga politiki n’amasengesho bishatse kuvuga iki ?

-Kiliziya Gaturika yo mu Rwanda isabira izo nzirakarengane ryali? Gute? Hehe?

I Gakurazo

 

I Gakurazo ni mucyahoze  ari komine ya Mukingi muri Gitarama, mbwa mbere mu mateka y’isi, abasenyeri ba kiliziya Gaturika batatu, abihayimana bandi 13 ndetse n’akana  k’agahungu Richard SHEJA kari kicaye ku bibero bya Musenyeri Gasabwoya bicwa umunsi umwe  n’ingabo za FPR inkotanyi.  Zari zirangajwe imbere n’abagororewe kuba abajenerali ubu kubera ayo mabi, aha ndavuga Fred Ibingira, Wilson Gumisiriza na Innocent Kabandana ibyo byose bihawe umugisha na Rudasumbwa mu mabi yose Paul Kagame.

Imyaka ibaye 19 n’imisago abo basenyeri uko ari 3 (Musenyeri RUZINDANA Joseph, NSENGIYUMVA Vincent, NSENGIYUMVA Thaddée) bose bahambwe muri Bazilika y’i Kabgayi, uburyo bunyuranyije n’umuco wa kiliziya aho buri Musenyeri agomba gushyingurwa kandi akibukwa muri Diyoseze ye yayoboraga.

Tugarutse ku kiganiro, ubwo Musenyeri Mbonyintege yari ateze amatwi Simeon amusobanurira impamvu imuteye kumuhamagara, dore ko abo basenyeri bagenzi be baguye muri Diyosezi ayobora, bakaba bahambye muri Diyosezi ayobora  ndetse akaba ni umukuru w’inama y’abepiskopi b’u Rwanda, twumvaga ko agiye nibura kubavugira Ndakuramutsa Mariya nka  2 ndetse na Dawe uri mw’ijuru  ubundi akaba arangije umurimo we, dore ko  Musenyeri Ntihinyurwa  yabikoze nta mususu ubwo bamusabaga gusabira izo nzira karengane.

Kutavanga Politiki n’amasengesho  byari bivuze iki ?

Icyo Musenyeri Mbonyintege yita Politike ni ugusabira inzirakarengane zishwe na FPR cyane cyane ziganjemo ubwoko bw’abahutu! Naho amasengesho nayabazize ubwicanyi bw’interahamwe  nibo bakwiye kwibukwa bakanasabirwa  ku Mana, abandi bo si abantu si abanyarwanda!

Binyibukije ko nta gishya kiba mu isi koko burya ibi byose tubona byahozeho na kera, abaromani nibo bagira bati:Nihil novi sub Sole “Rien de nouveau sous le soleil”  binyibukije mu gihe cya kera ukuntu abantu basumbanaga bakurikije amikoro, mu gihe uwabaga atanze amaturo menshi yabonaga indugensiya(indulgence) nyinshi gusumba abandi, no mu Rwanda  ni uko  uwo agatsiko ka Paul Kagame kadashaka ntiyibukwa ndetse n’uwamwishe ni intwali! Banyarwanda turava he tukajya he? Kugera aho umushumba avangura intama ze!

Mu Rwanda ibintu byose byarivanze, biragoye gutandukanya idini n’amashyirahamwe runaka y’abanyepolitike, umukuru w’idini cyangwa itorero biragoye kumutandukanya n’umuvugizi wa leta MUSHIKIWABO!

LETA+AMADINI= FPR=INGIRWAMASHYAKA+INTORE

Kiliziya Gaturika yo mu Rwanda isabira izo nzirakarengane ryali? gute? Hehe?

 

Umwera uturutse i bukuru ukwira hose koko, agatsiko ka Paul Kagame  kabibye inzangano mu banyarwanda, kubakiye ku kinyoma kugera n’aho Musenyeri Mbonyintege atsimbarara ku kinyoma bamutoje agatsimbarara akemeza Simeon ko bagira igihe cyo kwibuka bariya bihayimana  baguye i Gakurazo? Byakozwe ryari? Hehe? Nande?

Ikigaragara cyo Musenyeri Mbonyintege ateye isoni n’agahinda, turakibaza niba ari ubwoba bwamuteye kuvuga amagambo nk’ariya mu nyungu zo kurengera ubuzima bwe  bikatuyobera. Gusa twe nk’abakiristu nta bushumba tukimubonamo! Yahisemo kwibera umugererwa (mouvancier) mu gatsiko kayobowe na Paul Kagame nk’uko Padiri Thomas Nahimana ajya abisobanura .

Nibyo koko Musenyeri Mbonyintege yahisemo gushyira  iyobokamana hasi  yikomereza umurimo wa  Politike yunganira indi ntore  minisitri   Séraphine Mukantabana  ufite mushingano gucyura impunzi aho yavuze ko bafite uburyo bibuka kandi ko ntawe babujije kwibuka.

Isomo kuri Mgr.Mbonyintege

Abanyarwanda bagiriwe amabi menshi, ibyo Mgr. Mbonyintege yavuze  afite umwanya uhagije wo kwikosora akababarirwa, ariko na none bigaragaza imikorere idahwitse y’abo bashumba b’iki gihe yo kuvangavaga  ibintu ugasanga umwanya munini bawuta mu kugambanira intama bashinzwe  ndetse no gukunda ubwiru cyane  bakigira nk’aho bazi ibintu byose.

None se wambwira ukuntu Musenyeri muzima atagira umunyamabanga (secrétaire) ushinzwe kumwitabira telefone? Bityo akabasha  kugira umwanya uhagije wo gutegurirwa ibibazo by’abanyamakuru  ndetse byanashoboka  agatanga umunsi umubereye wo kubisubiza.

Yanze kuganya ashaka ibisubizo vuba  nk’izindi ntore  ariko nibwo yishyize habi gusumba iyo aruca akarumira byari kwitwa ko ari ibibazo by’itumanaho.

Umwanzuro

Ntawabura gushima umunyamakuru w’ijwi ryarubanda Simeon n’ikipe bafatanyije muri iki gihe cya Neveni bihaye cyo gusabira abanyarwanda bose bazize ubwicanyi bwaba ari ubw’Interahamwe cyangwa bwa FPR-Inkotanyi ndetse bakanatanga  urubunga ku banyarwanda bose babyifuza cyane cyane abatemerewe kwibuka muri aka kanya no  guha ijambo abariniganywe.

Ahubwo ubutaha bizadushimisha umunsi radio ijwi rya Rubanda yahaye ijambo uhagarariye Papa mu Rwanda (Nonce apostolique).

Twongeye kwifatanya n’imiryango yabuze ababo, cyane cyane abadafite aho bibukira.

Umukristu wa Diyosezi ya Kabgayi.

1 COMMENT

  1. uyu mugabo utagira ikanzu imuranga nka Musenyeri arasa na Ibingira ku isura,mba mututse ariko oya,sinatunga urutoki uwo Imana yasize amavuta,mumwirinde adatuma mucumura ku busa.

Comments are closed.