U Bubiligi: igihembo kitiriwe Victoire Ingabire cya 2016 cyagabanyijwe abantu 3

Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Buruseli mu gihugu cy’u Bubiligi aravuga ko ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki 12 Werurwe 2016, habaye umuhango wo gutanga igihembo cyitiriwe Madame Victoire Ingabire Umuhoza, umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi ubu ufungiye mu Rwanda.

Icyo gihembo kitiriwe Madame Victoire Ingabire gitangwa buri mwaka n’umuryango RIFDP (Réseau international des Femmes pour la Démocratie et la Paix) ni umuryango udahanira inyungu wiyemeje kwimakaza Demokarasi muri Afrika cyane cyane mu karere k’ibiyaga bigari.

Igihembo cy’umwaka wa 2016 cyagabanyijwe abantu 3, ari bo:

fred holt1.Fred Winther Holt ni impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu n’ubw’impunzi ukomoka mu gihugu cya Norvège.

Uyu mugabo azwi nk’impirimbanyi mu guharanira uburenganzira bw’impunzi by’umwihariko akaba ari inshuti ikomeye y’impunzi z’abanyarwanda.

Bwana Fred Holt ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru yihaye inshingano zo kurengera impunzi z’abanyarwanda cyane cyane nyuma yo kumva akaga izo mpunzi zabayemo muri Congo cyane cyane hagati ya 1996 na 1998.

Kuva ubwo yashinze umuryango wiyemeje kuzirengera witwa Espoir-Menneskererrsgruppe, uyu muryango ukaba ufite intego yo guhuza no gufasha impunzi kwinjira mu buzima bushya.

Nyuma yo kubona amakuru ku byabaye ku mpunzi z’abanyarwanda muri Congo, yihaye inshingano yo gushakisha ukuri ku byabaye nyabyo mu karere k’ibiyaga bigari no mu Rwanda by’umwihariko.

Akurikiranira bya hafi ikibazo cya Madame Victoire Ingabire Umuhoza, yashinze kandi akoresheje Facebook icyo yise« Slipp Victoire Ingabire Fri » (ugenekereje mu kinyarwanda bikaba bivuga ngo: Nimurekure Victoire Ingabire).

Anneke Verbraeken2. Anneke Verbraeken, umunyamakuru w’umuholandikazi utarahwemye kugaragaza akaga Madame Victoire Ingabire arimo mu buroko mu Rwanda.

Ni umunyamakuru wigenga wandika mu bitangazamakuru binyuranye nka : Groene Amsterdammer, Vrij Nederland, Brandpunt, Knack na MO+.

Anneke Verbraeken ni umunyamakuru ukurikiranira hafi ibibera mu karere k’ibiyaga bigari kuva mu 2009. Ikintu nyamukuru cyatumye yiha inshinngano zo gukurikiranira hafi ikibazo cy’u Rwanda ni ifungwa n’itotezwa rya Madame Victoire Ingabire.

Mu 2008 yasabwe na Jan Hofdijk gukorana ikiganiro na Madame Victoire Ingabire, nyuma y’icyo kiganiro, Anneke Verbraeken yatangajwe cyane n’ubwitange bwa Madame Victoire Ingabire ahita atangira gushaka kumenya byinshi ku Rwanda no gukurikiranira hafi ubuzima bwa Madame Victoire Ingabire.

Yanditse agatabo ku buzima no kuri gahunda ya politiki ya Madame Victoire Ingabire mbere y’uko ajya mu Rwanda 2010. Ubu arimo kwandika igitabo kuri Madame Ingabire no ku mpirimbanyi y’umuyekongo Sylvestre Bwira.

Anneke Verbraeken yandika inkuru nyinshi ku buzima Madame Ingabire arimo ubu mu Rwanda kandi agakora n’ubushakashatsi ku banyarwanda bari mu bihugu by’i Burayi baregwa Genocide n’ibinyamakuru mpuzamahanga.

Afatanije na Hofdijk, arimo kurwana inkundura kugira ngo Leta y’u Buhorandi yemere ku mugaragaro ko Madame Ingabire ari imfungwa ya politiki.

Kuva mu 2009, Anneke Verbraeken yagiye mu Rwanda, muri Congo no mu Burundi inshuro nyinshi kugira ngo yishakire ubwe amakuru y’imvaho. Yari mu Rwanda mu kinamico kiswe amatora mu 2010, kandi mu ngendo ze zose yasuraga Madame Ingabire aho afungiye.

Kubera uko gusura Madame Ingabire cyane, abategetsi ba Leta y’u Rwanda bafashe icyemezo cy’uko Anneke Verbraeken atemerewe gukandagira ku butaka bw’u Rwanda( personne non grata).

Ntawabura kuvuga ku ihohoterwa uyu munyamakuru yakorewe n’abashyigikiye Leta y’u Rwanda muri Rwanda day yabereye i Amsterdam mu Buhorandi mu 2015.

Anneke Verbraeken  akimara kumenya ko yahawe iki gihembo yatangaje ku rukuta rwe rwa facebook ko igihembo ahawe agituye abanyamakuru bose b’abanyarwanda.

mbeko3. Patrick Mbeko, umwanditsi n’umusesenguzi ku bibazo bya politiki cyane cyane ibyo mu karere k’ibiyaga bigari.

Patrick MBEKO ahagarariye muri Québec umuryango Collectif Friends of the Congo ufite ikicaro i Washington muri Amerika.

Mu 2008 yahirimbaniye gusaba ko habaho akanama kakora iperereza ku bigo by’ubucuruzi byo muri Canada bigura amabuye y’agaciro muri Congo mu buryo butemewe n’amategeko.

Yamenyekanye cyane kandi ku nyandiko ze n’isesengura ku bibazo bya politiki mu rwego rw’Afrika ndetse na mpuzamahanga.

Yatumiwe kandi kenshi mu manama mpuzamahanga kugira ngo asobanure ibibazo akarere k’ibiyaga bigari karimo.

Mu 2012, Patrick MBEKO yasohoye igitabo cye cya mbere yise: « Le Canada dans les guerres en Afrique centrale: Génocides et pillages des ressources minières du Congo par le Rwanda interposé ».

Mu 2014, yasohoye ikindi gitabo yise: « Le Canada et le pouvoir tutsi du Rwanda : deux décennies de complicité criminelle en Afrique centrale ». Muri uwo mwaka kandi yasohoye ikindi gitabo yise: « Stratégie du Chaos et du mensonge : Poker menteur en Afrique des Grands Lacs », yandikaye n’uwari umujyanama mu by’umutekano wa Perezida Mobutu witwa Honoré Ngbanda.

Mu 2015 yasohoye ikindi yise: « Guerre secrète en Afrique ».  Patrick Mbeko ubu arimo kwitegura gusohora inyandiko ku iperereza yakoze ku buzima bwa Mouammar Kadhafi n’intambara umuryango wa OTAN wagabye ku gihugu cya Libiya.

Iyo Patrick MBEKO bamubajije impamvu yandika ibyo bitabo byose, asubiza ko abanyafrika bakeneye kumenya ukuri kuvuye mu iperereza bikoreye bo ubwabo, abanyafurika ubwacu nitwe ngo tugomba kwiyandikira amateka yacu kuko nibyo bizatuma duhabwa icyubahiro cyacu nka bamwe mu baturage batuye isi.

Kuva mu myaka myinshi ishize Patrick Mbeko abicishije mu manama agiramo uruhare ndetse n’ibiganiro ku mateleviziyo n’ibindi bitangazamakuru bitandukanye akunze gutabariza no kuvuga ku kibazo cya Madame Victoire Ingabire.

Patrick MBEKO yavukiye i Kinshasa muri Congo, akaba ari ho yize amashuri abanza n’ayisumbuye nyuma yakomeje amashuri ye ya Kaminuza muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika ndetse no muri Canada aho yize ibijyanye na politiki.

Marc Matabaro