U Rwanda ruraregwa kohereza imodoka iriho za misile zihanura indege muri Congo!

Kigali, ku ya 12 Gashyantare 2024 – Raporo y’Umuryango w’Abibumbye (ONU) igaragaza ko u Rwanda rwaba rwarakoresheje ibisasu bya misile zirasa indege mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nk’uko byemezwa n’inyandiko y’imbere muri ONU yasuzumwe n’ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP kuri uyu wa mbere.

Iyo nyandiko itangaza ko “misile irasa indege (sol-air) bikekwa ko ari iy’Ingabo z’u Rwanda (RDF)” yagerageje, ariko ntiyashobora, guhanura drone y’ubutasi bwa ONU ku wa gatatu ushize. Iyo misile yarashwe ivuye mu modoka y’ingabo z’u Rwanda y’itamenwa n’amasasu (blinde), mu gace kagenzurwa n’umutwe wa M23, nk’uko byemezwa n’iyo nyandiko y’ibanga. “Amakuru y’ubutasi bw’ingabo z’Abafaransa yemeza ko iyo modoka y’ingabo y’ubwoko bwa WZ551, ifite sisitemu ya misile irasa indege iri ku butaka (sol-air), ari iy’u Rwanda” nk’uko bivugwa muri raporo.

Muri iyo raporo harimo n’amafoto abiri yafatiwe mu kirere agaragaza imodoka y’ingabo z’u Rwanda ifite amapine atandatu, hejuru yayo hari sisitemu ya radar n’aho barasira misile. Aya mafoto yafatiwe ku birometero birenga 70 mu majyaruguru ya Goma, mu majyaruguru y’akarere ka Rutshuru, na drone yari yibasiwe n’iyo misile.

Monusco (Ubutumwa bwa ONU muri RDC) itangaza muri iyo nyandiko ko itazi “udutsiko twitwaje intwaro dufite ubumenyi cyangwa ubushobozi bwo gukoresha no kubungabunga sisitemu ya misile zirasa indege zigendanwa” kandi yerekana ko habayeho “kwiyongera kw’ingufu zisanzwe zikoreshwa mu ntambara mu burasirazuba bwa RDC”. Kugeza ubu, ONU n’ingabo za FARDC (Ingabo z’igihugu cya RDC) ntacyo baratangaza kuri iki kibazo.

Iyi raporo ivuga ko ubwoko butandukanye bw’intwaro bwakoreshejwe na “M23 n’ingabo z’u Rwanda” mu kurwanya indege, harimo n’imbunda zirasa indege n’amasasu asanzwe (anti-aériennes) na za misile zirasa indege ziri ku rutugu ku rutugu zizwi nka MANPADS.

Abanditse iyi raporo bavuga ko ibikoresho bishya bihanura indege byakoreshejwe na M23 n’ingabo z’u Rwanda “biteye impungenge zikomeye ku mutekano w’indege zose za guverinoma ya RDC na Monusco muri ako karere”.

Mu mpera za Mutarama 2024, mu mashusho yashyizwe kuri YouTube ishyigikiye M23, Willy Ngoma, umuvugizi wa M23, yihanangirije Monusco kandi ayishinja “gutanga amakuru” ku “banzi” b’inyeshyamba binyuze mu kohereza drones zifasha ingabo za Congo mu gutata. Muri ayo mashusho, Willy Ngoma yerekana ibisigazwa bya drone CH-4 avuga ko ari ibya FARDC, yavuze ko yahanuwe n’umurwanyi wa M23, akabigaragaza imbere ya kamera.

Ku ya 17 Mutarama, umutwe w’inyeshyamba watangaje ko abakomanda bawo babiri bishwe mu gitero cyakozwe ngo na drone i Kitshanga, hafi kilometero 50 mu majyaruguru ya Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Tariki ya 09 Gashyantare 2024, umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yatangarije ku rubuga rwa X ko umutwe wa M23 wahanuye indi drone y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).