U Rwanda ruvuye muri security council, Angola irarusimbuye!

Nk’uko tubikesha BBC, Angola niyo yatorewe gusimbura u Rwanda mu kanama gashinzwe umutekano k’umuryango w’abibumbye (UN Security Council). U Rwanda rwari rumaze muri uyu mwanya igihe kingana n’imyaka ibiri rukaba ruzatanga imihoho mu mpera z’uyu mwaka.

U Rwanda rukinjira muri uyu mwanya byagaragaye ko rwari rufite agenda isobanutse:

  • Gukingira ikibaba ingabo za RDF zahoraga muri Congo zisahurira zahabu na diyama ndetse n’igiti gihenze cyane kizwi ku izina rya mahogan( libuyu).
  • Gukoresha imbaraga uwo mwanya kugira ngo umutwe wa FDLR uranduranwe n’imizi.
  • Gukomeza gushimangira igitekerezo cy’uko Kagame atigeze agira uruhare muri genocide yabaye mu Rwanda.
  • Guharanira ko genocide itongera kwitwa genocide y’u Rwanda( Rwandan genocide/Genocide rwandais) ahubwo ikaba genocide yakorewe Abatutsi.

Iyi agenda ya leta ya Mobile President Paul Kagame siko yose yabashije kugerwaho. Ibi biterwa n’uko mu by’ukuri ibikorerwa muri kariya kanama usanga bifatwaho ibyemezo n’ibihugu by’ibihangange kandi bifitemo umwanya uhoraho ibyo akaba ari Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa, Uburusiya n’Ubushinwa. Cyakora Kagame akoresheje uwo mwanya, yarwanyije yivuye inyuma igitekerezo cyo koherezadrones cyangwa se indege zitagira umu pilote ngo zikore reconnaissance ku mupaka w’u Rwanda na Congo mu rwego rwo gutahura urujya n’uruza rwahakorerwaga. Izi drones nizo zatahuye abantu babaga bikoreye amabuye y’agaciro bavaga muri Congo bakinjira mu Rwanda. Zagaragaje kandi mouvements z’ingabo z’U Rwanda zambukaga zinjira muri Congo gutera akavuyo no gufasha M23. Byatumye u Rwanda ruhatakariza icyizere rwari rwarashyize muri bamwe mu bazungu bashyigikiraga buhumyi umutwe w’iterabwoba FPR na perezida Paul Kagame.

Birazwi ko Kagame yagerageje kurwanya icyemezo cyo kohereza intervention brigade muri Congo kuko iyi brigade yari ifite mandate yo kurasa igihe bibaye ngombwa.Nyamara iyi brigade yaroherejwe ndetse iza irimo ingabo za Tanzaniya, igihugu cyari kimaze kugirana amasinde n’u Rwanda kuko Kagame yasezeranyije Tanzaniya ko azaritura perezida wayo Muheshimiwa Jakaya Kikwete. Ibi nabyo byatumye Tanzaniya irwana nk’iyirwanira, maze ingabo za RDF zishushubikanywa muri Congo ndetse umutwe wa M23 ukubitwa iz’akabwana, urashwiragira, benshi birukira mu Rwanda abandi bitandukanya na wo,  batanga n’ubuhamya bw’uko bajyanywe kurwana ku ngufu.

Kagame na none yakoresheje uyu mwanya kugira ngo buri rapport isohoka ibe isaba ko umutwe wa FDLR ukurwa ku isi. Ni muri urwo rwego mu gihe hari kwigwa ikibazo cyo kurandura M23 yashigikirwaga n’ibihugu by’amahanga (Rwanda na Uganda), abahagarariye u Rwanda muri aka kanama basabye ko M23 itasenywa yonyine ahubwo ko hakurikiraho n’indi mitwe yose. Bityo nyuma ya M23, FDLR yagombaga guhita ikubitwa nabi cyane. U Rwanda rugiye kuva muri aka kanama FDLR itararaswa n’ubwo bwose tutazi uko bizayigendekera.

Mu ri iki gihe u Rwanda rumaze muri aka kanama, ama raporo avuga ku bwicanyi bwa FPR yarasisibiranyijwe. Iheruka ikaba ari Mapping Report igaragaza neza uburyo FPR yarimarimye impunzi z’abahutu zari muri Congo ibeshya ko ikurikiranye interahamwe na Ex FAR. Iyi raporo isoza inavuga ko haramutse habonetse urukiko rukurikirana iki kibazo, ubu bwicanyi bushobora kwitwa genocide. Iyi raporo yahumuye abantu ku kibazo cy’u Rwanda:Urukiko ni rwo ruhamya ko ubwicanyi ubu n’ubu ari genocide.Umuntu wese ushyira mu gaciro ntiyabura kwibaza impamvu, umuryango w’abibumbye mu mwaka wa 1996 wemeje ko mu Rwanda habaye genocide kandi byo nta rukiko rubyemeje !?  Indi raporo ikomeye ni iyashinjaga General James Kabarebe kuba commander in chief w’ibikorwa bya M23 akaba ariwe wahaga amategeko General Ntaganda, umunyarwanda wo mu Kinigi (Ruhengeri ) ariko wiyita umunyekongo. Nyuma yaho haje n’and ma raporo ashinja u Rwanda ariko rukayabangamira bikaba iby’ubusa.

Mu gihe kandi u Rwanda rwari muri aka kanama rwaje kuzamura impaka ku nyito ya genocide yahimbwe na FPR maze ikemezwa na ONU bihagarikiwe n’abafatanyabikorwa , abasangiracyaha n’abinjiracyaha ba FPR na Kagame. Iyo nyito ni genocide Rwandais cyangwa se Rwandan genocide. Muri make u Rwanda rusanga imvugo genocide rwandais yemera mu buryo buziguye ko abahutu n’abatutsi bose bapfuye muri genocide. Hiyongeraho kandi ko iyo mvugo ishobora gushyigikira igitekerezo cya double genocide: ni ukuvuga genocide yakorewe Abatutsi b’Abanyarwanda, genocide yakorewe abahutu b’abanyarwanda, byose wabiteranya bikaba genocide y’abanyarwanda aribyo genocide Rwandais/ Rwandan genocide.

Iyo ubirebeye hafi usanga kuba ubwicanyi bwabaye mu Rwanda bwakwitwa genocide biboneka nk’inyungu FPR yonyine isarura. Harashakishwa ko ibyabaye mu Rwanda byitiranwa n’ibyakorewe Abayahudi mu ntambara ya kabiri y’isi yose. Kubera ko nyuma y’iyi ntambara Abayahudi barokotse babashije kugira mbaraga nyinshi n’imyanya ikomeye  ifatirwamo ibyemezo ku isi bakaba bayirimo, FPR isanga Abayahudi bashobora kugirira impuhwe u Rwanda n’abatutsi in particular maze ibyifuzo bya Kagame bikajya bitambuka Abayahudi bavuga bati Abatutsi dusangiye amateka. Ni muri urwo rwego hari abantu bakorera FPR bari baratangiye gukora opinion yerekana ko Abatutsi bakomoka ku Bayahudi!

Ikindi ni uko FPR itekereza ko uyu mwanzuro ushobora kugenderwaho kugira ngo igihugu gihabwe impozamarira nk’uko Abayahudi bazihawe y’ubwicanyi bwabakorewe. Birimo inyungu rero. Umwe mu bahagarariye u Rwanda muri ako kanama Olivier Nduhungirehe yishimiye cyane uwo mwanzuro yemeza ko ari intsinzi ikomeye ku Rwanda muri aya magambo: ”Twarabirwaniye cyane muri iyi minsi ishize…ariko igitangaje ni uko Abafransa babidufashijemo”. Aha yashakaga kuvuga ko bwari ubwa mbere Ubufaransa buvuga rumwe n’u Rwanda ku kibazo cya genocideyo mu Rwanda.

Angola ni yo igiye kwinjira muri aka kanama gashinzwe umutekano ka ONU. Angola kandi yagaragaje ko itumva ibintu kimwe n’u Rwanda ku bibazo birebana n’akarere k’ibiyaga bigari. Mu gihe u Rwanda rwagabaga igitero muri Congo mu ntambara yiswe iya kabiri, mu mwaka wa 1998 Angola yarwanaga ku ruhande rwa Kabila mukuru ndetse ifatanyije na Zimbabwe na Namibia nyuma haza kwiyongeraho Tchad na Soudan, mugihe U Rwanda rwo rwafashwaga na Uganda ya Museveni.  Mu gihe gishize kandi Angola yashakaga kujya muri intervention Brigade iyi igizwe na Tanzaniya, Africa y’epfo ndetse na Malawi  ikaba ari nayo yarashe kandi igatsinsura ingabo za Kagame zari muri M23. Byarangiye General Ntaganda ageze i La Haye aho ashinja Kagame kuba ariwe wamuhaga amategeko.

Ibindi bihugu bijyanye na Angola ni Espagne,New Zealand, Malaysia na Venezuela naho ibindi bitanu bfite umwanua udahoraho ni Chad, Chile, Yorudaniya, Lithuania na Nigeria. Espagne izwiho kutavuga rumwe na Leta y’u Rwanda cyane cyane ku mateka y’ubwicanyi bwakozwe na FPR, gusa ku nyungu za politiki nta wahamya 100% ko iki gihugu cyashyigikira imyanzuro ijomba ibikwasi u Rwanda. Cyakora abakora diplomacy  bo muri opposition baramutse begereye ibi bihugu wasanga ibibazo byarushaho kumvikana neza no kubonerwa umuti ushimishije.

Umwanzuro:

Birashoboka cyane ko imyitwarire y’akanama k’umuryango w’abibumbye ku bibazo by’akarere k’ibiyaga bigari ishobora guhinduka mu gihe Angola izaba igezemo. Ikindi cyiyongeraho ni uko Angola ifite ijambo rikomeye muri SADC bikaba bishoboka ko imyumvire ya SADC ku bibazo by’akarere ari nayo izinjizwa na Angola muri ONU. Twe se nk’Abanyarwanda Angola tuyitezeho iki? Cyakora ndatekereza ko kizaba kivuguruzanya n’icyo twabonye mu gihe U Rwanda arirwo rwari rufite uyu mwanya. Tubitege amaso.

gahunde

Chaste Gahunde