Ubugizi bwa nabi buri mu mujyi wa Kigali n’ahandi mu gihugu burakorwa na nde?

Tumaze iminsi dusoma amakuru avuga ubugizi bwa nabi bwiganjemo ubwicanyi bukorerwa mu mujyi wa Kigali cyane cyane mu duce twa Gatsata n’ahandi.

Ikigaragara cya mbere n’uko abo bantu bakora ibyo bikorwa baba babiteguye neza kandi bigaragara ko ntacyo baba bikanga.

Abo ibyo bikorwa byibasira nabo bituma umuntu yibaza byinshi. Ese ninde ufite inyungu mu kwica abagore bicuruza mu buryo bupanze neza mu mpande zose z’umujyi? Ninde ufite inyungu mu kwica abantu bakekwaho ubujura ? Ninde se ufite inyungu mu kuvuna amaboko abana bo mu muhanda?

Iyo habaye igikorwa nk’icyo buri gihe polisi itangaza ko irimo gukora iperereza ariko nta na rimwe polisi iragaragaza imyanzuro y’iperereza ryayo ngo igire abo ishyikiriza ubutabera.

Ikindi gitangaje n’uburyo abayobozi basa nk’aho icyo kibazo bakirengagije. Nta kuntu igihugu nk’u Rwanda kivugwa ko gifite abagore benshi mu nzego z’ubuyobozi, abagore barenga 15 bakwicwa bagenzi babo bari mu nteko cyangwa ministre ufite abategarugori n’abari mu nshingano ze ngo ntibagire icyo bavuga? (uretse ko Ministre Inyumba we aba ahugiye mu bikorwa byo kureshya abarwanya Leta ya FPR we nkeka ko atabona umwanya wo gukurikirana ibibazo bijyanye n’inshingano ze) Ese iyo myanya bahabwa nk’abahagarariye abagore s’imirimbo gusa hari inyungu z’abagore bahagarariye koko? Ese n’iyo umuntu yaba yicuruza bituma atagira uburenganzira bwo gutabarizwa cyangwa gufashwa?

Abantu benshi bakomeje kwibaza icyo inzego zishinzwe umutekano zikora niba atari zo ziri inyuma y’ibi bikorwa. Wasobanura ute ukuntu amarondo y’abaturage, local defence, Inkeragutabara, polisi, abasirikare baba bazenguruka hose, abashinzwe umutekano mu nzego z’ibanze, kongeraho za maneko z’amoko yose, urwo ruvunganzoka rw’inzego ngo zishinzwe umutekano rwananirwa gukumira ibikorwa nka biriya cyangwa ngo rute muri yombi ababikora?

Hari benshi bibaza niba ari umucikacumu, umuyobozi, umupolisi, umusirikare cyangwa undi muntu uri mu bashyigikiye Leta wishwe, abamwishe cyangwa ababyitirirwa barara batabonetse? Ese ubundi abo bicwa si babandi Leta iba ishaka guca mu mujyi?

Iki kibazo Leta y’u Rwanda iyobowe na FPR yagombye kugihagurukira nk’uko ihagurukira ibindi byose iyo birimo inyungu za FPR cyangwa hagamijwe kwiyerekana no kuvugwa neza (propaganda).

Ubwanditsi

2 COMMENTS

  1. Mwakwicecekeye ubu ko twumiwe, ngo Illuminati iba ikeneye amaraso buri munsi! Naho ibyo kuvuga ngo Polisi ahubwo iba ihagarikiye icyo gikorwa ngo kigende neza! Inshoreke rero zo zibera mu nteko ni baringa ntacyo zimaze uretse kunutsa inteko n’ubu parfums bunuka. Umucikacumu arasitara bugacya bakoze uwo muhanda, abagoore badufashaga kubaka ingo bagira ikibazo igihugu ngo cwe!!! Nzaba ndora

  2. None se ko muterura ngo mutubwira abari kwica ubwoko bakomokamo?Aho ntimurwaye ya ndwara ya Paul ngo abanyarwanda ntabwoko bagira?

Comments are closed.