Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Ishyaka PDP-Imanzi ryishimiye kubatumira mu kiganiro mbwirwaruhame kizaba ku wa gatandatu taliki ya 04 Mutarama 2014, guhera saa munani (14h) kugera saa kumi n’ebyiri (18h), kuri iyi adresse : Rue Eloy 80, à 1070 Anderlecht, Bruxelles, hafi ya gare du Midi.
Muri iki kiganiro tuzabagezaho ku buryo burambuye aho gahunda yo kwandikisha ishyaka ryacu igeze, uko urubuga rwa politiki rwifashe mu Rwanda, inzitizi zihari n’uko Ishyaka PDP-Imanzi ryumva amashyaka atavuga rumwe na Leta akwiye gukora. Tuzaboneraho kandi umwanya wo, kumva inama n’ibyifuzo byanyu, tunasubize ibibazo muzatugezaho.
Twishimiye kandi kubifuriza Noheri n’umwaka mushya muhire w’2014. Uzatubere umwaka w’amata n’ubuki, byumwihariko uzabe uw’ubufatanye mu guca akaregane mu Rwanda no guharanira ubwisanzure na Demokarasi mu rwatubyaye.
Tubahaye ikaze rero mwese muri iki kiganiro mbwirwaruhame, muzaze muri benshi tuganire kandi twungurane inama. Murakoze.
Bikorewe i Buruseli, tariki ya 20 Ukuboza 2014.
Jean-Damascène Munyampeta
Umunyamabanga mpuzabikorwa w’agateganyo wa PDP-IMANZI
Tel. : 0032-477971465