Nyamara iyi Ngoma ya FPR-Kagame iliho irakina mu bikomeye?

Kwibuka abatutsi kuva 1994 kugenda ugana mu myaka ya za 1950, byaba ali ugushaka kuvuga ko nta bahutu bagiye bicwa bigambiriwe mu Rwanda ngo noneho abana b’u Rwanda bose bibukwe? Nimuhaguruke twamagane izi gahunda z’inda nini no kwenyegeza inkwi mu muriro w’urwango hagati y’amoko! Duharanire yuko Abana b’u Rwanda bose bafatwa kimwe, abatutsi n’abahutu ntihagire urutishwa undi, haba mu bazima, haba mu bazimu cyangwa se mu kwibuka abishwe urw’agashinyaguro.

Banyarwanda dukunze guhurira mu biganiro n’inyandiko twibaza aho twahera tuvura umuryango nyarwanda indwara y’inzangano hagati y’amoko hutu na tutsi n’iy’imiyoborere mibi ;

Ubu maze igihe nitegereza ibyo abategetsi bayoboye u Rwanda ubu barimo bikambera inshoberamahanga. Nta wamenya icyo bagamije, gusa biragaragra ko atari icyiza bashakira abanyarwanda.

Ibyo  ngiye kuganiraho iyo bivugwa n’umuhutu induru zari kuvuga mu batutsi ngo aha ni interahamwe yamaze abantu! Ubwo mbivuze ndi umututsi, ibitutsi sinzi aho nzabikwiza kuko abagizi ba nabi ntibabura ibyaha begeka kuwo bashatse n’ubusembwa ngo aha uliya arashaka iki ku bahutu! Ni ikirumbo cy’umututsi, n’ibindi, n’ibindi!

Mbabwire rero, niba abatutsi badahagurutse ngo bamagane ibi bintu, igihugu kiragana ahantu habi cyane! Bizatuma abahutu bafata abatutsi bose, cyane cyane abarokotse jenoside ya 1994 nk’abafatanyacyaha cyangwa se abafatanyamahano ba système FPR-Kagame. Birababaje cyane kubona Association nka Ibuka ikomeje kuba nk’umuzindaro système y’iterabwoba n’igitugu FPR/Kagamea inyuzamo propagandes zayo mu kwerekana ko abacitse ku icumu bashyigikiye gahunda zayo z’inda nini, iterabwoba no guteranya amoko, aho guharanira abo ishinzwe kuvugira ngo ibya politiki-ntindi ibivemwo, nibiba ngombwa inamagane gahunda ibona ko zidafite aho ziganisha abanyarwanda muli rusange n’abo ihagarariye by’umwihariko. Izatuma abacitse ku icumu ishinzwe kuvugira bose bafatwa nk’abafatanyacyaha ba systeme FPR/Kagame bibe byazanabagiraho ingaruka zitabarika ubu cyangwa se mu bihe bizaza. Kuko kubera ubwoba bwo guhutazwa n’ingoma y’igitugu n’iterabwoba, ubona ikibaye cyose Ibuka yitanguranwa mu gutangaza ko ishyigikiye ibyo système FPR/Kagame yahimbye mu buhemu no kurindagiza abanyarwanda n’abanyamahanga! Nyamara umwe mu batutsi bacitse ku icumu nka Mushayidi wamariwe umuryango mu cyahoze ali Komini Sake yarenganywa, iyo Ibuka ntitere akamu ngo ikore imyigaragambyo ahubwo ikubika umutwe igakomeza guhakwa ku mugizi wa nabi! Ese kwamagana amagambo ya S.E. Kikwete no gushyigikira gahunda zisenya zizanywe n’umunyagitugu biyirutira kwamagana ihohhoterwa ry’umuntu wo mu muryango wazize jenoside yakorewe abatutsi akarinda aho akatirwa burundu mu rubanza rw’ikinamico bitamaganwe n’umuryango wagombye kuba uharanira inyungu ze nawe? Dukomeje kwizera ko ibi bizahinduka, kuko ibimenyetso by’uko ubuyobozi bwa Ibuka buzigobotora umunigo buliho byatangiye kugaragra igihe Umuyobozi wayo yagaragarizaga isi yose ko adashyigikiye gahunda yo « gusaba imbabazi kw’abatarakoze icyaha cya jenoside», nubwo habayeho kwivuguruza nyuma y’umunsi umwe benshi bemeza ko bitamuturutseho. Nakomeze ubwo butwari yagaragaje.

Ukwibuka abanyarwanda bishwe si bibi ni n’ibyo gushyigikirwa rwose, aliko iyo uko kwibuka bibaye “selectif” biba bibyaye ikindi kintu kitari ukwibuka abishwe, kuko biba bihindutse ubugome bw’ivangura n’iteranya-moko! Ibyo bikaba ali uguhembera inzangano, kurwanya ubwiyunge no kwica itegekonshinga. Iyi selectivité-ethnique/ethnic-selectivity mu kwibuka abanyarwanda bishwe irababaje kandi izatubyarira ishyano tuzananirwa kwikorera twe abanyarwanda b’abahutu n’abatutsi! Tuzize igisa n’”Association y’Abagizi ba nabi yatoye ingoma mu giteme none ikaba ili kuyiniraho ubute!”

Iyo mvuga ngo abatutsi bacitse ku icumu n’abandi batutsi nibahaguruke bamagane ibi bintu, simba mvuga kwamagana ukwibuka abatutsi bishwe urw’agashinyaguro kuko nanjye natakarijemo abo mu muryango wa hafi n’uwa kure batabarika, ahubwo mba mvuga nti nibamagane iyo « selectivité/selectivity » igaragara mu kwibuka abanyarwanda bapfuye, kandi ikaba ishingiye ku bwoko. Kuki uko kwibuka kuba « selective ?» . Iki ni ikibazo umututsi wese n’umuhutu wese yagombye kwibaza, hanyuma n’abagikomera amashyi iyi ngoma y’iterabwoba no kwanganisha abanyagihugu bakabona ko ibyo balimo ali ubufatanyacyaha n’ubugambanyi bukomeye ku bana b’u Rwanda, ni ukwica itegekonshinga nkana , kandi icyo kikaba ali icyaha kibi cyane ku wagikoze wese n’iyo yaba ali umukuru w’igihugu. Nubwo itegekonshinga liliho uko abaridoze bagiye basobanya indodo bitewe n’inyungu zabo likaba litarishyiriweho n’abenegihugu ubwabo, aliko naryo ntiryubahirizwa nibura ngo n’abahanura bazabone aho bahera!

Niba hashyizweho gahunda yo kwibuka abagiye bicwa igihe cyose, nihabeho kugira ukuli no guha agaciro kangana abatutsi n’abahutu, aho kwibuka ubwoko bumwe ubundi Leta ikabubuza uburenganzira kandi yitwa ko ibereyeho abenegihugu bose. Biragaragara ko hari kwibukwa abatutsi bonyine kandi abategetsi b’igihugu ntibayobewe aho ukuli kuli.

Abahutu bishwe mu myaka ya 1990- n’iya 2000- mu Rwanda no muli Zaire/RDC ubu ntibaribukwa, ahubwo no kuba barishwe urw’agashinyaguro ntibiravugwa ku mugaragaro ngo habeho gahunda zabyo. Nyamara abitwa Intumwa za Rubanda baracecetse! baracecetse imbehe ibagize ingwate, naho igitsure n’inyundo bya FPR/Kagame hejuru yabo bitegereje utinyuka gucira ibiri mu kanwa ngo umunwa ubohoke avuge niyibeshya ahurirane n’inyundo mu gihorihori! Abitwa intumwa za rubanda aliko batatowe na rubanda kuko batoranyijwe aho gutorwa muli make bahisemo kurya nk’ibiragi no guhinduka intumwa za systeme FPR/Kagame yabitoranyirije!

None se ko hagiye kwibukwa abatutsi bishwe muli za 1950 nkuko inkuru yo mu gihe.com ibivuga « http://www.igihe.com/amakuru/muri-afurika/u-rwanda/article/bwa-mbere-hazibukwa-abatutsi », ubu tuvuge ko n’abahutu bishwe ku ngoma y’abanyiginya bose bazibukwa, ndetse n’abatutsi batari bake bishwe n’iyo ngoma bazibukwa ku rucunshu na cyera cyane mbere yaho nabo bazakorerwa gahunda yo kwibukwa ku mugaragaro? None se tutagiye na kure tugafata nko kuva muli 1949 kuza kugeza 1961, twavuga ko nta muhutu n’umwe wigeze ahohoterwa azira ibitekerezo bye? aba se nabo leta izakora gahunda yo kubibuka ?

Hanyuma se abahutu b’I Save barimbaguwe na Kigeli Rwabuguli ngo aha banze kugemurira ingabo ze zagiye kurwana n’igihugu cy’u Burundi, nabpo bazibukwa? Ibyabo ni ibanga se ntibizwi na bose, keretse niba twarumvise nabi ababitubwiye dore ko nta w’icyo gihe ukiliho ngo aduhe impamo yabyo? Umuntu ajya aho akica abenegihugu b’ubwoko bumwe ngo ntibagemuriye ingabo ze ibiryo ? ese ubundi ubwo Burundi babushakagaho iki ko kwigira ba gashozantambara alibyo bigiye kuzakoraho abanyarwanda?? Ni uko Umwami Rwabugiri ati izo mbwa z’abahutu b’i Save ntimuzice zishireho!

Abiciwe i Kibeho se bo si abanyarwanda bahotowe bunyamaswa? 

Ni ukuli ibi bintu birakabije ! nta munyarwanda muzima wagombye kubyishimira.

Ibi ni uguhembera inzangano hagati y’amoko kandi icyo bizabyara ni ikintu kibi cyane abanyarwanda twese tutarebye neza tukaba twazacyakiriza amaboko yombi. Nyamara ishyano riragwira igihugu aho bucyera niba tudahagurutse ngo tujye hamwe abatutsi n’abahutu b’umutima mu kwamagana no gukora ibishoboka byose ngo iyi ngoma y’iterabwoba n’ivanguramoko isenyuke amayira akigendwa! Niba ntacyo dukoze, tuzisanga ubwatsi bwo hepfo y’inzira bwongeye guhura n’ubwo haruguru yayo, igihugu kibyare igihuru n’igihuru kibyare igihunyira!

Ndababwiza ukuli, izi gahunda mbi z’iteranyamoko n’inda nini ziraca amarenga! Amarenga y’ibihe bibi bishobora kwitura ku banyarwanda! kandi kubyitaza birashoboka. Ni ugusaba ubutegetsi bwa Kigali guhinduka nta gutegereza, butabyemera abantu bakabusaba kuvaho bwakwanga bakabuvanaho! Kuki turinda guca iruhande rw’ibitugaragarira! Ubu se abanyrwanda icyo tutabonye ni iki?

Dore impamvu eshanu (5) zishobora kuba zitera Kagame cyangwa FPR gukora ibi iliho ikora:

Impamvu ya mbere: Ikinyoma n’iturufu yo gucuruza jenoside bitangiye guta agaciro. Ikinyoma ntikigifata, iturufu ntigikora. Ntawe bakibeshya ngo bikunde. None badukanye undi mutwe wo kwibuka abatutsi ba cyera, bibwira bati kuko iyi turufu ya jenoside ya 1994 tuyirishije imyaka hafi 20 yose, ubwo itangiye kuvumburwa nimureke duhimbe undi mutwe wo kuryaho kabili, turindagize amahanga n’abanyarwanda mu yindi myaka n’iyo itagera kuli makumyabili nta kibazo.

Impamvu ya kabili: Ni amayeri yo gushakisha inzira zo kuzahunga urubanza, kubera ubwoba bw’uko inkiko mpuzamahanga n’izindi zishobora guhagurukira ikibazo cy’ubwicanyi bwakorewe abahutu mu Rwanda no muli Zayire/RDC. Ngo berekane ko umututsi ali victime kuva za 1950 no kugeza 1994, ko guta Kagame muli yombi byaba ali ugufata uwacitse ku icumu jenoside z’imyaka irenga mirongwine zose, bityo abanyamahanga bakaba batinya ko inkiko zimufata maze akabikira atyo we n’abambari be. Ubu mu minsi mike Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha byibasiye inyokomuntu ku byaha byo muli Zaire na RDC rushobora kujyaho, niyo mpamvu système FPR/Kagame itangiye gushakisha imitwe yose yo kuzatesha agaciro inshingano n’ibikorwa byarwo, cyangwa se byaba byanze abo twakwita « the lords of war » cyangwa se « les Seigneurs de la guerre »  b’abatutsi bakoze kandi bashinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu ntibazashorwe mu rubanza bonyine bazakonkobokane na Ibuka n’abatutsi bose bacitse ku icumu rya jenoside n’abandi batutsi n’abahutu bababereye inkomamashyi n’abafatanyabuhemu!

Ay’ubusa aliko uru rukiko nirujyaho ruzakora akazi karwo nta kabuza, kandi kuburizamo ishyirwaho ryarwo muli izi gahunda zose no gutanga za ruswa impande zose ntacyo bizageraho. Amaherezo rushobora kuzashyirwaho kandi vuba, kuko hali abiyemeje gukora ibishoboka byose ngo ruzajyeho: http://oeildafrique.com/rdc-lelysee-rety-plaide-chez-francois-hollande-pour-un-tpi-pour-les-crimes-commis-en-rdc/

Kandi si ibyaha byakorewe muli Zayire na RDC gusa kuko hari n’ibyakorewe mu Rwanda mu bihe bitandukanye ibyo Binaniramana bishobora kuzibarizwa n’abanyarwanda ubwabo.

Impamvu ya gatatu: Kubiba urwango no gukomeza urwango hagati y’abatutsi n’abahutu, kugirango batazava aho batekereza no kwishyira hamwe ngo barwanye ingoma y’igitugu n’iterabwoba ibatsikamiye bose. Kgame na FPR bazi neza ko bigoye ubwoko bumwe kurwanya ubutegetsi bwonyine budafashijwe n’ubundi. Niyo mpamvu bari kwibwira bati abambanjirije bari abana mu guteranya no kwanganisha amoko. Bati reka twe tuze tuyateranye, maze n’uzava mu ijuru cyangwa se hehe ntazashobore kongera guhuza no kunga abahutu n’abatutsi. Mbese intego ya Kagame na FPR yo kwanganisha urunuka abahutu n’abatutsi turebye nabi yagerwaho rwose. Kuko n’ubu ibyo bamaze gukora byashegeshe imitima y’abanyarwanda benshi cyane ku buryo uwareba nabi ibikomere by’imbere byazananirana gukira. Ibi ni amaco yo gushaka kuramba ku ngoma bikaba n’amaco y’inda no kwifuza kuzasahura ibya rubanda ubuziraherezo.

Impamvu ya kane: Ubugome, urwango n’inzika nk’iy’inzoka y’impiri umutegetsi w’u Rwanda afitiye abo mu bwoko bw’abahutu kubera ibyabaye cyera, bityo akumva yashirwa abashujuguje, abamaze, abiryoje n’abana b’imicuko bakomoka muli ubwo bwoko bose. Umuntu w’inzika n’ukwihorera kungana gutya ubundi ntiyagombye kuyobora igihugu gituwe n’abantu b’ubwoko butari bumwe, kuko imitekerereze ye ntiba ibimwemererera. Umugabo arashaka gukora « vendeta » cyangwa se ukwihorera ku bahutu bose ashingiye ku mpamvu z’uko ababyeyi abatutsi bagiriwe nabi mu myaka yashize. None se ubu abahutu bazikuye ibyo bakorewe kuva ku ngoma y’abanyiginya no gukubitiraho ibyo ku ngoma ya FPR/Kagame ubwo u Rwanda rwazubakwa mwa bantu mwe? Ukwiyunga se hagati y’abahutu n’abatutsi kwazagerwa gute duhamye muli ibyo? Aliko kandi niba no no kuzamura cyangwa se kwibuka abo bose bibayeho kandi abategetsi basanze ko bifasha abatutsi gusubirana amahoro mu mutima, nibategure gahunda n’inyigisho byuzuye, habeho igihe cyo kwibuka abo batutsi bose, kandi habeho n’igihe cyo kwibuka abo bahutu bose bagiye bicwa cyera no mu bihe bya vuba. Ibi byatumaabahutu bagira umwete wo guherekeza abatutsi mu kwibika ababo, ku rundi ruhande n’abatutsi bakagira umwete wo guherekeza abahutu mu kwibuka ababo, izo gahunda zose zikaba zishyigikiwe na Leta ibereyeho ayo moko yose.

Impamvu ya gatanu: Ni ugushaka kucurika inzoka yo mu mutima w’abatutsi, no kugira ngo mu bihe bibi bigiye kuza abatutsi bose bazibeshye ko iyi ngoma ali iyabo, ko itariho batabaho, ko yabakoreye n’ibirakaza abandi ikaba yarabahaye « faveur » idasanzwe, ko …, noneho bakirengagiza ibibi iyi ngoma y’igitugu n’iterabwoba yabakoreye, bakaziyemeza kuyigwa inyuma no guhirimana nayo! Abatutsi b’umutima muke ubu bucabiranya bazabwemera maze boreke imbaga ya benewabo benshi! Iyi ngoma irabona ko byayirangiranye, iti nibura aba batutse bazajye bibwira « ngo ni ikiboze cyacu » cyo nimureke tukihambireho kugeza kirundutse nidushaka turundukane nacyo! Mu yandi magambo, ni ugucamo abanyarwanda ibice, abatutsi hano n’abahutu hariya, no kubiba urwango rukabije. Iyi mpamvu ya gatanu ijyanye cyane n’impamvu ya gatatu twaganiriyeho hejuru muli iyi nyandiko.

 

Twakwanzura twiyemeza iki, ko kwigira ba ntibindeba ntacyo bizamarira umuryango nyarwanda?

Banyarwanda nkunda, nimunyemerere mpinire aha, hari byinshi nakavuze kuli iyi ngingo,aliko nizere ko ubutumwa bukubiye mu byo mbabwiye uwasomye iyi nyandiko ngufi wese yabwumvise uko buli. Ibyo ntabashije kuganiraho buli wese abyiyongerereho bityo dusangire ikiganiro kandi twungurane inama.

Ndasoza nkangurira buli wese kwirinda kugwa mu mutego wo kugira urwango ku wo mu bwoko butari ubwe. Ndabinginze, nimutwaze gipfura mukomere ku ntego kandi Ugutsinda kurashoboka, ndetse nanavuga nshize amanga y’uko kuli hafi.

Inkuba zirahinda, igicu kirabuditse, imvura irakubye, umunyagitugu aratagaguza mu bapfumu n’abapfafa, arata igihe mu bupfu bw’iteranyamoko, arapfusha ubusa igihe n’umutungo bya rubanda, arateshaguzwa n’inkomamashyi z’amada yafodotse n’ibifu byagutse bingana u Rwanda, nyamara ntazahagarika iyi mvura ikubye ararushywa n’ubusa. Icyo yakora ni ugukoranya abahanze bose, abanegihugu bose, abo hanze n’ab’imbere, abitwaje ibitabo bitagatifu, umurage wuzuye w’abakurambere, abitwaje intwaro se n’abitwaje ubuhanuzi n’ubwenge, maze ingamba zo kubaka ubwugamo zikanozwa abana b’igihugu bose bagafatwa kimwe bagahabwa ijambo, n’ijuru rigacururuka rigakunda rigatanga umucyo! Hanyuma inkiko zikabohorwa ngo mu bwisanzure zanzure zigene inkurikizi ku biyandaritse mu mahano azira gihana, cyaba icyiru bakagicibwa, cyaba igihano bakagihabwa, zaba imbabazi zisabwa rubanda ikagishwa inama n’umwanzuro ukaba ntanyeganyezwa!

Simvugira abahutu, simvugira abatutsi, aliko ndamagana ikibi n’imigenzereze isenya umuryango aho kuwukomeza, imigenzereze ibuza ubwiyunge gushoboka, imigenzereze ituma hatabaho UMUBANO MWIZA MU BANTU.

Ndatangaho umugabo Imana n’Abakurambere bacu b’amoko yose dukesha igihugu ho umurage, mvuga ko ibi bintu nibikomeza tukicecekera tukigira ba ntibindeba inkuba mu ijuru zizamanuka kuza kubyihoshereza! Koko niba ntacyo dukoze twebwe abanyarwanda, twebwe abatutsi, twebwe abahutu, twebwe abasangiye u Rwanda twese, dushobora kuzagubwaho n’ishyano tutigeze tubona, kandi icyo gihe bizatubera bibi twese kuko twaretse ibya rubanda n’ibiryo by’abana bikagaburirwa imbwa n’ingurube turebera ntidutabare!

Dutahe cyane kandi urukundo n’ukudacika integer biturange. Duharanire kubaho no kwigobotora ingoma y’igitugu n’iterabwoba, twirinde inzika, urwango, ukwihorera n’urwango hagati y’amoko, hanyuma murebe ngo turatsinda byihuse.

 

Prosper Bamara,

27 ukuboza 2013;

[email protected]