UBUTUMWA BWO KWIFURIZA ABANYARWANDA ISABUKURU Y’UBWIGENGE BW’U RWANDA

Faustin Twagiramungu

Mu gihe twizihiza ku ncuro ya 51 isabukuru y’Ubwigenge bw’u Rwanda, ntewe ishema n’uko dukomeje gufatana urunana muri uru rugendo twatangiranye.

Ndashima Abanyarwanda bose bagize uruhare mu guharanira ubwigenge, mpereye ku Mpirimbanyi za Demokarasi zagejeje u Rwanda kuri Repubulika kugeza ku bakiriho bagikomeje uwo mugambi wo kwishyira ukizana.

Birababaje ariko kuba nyuma y’imyaka 51 igihugu intwari zaharaniye tutarakigeraho. Mu Rwanda ubukene bukomeje kunuma, umutekano muke, ubushomeri, ubushobozi buke bwo kwivuza no kujyana abana bacu mu mashuri, ndetse n’inzara.

Mboneyeho gusaba abategetsi b’u Rwanda gushyira imbere inyungu z’igihugu no guhagurukira ko ibi bibazo byugarije Abanyarwanda birandurwa burundu. Nimucyo duharanire ko u Rwanda rugira umutekano kuri buri wese, buri wese avuzwe n’abana bahabwe amahirwe amwe yo kwiga, bityo dufatanyije twubake igihugu kitajegajega.
By’umwihariko ndahamagarira Urubyiruko gufata iya mbere muri uyu mugambi rudasumbwa.

Mbifurije mwese n’imiryango yanyu Isabukuru nziza y’Ubwigenge bw’u Rwanda.

Faustin Twagiramungu
Perezida RDI-Rwanda Rwiza
Uwahoze ari Ministiri w’Intebe

3 COMMENTS

  1. None ubwigenge Twagiramungu asobanuye nubuhe tugomba guharanira igihe twabuboneye. Nibwi tariki ya 01/07/1962 cg ubwo kagame yashyizeho tariki ya 04/07/1994

    • Nose se kuri wowe Gedeon, muri 1994 nta zamabassade wasanze hiryo no hino kwisi? Nta ntebe wasanze muri loni? nonese ibwo nturikubaza ibyuzi?

  2. Gedeon gira amatwi yumva,ugere amaso abona,imana igufashe ufungure ingufuri ufite mumutwe?uyu twagiramungu yavuze isabukuru imaze imyaka 51!!!! None wowe uti;isabukuru ya kagame,noneseko isabukuru yizihizwa 1mumwaka. ne ubwo urumva kuva 1994-kugeza 2013,imyaka 51 ishije?( muginga mwerevu haleweki)

Comments are closed.