UKO ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI RYUMVA IJAMBO PEREZIDA PAUL KAGAME YAGEJEJE KU RUBYIRUKO KU ITALIKI YA 30/06/2013

Banyarwandakazi, Banyarwanda;

Ishyaka PRM/MRP-Abasangizi rirabasuhuza kandi rirabifuriza gukomera no kuba intwari muli ibi bihe bibi igihugu cyacu kilimo kubera ubutegetsi bw’igitugu n’iterabwoba butsikamiye Igihugu imyaka ikaba ibaye hafi makumyabili yose.

Ubuyobozi bukuru bw’Ishyaka PRM/MRP-Abasangizi burabibutsa ko Ijambo ry’Umukuru w’Igihugu riba ali ijambo rikomeye cyane kandi rigira ingaruka ku buzima bw’igihugu n’imibanire y’abaturage muli rusange. Iyo ribwirwa urubyiruko by’umwihariko, rifatwa nko gutoza urubyiruko uko rugomba kwitwara. Ibyo bikaba byaviramo ejo hazaza h’igihugu kuba heza iyo urubyiruko rwigishijwe byiza, cyangwa se habi iyo urubyiruko rw’igihugu rwigishijwe bibi nk’uko byagenze ejobundi ku italiki ya 30/06/2013.

Birababaje kubona Umukuru w’igihugu aterura akabwira abana bakili batoya amagambo agaragaramo gusuzugura amategeko, gukomatanya icyaha cya jenoside no gusiga ibara ubwoko bwose bw’abahutu aho kwigisha abana ko icyaha ali gatozi, n’ibindi tuli bugarukeho birambuye muli ubu butumwa Ishayaka PRM/MRP-Abasangizi ryabateguriye.

Tudatinze rero, dore bimwe mu biranga ijambo Perezida Kagame yabwiye urubyiruko, nk’uko byasesenguwe n’Ishyaka PRM/MRP-Abasangizi:

-Harumvikanamo guhuzagurika mu bitekerezo, kuvuga ibyo atiteguye no kwivamo nk’inopfu agaragaza ibili mu mutima we binyuranye n’ibivugwa kenshi ku maradiyo ko muli leta iliho ayobora  nta kibazo cy’amoko kigihali, ndetse ko nta moko akiri mu Rwanda;

-Haragaragaramo umutima wo kubiba ivanguramoko mu banyarwanda uhereye ku rubyiruko rubwirwa ijambo, kurwihererana no kurufatirana mu buto bwaryo ngo urwoze ubwonko (brainwashing) maze arutegeke kurahira indahiro ruzicuza kera igihe ruzaba rumaze guhura n’ingaruka z’izo ndahiro;

-Harimo kwibwira ko yihesha agaciro we na leta ye ariko ntamenye ko nta mwenegihugu wihesha agaciro mu gihe aba arimo atesha agaciro abandi benegighugu. Ntibibaho. Noneho yagera ku banyapoliki batavuga rumwe nawe bwo agaskya atanzitse maze akabatuka kakahava abita inzererezi, imburamukoro., isazi, ibigarasha, n’ibindi bitutsi tutatinyuka kwandika hano bidakwiye kuva mu kanwa k’ Umukuru w’Igihugu;

-Haragaragaramo ipfunwe Perezida Kagame ahorana ry’uko atize akaba akunze no kurigaragaza iyo yikoma buri gihe abize abakomatanyiriza hamwe bose ngo ntacyo bamaze, ngo bize iki; mbese biramenyerewe ko akunze kubaseka, kubakerensa no kubasesereza cyane. Ibyo kandi akabikorera imbere y’urubyiruko nyarwanda rukeneye kwiga!

-Haragaragaramo imvugo y’umutegetsi w’umunyagitugu umaze kunanirwa, noneho kuko ntawe aba akizera mu bamuri iruhande aba yirirwa agonganisha ngo batamuhirika ku butegetsi, akajya gushakira umugeri wa nyuma mu rubyiruko kuko aba azi ko rudasobanukiwe neza n’ebyejo hashize, ibiriho ubu, n’ibizaza ejo n’ejobundi. Yigamba ko afite igisilikare gikomeye. Umutwe (milice/militia) w’Intore za FPR arimo arema ni uw’iki!! Ubwihebe muri we ( he is desperate);

-Aragaragaza mu mvugo ye yuzuye ubuhezanguni ko atari perezida w’abanyarwanda bose, ategeka abahutu b’inzirakarengane kwirirwa bakurura inda hasi bagendesha amavi basaba imbabazi z’ibyaha batakoze;

-Harumvikanamo gusuzugura no kwiterura ku banyamahanga, ku bazungu kandi bizwi ko alibo bahatse umutegetsi uliho avuga. Biraboneka ko yabonye ko bamwicaje ku ntebe agahinduka bajeyi: kwiba, kwica, guhutaza, gutukana, gusagarira ibihugu by’ abaturanyi, kumarira abana b’igihugu mu buhunzi no kububahezamo, kwanga gushyikirana n’abandi banyarwanda batavuga rumwe nawe ku buryo igihugu cyakagombye kuyoborwa, gupfukirana no kuniga itangazamakuru, kuniga iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ibyo byose bakabyirengagiza bakamushyigikira. Ubu biragaragara ko yabonye ko abo ba shebuja bamaze kumurambirwa kandi ko kuba batangiye kugarura agatima no kubona agahinda k’abanyarwanda n’ak’abanyekongo, kuri we ni ikibazo kimuremereye. Arivugira ngo bariya bazungu bakomotse muli Afurika, bajya iyongiyo none baliho baragaruka. Aha arashimangira ibyo yigeze kuvuga ko nta masomo bagomba kumuha. Ariko muri kwa guhuzagurika kwe, akibagirwa ko niba nkuko abivuga abo bazungu bakomoka muri Afurika, ni uburenganzira bwabo ndetse ni n’inshingano yabo gutabara igihugu cyabo cy’inkomoko Perezida Kagame arimo kuyogoza akoresheje intambara z’amoko n’iz’ubujura bw’amabuye y’agaciro. Arashaka rero gukangurira abanyafurika bose kumujya inyuma ngo bange abazungu, maze ntazahirime wenyine, ahirimane na Afurika yose. Ntibizamukundira kuko abanyafurika nabo barangije kumenya ububi n’ubugome bwe;

-Harumvikanamo kudaha agaciro imibanire myiza n’ibihugu by’amahanga. Ibi biragaragarira mu gutuka no kugaragaza ikinyabupfura gike imbere ya Nyakubahwa Perezida Jakaya Kikwete wa Tanzaniya, igihugu cy’abaturanyi kizwi neza n’isi yose. Biragaragarira kandi mu kwikoma abazungu nk’uko tumaze kubibona. Ibi biravugirwa kandi imbere y’urubyiruko. Muli make urubyiruko ruriho ruratozwa gutukana n’uwakarubereye umubyeyi urutoza ikinyabupfura, ubwubahane no kubana neza n’amahanga;

-Harumvikanamo iterabwoba ku muyobozi w’igihugu cy’abaturanyi, Perezida Jakaya Kikwete wa Tanzaniya, aho Perezida Kagame avuga ko afite aho amutegeye; ni ukuvaga ko aliho yigisha urubyiruko kugira inzika n’ubugome bwo gutega no kugirira nabi uvuze ibikwiye wese kabone n’iyo yaba ari Umukuru w’Igihugu;

-Harumvikanamo kunangira umutima burundu ku birebana no kwagura amarembo no gusasa bugari ngo abanyarwanda bose barimo abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’impunzi n’abandi bahabwe karibu mu rwababyaye baganire ku bibazo by’imiyoborere y’igihugu cyabo bose. Rwose Perezida Kagame, mu mvugo ye yuzuye ubuhezanguni, arerura ko nta byo gushyikirana, ntabyo kubana neza n’abandi banyarwanda ashyigikiye. Aragaragaza kandi aratoza urubyiruko kunangira umutima. Arakurira inzira ku mulima amashyaka atavuga rumwe na leta ye akanayagaragariza ko nta ruhare afite mu mibereho y’igihugu. Ndetse aranasuzugura cyane abatavuga rumwe nawe avuga ko ntacyo bamaze ko nibahabwa uburenganzira bwo kwandikisha amashyaka yabo bazaba babuherewe kuba inzererezi zidafite icyo zikora mu gihugu. Arongeraho ko uzagira icyo agerageza gukora mu kugaya, kunenga no kwanga ibitagenda wese (ibyo yise guhutaza) atazamenya ikimukubise. Aha Umukuru w’Igihugu yongeye kwiyemerera ko ubwicanyi n’ubuhotozi ali bwo buryo bwe bwo kuyobora igihugu no guhangana n’abantu bose bafite ibitekerezo bya politiki bitandukanye n’ibye. Biteye agahinda kwigisha urubyiruko ko ubuhotozi no kwica ali ikintu cyiza ndetse rugakoma n’amashyi;

-Harumvikanamo kubeshya gukabije, urwango na munyangire ku bwoko bw’abahutu. Kubeshya ko mushiki we yashyirwaga hariya ngo bakamureba nk’urugero rw’abatutsi! Ibi arabibwira urubyiruko yirengagije ko ababaye mu Rwanda bazi ibyabaga uko byagendaga? I Butare? Iki kiranyagisha. Biragaragara ko halimo gutoza urubyiruko ikinyoma no guhembera urwango hagati y’amoko. Arafata abahutu bose akabakomanyiriza hamwe akabahindura abicanyi ruharwa ndetse agasaba n’urubyiruko gusaba imbabazi z’ibyaha rutazi kandi rutanakoze, aliko nako yumvikanisha ko abahutu bose bari mu cyaha, ko hagombye kuba abasaba imbabazi mu izina rya bose;

-Harumvikanamo ko nta gahunda ateganya gushyira mu bikorwa yo kwemera ko abahutu bishwe mu Rwanda no muli Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mbese ntakwifatanya n’abahutu biciwe mu kababaro kabo ateganya. Ahubwo arashimangira ko uzavuga ko we Paul Kagame yishe abo bahutu cyangwa se ko hari uwabishe ahawe amabwiriza na we, ngo azabigarama amwihakane. Yarangiza, muri gahunda ya politiki ya FPR yo gusiga icyaha cya jenoside abahutu bose, agategeka abo bahutu gusaba abatutsi imbabazi z’ibyaha batakoze, kandi we adashaka kwemera ibyaha by’ubwicanyi yakoreye mu Rwanda no muri Congo ;

-Harumvikanamo ko adashaka kuva ku butegetsi, ko ndetse no kuyoboza igitugu n’iterabwoba adateganya kubireka. Imvugo ye iragaragaza ko ari umunyagitugu kabuhariwe, ko nta bushake, kandi n’iyo ubwo bushake yabugira,  nta n’ubushobozi habe na buke afite bwo kuba yayobora igihugu kiri mu nzira ya demokarasi(he can’t handle democracy). Ubunyagitugu bwamukukiyemwo;

 

-Muli make muli ili jambo harumvikanamo agasuzuguro gakabije ku banyarwanda no ku banyamahanga, hakumvikanamo ubugome, urwango, ubuhezanguni, n’umujinya bikabije bitagombye kuba byigishwa urubyiruko, hakumvikanamo guteranya amoko no guhembera inzangano hagati y’abatutsi n’abahutu, hakumvikanamo kudashyigikira ubumwe n’ubwiyunge, hakumvikanamo guhisha urubyiruko ukuri, hakumvikanamo kurwanya iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, hakumvikanamo kwishimira inigwa rya politiki ishingiye ku mashyaka menshi na demokarasi  mu gihugu, hakumvikanamo gushyira imbere ubuhotozi ku banyagihugu no ku bakuru b’ibihugu by’amahanga, hakumvikanamo gutoza urubyiruko ingeso mbi y’inzika, inzigo, kwihimura, no kwanga guhanurwa.

Mu gusoza, Ishyaka PRM/MRP-Abasangizi rikaba risaba urubyiruko kwitondera amagambo nk’aya ya Perezida Kagame kuko aliyo yagejeje igihugu cyacu mu icuraburindi ryo mu bihe byashize.Iyi gahunda ya Perezida Kagame na FPR Inkotanyi barimo yo kurema umutwe(militia/milice) witwa Intore za Kagame cyangwa se Intore za FPR Inkotanyi, irasa neza neza n’iya MRND igihe yaremaga umutwe(militia/milice) w’Interahamwe. Urubyiruko rw’u Rwanda rero rurakangurirwa kuba maso no kwanga kuba intore. Rurasabwa ahubwo kugira urukundo, gushyira imbere ubwubahane, ubwiyunge, ubunyakuri, ubworoherane no kwishimira gushyikirana n’uwo ariwe wese mu nyungu z’amahoro rusange y’abanyagihugu bose nta n’umwe uvanguwe. Urubyiruko rurakangurirwa gutinyuka kugaragaza ibyo rutishimiye mu mutuzo kandi ntirucike intege kabone n’iyo rwahutazwa n’ubutegetsi bushingiye ku iterabwoba.

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rizi neza ko abahutu n’abatutsi bahoze mu Rwanda mbere ya 1994 bazi neza ukuri kw’ibyababayeho bose mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Basabwe rero bose hamwe kuninira no kutitabira iriya gahunda ya Perezida Kagame na FPR Inkotanyi yo gutegeka abahutu b’inzirakarengane gusaba imbabazi z’ibyaha batakoze. Izo mbabazi z’agahato ko gusiga icyaha cya jenoside ubwoko bw’abahutu uko bwakabaye bwose,  ari abahutu bazange kuzisaba ari n’abatutsi bazange kuzakira kuko bose bazi ko icyo FPR igamije ari uguhembera urwango ruhoraho hagati y’ariya moko yombi kugirango ihore isarurira mu nduru yiyita umutabazi  w’abatutsi, ko itariho batabaho.

Ishyaka PRM/MRP-Abasangizi rirangije ryibutsa urubyiruko rw’abanyarwanda rwose by’umwihariko ndetse n’abandi banyarwanda b’amoko yose muli rusange, ko igikenewe ari uko abanyarwanda bose batozwa amahame meza akaba n’inkingi cumi n’ebyiri z’ingengabitekerezo ya Politiki y’Ishyaka PRM/MRP-Abasangizi, aliyo:

UBWOROHERANE, UBWUBAHANE, UBWIHANGANIRANE, UBUSABANE, UBUFATANYE, UBWUZUZANYE, UBUVANDIMWE, UBWIZERANE, UBWUMVIKANE, UBUNYAKURI, GUKORERA MU MUCYO, NO GUSANGIRA IBYIZA BYOSE BY’IGIHUGU CYACU NTAWE UHEJEJWE INYUMA Y’URUGI.

Kanda iyi link ukurikirane ijambo rya Perezida  Paul Kagame yabwiye urubyiruko;

http://www.paulkagame.tv/podcast/?p=episode&name=2013-06-30_kagame__.mp3

http://ijwiryarubanda.com/   2013/07/   ijambo-rutwitsi-ryinkoramaraso-   paul-kagame-bucya-twibuka-ubwi   genge-bwu-rwanda/ 

 

Bikorewe i Savannah, Georgia, Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Taliki ya 06/07/2013

 

Perezida w’ishyaka: Dr. Gasana Anastase;

(Sé)

Visi-Perezida Ushinzwe ibya Politiki, Mukeshimana Isaac;

(Sé)

Visi-Perezida Ushinzwe Ihuzabikorwa, Batungwanayo Janvier;

(Sé)

Visi-Perezida ushinzwe umutekano : Bamara Prosper;

(Sé)