URUKATSA RUBONYE ABANYARWANDA BAFITE UBUSHAKE BAKARUTUMA KURI KAGAME RWAMWEMEZA IMISHYIKIRANO MU GIHE KITARENZE AMEZI ATANDATU GUSA.

Banyarwanda banyarwandakazi,

Nyuma y’aho umukuru w’igihugu cya Tanzaniya Nyakubahwa JAKAYA MRISHO KIKWETE avugiye mu nama yari yahuje ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika yabereye i Addis Abeba  mu mpera za Gicurasi uyu mwaka w’2013, agatanga inama ivuga ko ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari bikwiye gushyikirana n’abatavuga rumwe na leta z’ibyo bihugu ari naho havugiwe y’uko leta ya FPR-Inkotanyi ikwiye gushyikirana na FDLR, abanyarwanda benshi barambiwe ubutegetsi bwa FPR babisamiye hejuru kuburyo umuntu yakeka ko kuba Nyakubahwa KIKWETE yarabivuze bihagije kugirango bucye iyo mishyikirano itangire.

N’ubwo ntawahakana ko Kuba byareruwe na perezida KIKWETE ko FDLR ikwiye gushyikirana na leta ya Kigali ndetse bwacya bigashimangirwa na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu cya Tanzaniya wanasobanuye ko iyo mishyikirano idakwiye kugarukira kuri FDLR gusa kuko hariho amashyaka arenze makumyabiri arwanya ubutegetsi bwa Kigali ari intambwe igaragaza ko amahanga atangiye kumva ikibazo cy’u Rwanda, ariko kandi twe dusanga buriya butumwa budahagije kugirango iyo mishyikirano ibeho mugihe Kagame agikomeje kunangira ko atashyikirana n’abo yita ibirohwa abajenosideri n’ibigarasha.

Ikindi twakwibutsa ni uko n’ubwo byaturuka mu minwa y’abaperezida b’ibihugu by’isi yose bitazigera bibaho ko abo baperezida bohereze ingabo z’ibihugu byabo  kugirango zize zivugane na Kagame mu rurimi yumva kugirango yemere iyo mishyikirano.

Dusanga abanyarwanda ubwacu dukwiye kwishakamo ubushobozi ndetse n’ubushake mbere nambere bwo kwereka Kagame ko ukwiyemera kwe gushobora kumushiramo mukanya gato nko guhumbya agasigara aririmba urwo mbonye nka Kadafi cyangwa Gbagbo wa munsi batabwaga muri yombi.

Ntakintu gitera agahinda nko kubona abantu b’abagabo bashyitse bubahukwa n’umuntu udapima n’ibiro mirongo ine (« mental and physicaly unfeet » as used to say Intare batinya) akabagaraguza agati abatuka ibitutsi bidakwiriye.

Iyo dutambutsa ubutumwa bw’URUKATSA hari abibwira y’uko ibyo tuvuga ari nko kwikirigita ugaseka cyangwa se akaba ari ukurota izuba riva (hahirwa abemera batabonye…)

Twe abagize URUKATSA tugendera kuri wa mugani wa Kinyarwanda uvuga ngo ak’imuhana kaza imvura ihise.

Bityo rero turakangurira abanyarwanda ko twakwishakamo ubushobozi ubwacu ko twareba kure nka Nyamutegera akazaza ejo tukubaka umusingi udasondetse none ho ibyo bihugu mwibaza niba byadushyigikira bikazatubwirwa n’ibigwi tuzaba twerekanye. Icyo gihe nibimara kubyumva no kudusobanukirwa neza abo turibo bizatwishakira bitubaze icyo twifuza ko byatumarira ndetse bizatubere n’abavugizi kuko tuzaba twabyeretse ko turi intwari atari ibi byo kwandika kumbuga gusa.

turashaka kwereka abanyarwanda n’isi yose ko imbaraga nke zacu zagira icyo zimara kandi zigatuma ibintu bihindura isura mukanya nko guhumbya bityo abiyitaga ibihangange bakisanga barushwa agaciro n’isazi.

Ubwitange bwacu tubukomora kuri Dawidi watsinze Ghoriath akoresheje umuhumetso.

Nta ntwaro n’ubuhangange nk’ibya Ghoriath yari afite ariko yari afite ugushaka guhagije (Détermination) muri we, yarafite ibyiringiro bitewe n’uko yarwaniraga ukuri kandi yari afite ikizere kizira ugushidikanya ko Uwiteka ari kuruhande rwe.

Muribuka mwese ko yari yambaye imyambaro y’ibyuma nka za antibale z’ubu yajya guhangana na Ghoriath akabikuramo kubera kwiringira uwiteka agira ati :  « Ndamutse ngiye kurugamba nambaye ibi byuma naba mpinyuye ubushobozi bwawe bwo kundinda »ibyakurikiyeho mwarabibonye.

Dawidi yaratabarutse ahabwa impundu maze abaturage niko kumuvuga imyato bagira bati : Sauli yishe igihumbi ariko Dawid we yishe inzovu…

Banyarwanda banyarwandakazi

Kuki aya marira y’imfubyi n’abapfakazi atadutera ibyiringiro ngo twiyumvemo ubushobozi bwo gutsinda urugamba ?

Kuki agahinda n’intimba byuzuye mu mitima y’inshike zinyanyagiye igihugu bitadushyigura ngo tuve hasi twigobotore ingoyi y’igitugu? kuki amarimbi yuzuye igihugu cyacu n’icy’abaturanyi cya RDC bitadutera ibyiringiro by’uko uwiteka ashaka gukoresha ukuboko kwacu ngo duhoze abo bose bababaye ?

Turabizeza ko dukurikije uko abahungu b’AMACUMU ACANYE bahagaze na moral ndetse n’ubushake bafite bwo guhindura isura y’igihugu cyacu yahindanyijwe na machoyine, igihe kigeze kugirango tumenyeshe  abanyarwanda ku mugaragaro ko niba koko bifuza guhinyuza ko URUKATSA RUHARI kandi rukaba rwagira n’icyo rwabasha,baza tugatega intego itari iya nikize  mumezi atandatu gusa Kagame ubwe agasaba imishyikirano.

Turashaka guhinyuza abumva ko Paul afite ingabo bibeshya kuko nta n’umwe yabyaye muri abo bose bose.

Abo yita ingabo ze ni abana b’igihugu yagize ingaruzwamuheto bityo bakaba barabuze kibohora bakamwihambiraho by’amaburakindi kuko ntakindi kerekezo babona gisobanutse cyabasusurutsa.

Abo nabo turabizeza ko URUKATSA ruzababera icyanzu cyo kwigobotora ubwo buhake bw’akamasa kaciye inka mu Rwanda kandi twizeye ko igihe nikigera ntakizababuza gutera ingabo mu bitugu URUKATSA bagahindukiza ikerekezo cy’inkoni bitwaje tugafatanya gutsinda umwanzi utubangamiye twese.

Twongere twibutse ko n’iyo twaba dufite gahunda yo kurangaza abanyarwanda,  tutari ababurabwenge kuburyo twageza no kurwego rwo kubeshya umuryango wa SADC kandi ejo bashobora kutubaza bati ya nkunga mwatwemereye turayikeneye ugasanga turya indimi.

Turahamagara Abumva nta mpungenge bafite z’uko twatega ko bakwibumbira hamwe tugashyiraho ikigega twakwita Liberation Fund cyamara kugeramo byibura amafaranga angana n’ibihumbi magana atanu y’amaeuro bakaduha amezi atandatu gusa  Kugirango twemeze Kagame ubwe asabe imishyikirano.

Twe abagize URUKATSA dushyigikiye byimazeyo inzira y’imishyikirano ndetse n’izindi nzira zakemura ibibazo biciye mu mahoro ariko kandi tukaba dusanga ntawe ukwiye kwirengagiza ko iyo urwana n’ikihebe nka Kagame ugomba kuba wateguye uburyo bunyuranye kandi buhagije bwo kukibuza amahwemo.

Birababaje kubona nta munsi ushobora kwira amaraso atemenetse hirya no hino mu mabagiro ya FPR.

Ese birakwiye ko abanyarwanda bakomeza kwicwa buri munsi  bityo tureke bashirire ku icumu turebera?

Si bakuru bacu na barumuna bacu bicwa urw’agashinyaguro ? si abo twashakanye? Si inshuti zacu ?

None se mwumva byahagarara bite ? kandi ryari ? binyuze muyihe nzira ? wa mugani w’umwami w’abidishyi .

Iki kibazo kugeza ubu Kagame yari atarabona umuntu umubonera igisubizo gikwiriye, ubu rero nahame hamwe amenye ko URUKATSA ruje kugirango rumuhe isobanuro byumvikana neza bijyanye n’ibyo bibazo yibaza.

Ngaho ni muve mumagambo mujye mubikorwa murebe ko FPR ubwayo atariyo isaba imishyikirano inabinginga!

Niba mubona mwe ntacyo mwabasha gukora  nimushyigikire URUKATSA rubatumikire.

Abwirwa benshi akumva beneyo

 

Ubu butumwa mwabuteguriwe kandi mubugejejweho n’umuvugizi wa

FPP-URUKATSA

AKISHULI ABDALLAH

Skype: Abdallah.Akishuli

E.mail: [email protected]

Tel :00262(0)639-03-00-23

4 COMMENTS

  1. Wowe A. Akishuli, va mu magambo nyine utwegere kuko ntabwo tuzagutera inkunga tubicishije kuri email yawe…ahubwo ohereza intumwa mu bihugu byose birimo abanyarwanda bafite inyota yo kubohoza igihugu kikaba icya bene Kanyarwanda bose tukava kwirirwa turirimbira tunakomera amashyi agatsiko. Ikindi tangiza urugamba maze urebe ngo abasore n’inkumi urabura imbunda zo kubaha uretse twanakoresha n’amacumu…cg se mushyigikire FDRL ku mugaragaro dore ko yo imaze imyaka myinshi ariko yabuze imbaraga ziyinjiza mu Rwanda ngo ibereke isomo. Ngaho twegere utubwire gahunda. Kabeho.

    • John ibyo uvuze nukuli. nibegere abanyarwanda mubihugu byose cg se bafashe FDLR kuko ibishoboye kdi ntabwo itinya fpr ahubwo nuko yabuze abayifasha

  2. Sha rukatsa we ndagusetse nako ndagushinyitse ibyo uvuga ntabyo uzi uzi ukuntu mutagerageje ark bikabananira ngaho nimugerageze ubwo murahaze murashaka kongera kuba ifumbire ya cong ntanisoni urahamagarira abantu kujya gupfa ukanatinyuka ugatuka president watowe nabaturage mbe nkubwire uwagutsinze cyagihe ntaho yagiye ca kubutaka aguhitane ca mukirere akwiyinyuguze cyakora nkugiriye inama nzima urukatsa fdrl nimumanike amaboko muze twiyubakire igihugu naho ubundi nimwibeshya gato gusa murahura nuruva gusenya muhite muriirimba urwo mubonye sur place

Comments are closed.