Umunyarwanda wari wafunzwe kubera inkongi yibasiye katedrali ya Nantes yarekuwe

Katedrali ya Nantes yibasiwe n'umuriro kuwa gatandatu
Katedrali ya Nantes mu burengerazuba bw’Ubufaransa, yibasiwe n’umuriro ku wa gatandatu

Umukorerabushake w’impunzi ukomoka mu Rwanda wari watawe muri yombi ngo abazwe ku muriro wibasiye katedrali ya mutagatifu Petero na mutagatifu Pawulo i Nantes yarekuwe nta cyaha arezwe.

Inkongi yashegeshe iyi katedrali mu gitondo cyo ku wa gatandatu, itwika ibice by’amadirishya n’igice kinini cy’imbere muri iyi nyubako.

Uyu mugabo w’imyaka 39 wari wafashwe, akomoka mu Rwanda, ni impunzi mu Bufaransa, ni we wari ushinzwe gufunga iyi nzu ku munsi wari wabanje. 

Ubushinjacyaha bwa Nantes buvuga ko uyu mugabo yarekuwe ejo ku cyumweru nijoro. 

Pierres Sennès wo mu bushinjacyaha bw’aho yavuze ko kubaza uyu mugabo ari igikorwa gisanzwe cyari kigamije kureba niba nta kidasanzwe cyari cyabayeho.

Uyu mukorerabushake ntabwo yatangajwe amazina. 

Bwana Sennès avuga ko bakeka ko uyu ari muriro wacanywe. Ko ari imiriro itatu yacanywe ngo itwike iyi nzu, ubu hakaba hari gukorwa iperereza.

Quentin Chabert, umunyamategeko w’iyi mpunzi, yavuze ko mu gihe yari yafashwe “nta na kimwe kugeza ubu gihuza umukiriya wanjye n’uriya muriro”, ko iperereza rigomba gukomeza “hitawe ku burenganzira bwa buri wese cyane cyane ubw’umukiriya wanjye”. 

Jean-Charles Nowak, umukozi kuri iyi katedrali, yabwiye ikinyamakuru Le Figaro ko uwo mukorerabushake “ari umugabo ukunda umurimo”, “wababariye cyane mu Rwanda” – igihugu yavuyemo mu myaka myinshi ishize.

Nyuma y’intambara na jenoside byabaye mu Rwanda mu 1994, hari Abanyarwanda babarirwa mu bihumbi bahungiye mu bihugu bitandukanye by’i Burayi birimo n’Ubufaransa.

Iyi mpunzi ikaba yari mu gihe cyo kongeresha uburenganzira bwayo bwo kuguma mu Bufaransa nk’uko abategetsi babivuga. 

Bwana Nowak yagize ati: “Sinibaza na gato ko yaba ari we watwitse katedrali. Ni ahantu akunda cyane”. 

Ku wa gatandatu, abakozi barwanya umuriro bagera ku 100 babashije kuzimya iyi nzu umuriro utarangiza igice kinini cyayo. 

Uyu muriro wabayeho mu gihe hashize umwaka inkongi y’umuriro yangije cyane katedrali ya Notre-Dame i Paris.

Mu ntangiriro y’uku kwezi, Perezida Emmanuel Macron yavuze ko agasongero k’iyi katedrali kakongotse, kazongera kakubakwa uko kahoze, hariho ibihuha ko bashakaga kukubaka mu buryo bugezweho.