Umusirikare warashe bagenzi be muri Centrafrique ngo yakoranaga na Imam warashwe na Polisi!!

(Uyu ugaragara hano kw’ifoto ni Bwana Muhamed Mugemangango warashwe na Polisi y’u Rwanda ivuga ko yashatse gutoroka!)

Tariki 24 Mutarama 2016 Police y’u Rwanda ivuga ko yarashe umugabo Muhamed Mugemangango agerageza gucika Police, uyu yashinjwaga gushakisha abasore bo kujya mu mutwe wa Islamic State iba muri Syria na Iraq, mu kiganiro Police y’u Rwanda yahaye abanyamakuru kuri uyu wa gatandatu ivuga aho iperereza rigeze, bavuze ko hari abantu banyarwanda bakoranaga nawe, bamwe ngo barafashwe abandi baratoroka bajya hanze bakibimenya.

ACP Theos Bagede umuyobozi w'ishami rishinzwe iperereza ku byaha rya Police y'u Rwanda CID mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa gatandatu

ACP Theos Bagede umuyobozi w’ishami rishinzwe iperereza ku byaha rya Police y’u Rwanda CID mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatandatu

Assistant Commissioner of Police Theos Badege, Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha muri Police y’u Rwanda yabwiye abanyamakuru ko mu iperereza bakoze kugeza ubu bamenye ko umugambi w’uriya mugabo warashwe n’abo bakoranaga utari uwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ahubwo gushakisha urubyiruko rwo kujyana mu mutwe wa Islamic State.

ACP Badege avuga ko amakuru y’ibanze kuri Mugemangango n’ibikorwa bye bayahawe mbere na mbere n’abaturage bamuzi batashiraga amakenga ibikorwa yakoraga. Police ngo ihita itangira iperereza.

Uyu mugabo ngo basanze afitanye imikoranire n’imitwe imwe n’imwe yiyitirira idini ya Islam igakora iterabwoba.

Police ngo yasanze kandi uyu mugabo w’imyaka 39 wakoraga mu kigo cya Rwanda Education Board (REB) hari abandi bantu b’abanyarwanda bakoranaga nawe muri iki gikorwa cyo gushaka urubyiruko rwo gushora muri Islamic State.

Gushishikariza urubyiruko kujya mu mutwe wa Islamic State ngo babikoraga batunganya inyigisho zabyo, bakazandika, bakazishyira kuri za CDs no ku mbuga nkoranyambaga bandikira urwo rubyiruko bifuzaga kujyana.

ACP Badege yavuze ko bamwe muri aba bantu bakoranaga nawe bafashwe ndetse ngo baza gushyikirizwa ubutabera vuba, abandi ngo bakibimenya bahise batoroka bava mu gihugu.

ACP Badege ati “N’aba batorotse turi gukorana na Interpol ngo bazafatirwe aho batorokeye hose kuko bashakishwa n’ubutabera ku byaha bifitanye isano n’iterabwoba.”

Police y’u Rwanda ivuga ko ngo nta mpungenge ziriho ku mutekano w’u Rwanda ku bijyanye n’iterabwoba n’imitwe aba bakoranaga nayo kuko ngo umugambi wabo ntabwo warebaga u Rwanda.

ACP Bagede yongeye gushimangira ko Muhamed Mugemangango yarashwe ubwo Police yari imusabye ko bajyana iwe gushakayo ibindi bimenyetso bigenza icyaha yaregwaga maze aho kugira ngo bagere yo asimbuka imodoka ngo atoroke.

Badege akavuga ko igikorwa yakoze nacyo ngo bakibonye nk’ubwiyahuzi bitari ugutoroka gusa kuko yari azi neza ko ashobora kuraswa agerageza guhunga umupolisi umushinzwe muri ako kanya.

ACP Badege yasubije abanyamakuru ko kuba uyu mugabo yararashwe bitatuma abo yakoranaga nabo mu Rwanda bihumura kuko ngo abenshi nabo baratahuwe, abatarafashwe barahunze kandi bari gukurikiranwa.

ACP Badege ati “Nta mutwe w’iterabwoba uba hano mu Rwanda, imbaraga zikoreshwa mu kurwanya umutwe nka FDLR nizo zinakoreshwa mu kurwanya ibikorwa byose by’iterabwoba.”

Umusirikare warashe bagenzi be bane muri CentrAfrique yaba yarakoranaga n’aba

ACP Denis Basabose wari muri iki kiganiro

ACP Denis Basabose wari muri iki kiganiro

ACP Theos Badege uyobora CID yavuze ko bafite amakuru ko umusirikare w’umunyarwanda warashe bagenzi be bane akabica nawe akaraswa, ngo yakoranaga n’aba.

Gusa ngo Police igeze kwa Mugemangango Muhamed basanze umuryango we utakibarizwa mu Rwanda ku buryo ngo ari umugambi yaba yari amaze igihe acura.

ACP Denis Basabose wari muri iki kiganiro yavuze ko umugambi aba bantu bari bafite wapfuye ugitangira kwiyubaka. Akavuga ko ibi babigezeho by’umwihariko ku bufatanye n’abaturage ari nabo bashimira cyane uruhare bagize mu gutanga amakuru agamije kurwanya ikibi.

ACP Basabose ati “Tuzafatanya n’ibindi bihugu mu kurwanya iterabwoba, tuzagenda mu gihugu hose dufatanye n’abayobozi ba Islam mu Rwanda tuganira n’abaturage cyane cyane Urubyiruko kugira ngo birinde bene ibyo bishuko.”

Polisi y’u Rwanda ivuga ko Muhamed yihitaga ko ari umuIslam , ariko baje gusanga afite indi myemerere y’ubuhezanguni bukomeye cyane ku buryo ngo byageze aho araswa agaragaza imyitwarire y’ubuhezanguni bukomeye mu gihe yari ajyanywe iwe ngo harebwe ibindi bimenyetso agashaka guhunga.

Police ivuga ko iperereza kuri ibi byaha rigikomeje.

Abafashwe bashinjwa ibyaha nk’ibi mu mategeko y’u Rwanda bahanishwa igifungo kiri kuva ku myaka 15 kugeza kuri 20.

Source:

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW