Urugo rwa Me Bernard Ntaganda rwatewe!

Me Bernard Ntaganda

Amakuru tugikurikirana atugeraho nuko ejo tariki ya 4 Gashyantare 2015 ahagana mu ma saha y’umugoroba urugo rw’umuyobozi w’ishyaka PS-Imberakuri Me. Ntaganda Bernard rwatewe n’umuntu wahaje yihinduye nk’umushyitsi ubangendereye.

Ariko akimara kwinjira ahita asimbukira imashini(Laptop) ya Me. Ntaganda yari iteretse aho Me. Ntaganda akunda kuba yicaye iyo ari muri gahunda z’akazi ke ka politiki .

Uyu mubisha ngo wari witwaje icyuma akimara gushyikira iyi mashini ngo yahise ayabangira ingata ariko cya cyuma agita aho ubwo yirukaga .

Birakekwa ko habaye amahirwe akomeye kuko bigaragara ko uyu mubisha yari yitwaje icyuma kugirango nihagira umukoma imbere aze gukoresha iyi ntwaro mu kugera kuri uyu mugambi wari umuzanye wo gutwara mudasobwa y’uyu muyobozi !

Haribazwa niba uyu muntu yaba afite abari bamuhaye misiyo yo kubazanira mudasobwa y’iyi mpirimbanyi ya demukarasi cyangwa niba ari umujura usanzwe ?

Gusa amakuru aratubwira ko nyir’ugutwara iyi mudasobwa ataraboneka ariko ko ngo hari abantu bamaze gutabwa muri yombi na polisi bakekwaho iki gikorwa kibi.

Boniface Twagirimana