Uburyo maneko za Kagame ziherutse gushimuta Ntabana Aimé zimukuye muri Uganda

Amakuru Umuvugizi umaze iminsi ukoraho iperereza, nyuma yo kugezwaho inkuru n’abantu batandukanye bavugaga ku ibura ry’umusore w’umunyarwanda witwa Ntabana Aime, wari warahugiye i Kampala muri Uganda, ibura rye rikaba ryaravugwagaho byinshi,  bamwe bakaba baravugaga ko yabonetse mu nkengero za Kampala agiye kuruhuka, ari na yo mpamvu yakuyeho telefoni, abandi na bo bakababaravugaga ko yari afungiwe muri Uganda ku mpamvu zari zitaramenyekana.

Twavuganyena  bamwe mu bashinzwe umutekano muri Uganda mu gihe gito tukimara kumenyako Aime Ntabana yabuze, badutangariza ko ayo makuru y’ibura rya Ntabana Aime bayamenye kandi barimo kubikurikiranira hafi.

Ariko mu itohoza ryakozwe n’Umuvugizi ryemeza ko ibyo abo bantu bose bavugaga byari ibihuha ariko ukuri kukaba ko ibura rya Aime Ntabana ryapanzwe n’umucuruzi w’umunyarwanda witwa Ngabo Bosco ugenda avuga ko acuruza amahembe y’inzovu,akaba ari na we maneko za Kagame zahaye akazi ko kumugenzura kuva aho atuyekugeza ku munsi wa nyuma yamugemuriye abasirikare bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu, bamujyana mu modoka z’inyuma ziherekeza perezida Kagame, doreko ntawe uzitangira ku mipaka yose.

Twashoboye kumenya ko inzego z’ubutasi za gisirikare (Directorate of MilitaryIntelligence) na zo zakoranaga n’umwicanyi wazo Lt Col Burabyo James ubarizwa muri ambasade y’u Rwanda i Kampala nka Militaire attache kugirango uyu mucuruzi azazifashe kuneka Aime kubera amwe mu makuru yari azi ku bijyanye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, dore ko hari umwe muri bo bavuganaga umunsi ku wundi cyangwa akavugana n’icyegera cye. Ikurikiranye amatelefoni ya Aime hamwe na Ngabo Bosco byerekana ko Aime yatangiye kuvugana na Ngabo Bosco cyane kuva mukwa gatatu, ukwa kane hamwe n’ukwa gatanu 2013, akaba ari na we wa nyuma bavuganye amubwira kwitegura bakajya gutembera muri iryo joro, ari bwo yamushyikirije abasirikare bashinzwe kurinda perezida Kagame, tukaba twarashoboye kumenya ko Aime Ntabana yajyanywe ahambiriye amaguru n’amaboko, anapfutse igitambaro mumaso kugera i Kigali.

Umuvugizi kugeza ubu ukaba utarashobora kumenya nimba Aime Ntabana akiri muzima,dore ko idosiye nk’iyo perezida Kagame yigiriyemo akanakoresha imodoka z’umukuru w’igihugu kujya mu gikorwa cy’ubwicanyi nk’icyo, ni gato abantu bamunenga baba bafashwe bakamugera imbere bamuva mu nzara .

Gihamya yerekana ukuntu perezida Kagame abangukirwa no kumena amaraso ni ukuntu perezida Kagame yishe Col Rutayisire Wilson wari umuyobozi wa Orinfor, Perezida Kagame akaba yaramwirasiye ubwe amaze kumurasa aha amabwiriza inzego z’ubutasi icyo gihe zari DMI hamwe na Special Intelligence ibarizwa muri Polisi kujya gukwirakwiza ibihuha bitandukanye byari bigamije guhishira ubwicanyi bwa perezida Kagame kubera uburyo yari amaze kwica umusirikare mukuru nk’uriya wari n’umunyabwenge wagombaga kugirira igihugu akamaro, akaza kumwica amuziza gusa ko yamugiriye inama z’uko ingabo za RDF zitagombaga gukomeza kurasana n’iza UPDF muri Kongo ahitwa Kisangani.

Gasasira,Sweden.

Source:Umuvugizi