Urupfu rwa Kizito Mihigo: Abayobozi b’u Rwanda barimo guhabwa urwamenyo ku mbuga nkoranyambaga

Umuhanzi w’Umunyarwanda Kizito Mihigo witabye Imana muri iki cyumweru dusoza yashinguwe i Kigali mu Rwanda. Kuri paruwasi gatolika ya Ndera ni ho habereye amasengesho yo kumuherekeza. Andi masengesho yabereye I Bruxelles mu Bubiligi, aho Kizito yakunze kuba igihe kitari gito. 

Umuhango wo kumusezera waranzwe n’amagambo arata ibigwi n’ubutwari bye ku bavandimwe, abo babanye mu bundi buzima n’Abakrisitu muri rusange.

Umunyamakuru w’ijwi ry’Amerika wakurikiye uwo muhango yavuze ko abahanzi bagenzi be baje kumuherekeza batarengaga bane. Umwe muri abo abahanzi yabwiye Ijwi ry’Amerika ko bagenzi babo baba babiterwa no gutinya igitsure cy’ubutegetsi butarebaga neza uyu muhanzi mu iyi minsi ye ya nyuma. Muri uyu muhango kandi Kizito Mihigo wigeze kuba afatwa n’ubutegetsi nk’umuhanzi w’ibihe byose nta mutegetsi n’umwe wagaragaye mu bamuherekeje.

Nta n’urwego rw’umutekano ruzwi rwagaragaye muri uyu muhango. Ni mu gihe urupfu rwe rwatangajwe ari mu maboko y’inzego z’umutekano bivugwa ko yiyahuye – ingingo ikomeje kutavugwaho rumwe haba mu matsinda y’abantu ndetse no ku mbuga nkoranyambaga. 

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu inyuranye ikomeje gusaba ko habaho iperereza ryigenga ku rupfu rw’uyu muhanzi.

Inkuru ya Eric Bagiruwubusa, umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika mwayumva irambuye hano hasi: