Boston: umuhango wo kwibuka Col Patrick Karegeya

Amakuru agera kuri The Rwandan ava ku bantu bari hafi y’umuryango wa Nyakwigendera Col Patrick Karegeya aravuga ko kuri uyu wa 18 Mutarama 2015 hateganyijwe umuhango wo kwibuka Nyakwigendera Col Patrick Karegeya.

Ubwanditsi bwa The Rwandan bwashoboye kumenya ko uwo muhango uzabera muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika mu mujyi wa Boston.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo haba haratangiye n’itangwa ry’impapuro zitumira muri uwo muhango. Umwe mubatumiwe waganiriye na The Rwandan utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko ubwo butumire bwaturutse ku mupfakazi wa Nyakwigendera, madame Leah Karegeya.

Twabibutsa ko Col Patrick Karegeya yiciwe muri Hotel mu mujyi wa Johannesburg muri Afrika y’Epfo mu minsi y’ubunani bwa 2013 bishyira 2014.

Ubwanditsi

The Rwandan

Email: [email protected]