IBARUWA IFUNGUYE IGENEWE BWANA FAUSTIN TWAGIRAMUNGU N’AMASHYAKA YOSE ATAVUGA RUMWE NA LETA YA KIGALI

Abdallah Akishuli

Ref: 001/ANCP 01/14

Impamvu: Kwamagana ivangura mumashyaka biciye mukiswe Inama Kaminuza y’Amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kigali yatumijwe na Bwana Faustin Twagiramungu; Umuyobozi Mukuru wa RDI Rwanda rwiza.

 

Bwana Faustin Twagiramungu

Bayobozi b’ Amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kigali mwese,

Twebwe abayobozi b’amashyaka ashyize umukono kuri iyi baruwa tunejejwe no kubamurikira ibi bitekerezo kugirango ibigororwa bigororwe mumaguru mashya niba koko twese dukorera abanyarwanda nk’uko tubivuga tugomba no kubishyira mubikorwa.

Mbere na mbere tubanje kubamenyesha ko dushima  byimazeyo igitekerezo cyo guhuriza hamwe amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kigali kugirango ahurize hamwe imbaraga zayo bityo abashe guhangana n’igitugu cy’iyo Leta y’u Rwanda iyobowe na FPR-Inkotanyi.

Nubwo dushima icyo gitekerezo ariko, turanagaya twivuye inyuma ivangura n’ihezwa ryakozwe mu gutoranya amashyaka atumirwa munama yiswe Kaminuza iteganyijwe ku matariki ya mbere n’iya kabiri Gashyantare umwaka w’2014 mugihugu cy’ububirigi nka bimwe by’AMAJYOJYI majyogi n’ABA POWER byahozeho mubihe twaciyemo kungoma yari iyobowe na MRND.

I.                  DORE INGINGO Z’INGENZI MURI NYINSHI TUNENGA

1.    Nk’uko twabibwiwe n’abakurambere bacu ngo “Umwana apfira mw’iterura” Tumaze gusesengurana ubushishozi liste y’amashyaka yatumiwe na Bwana Faustin Twagiramungu tukanasuzuma na liste y’amashyaka yakumiriwe turasanga uriya mushinga wo guhuriza hamwe amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kigali wamaze gukubita igihwereye utararenga umutaru.

2.     Turamagana agasuzuguro, ubwiru, ubwishongozi n’ubwirasiburanga  amwe mu mashyaka hanze aha yamaze kwishyira mu myanya ko ariyo akomeye ariko yiyibagiza ko umucamanza w’urubanza hagati y’amashyaka ari amatora adafifitse.

Tukibaza tuti ko ayo matora ataraba se ninde wakwihandagaza akavuga ko ishyaka iri n’iri rikomeye kurusha irindi?

Turamenyesha Abanyarwanda ko amashyaka yacu yagiye agira initiatives nyinshi zo guhuza bagenzi bacu b’abanyamashyaka ariko tugahura n’urukuta rw’agasuzuguro n’ubwishongozi bwa bamwe  mu banyapolitiki bibwira ko ngo aribo bafite amashyaka akomeye kubera imyanya bahoranye mubutegetsi bwashenye u Rwanda nabo ubwabo bafitemo uruhare rugaragara bwaba ubwa MRND ndetse n’uburiho ubu bwa FPR.

3.Gushoza urugamba rutari ngombwa. ‘‘Dusangane twese” aya ni amagambo  Bwana Faustin Twagiramungu yigeze kuvuga mu myaka yashize asubiza bamwe mubanyapolitiki bari bafite utuntu tumwe na tumwe batumvikanagaho. Kuki Bwana Faustin Twagiramungu  twafatwaga nk’inararibonye ubu aheza amashyaka amwe yarangiza akavuga ngo “amashyaka yandi ngo azaze abasanga ayoboka?”Ahinduye ate amagambo kandi atandukaniyehe na Prezida Paul Kagame wemera amashyaka amwe agendera mukwaha kwe andi akayigizayo cyane cyane akorera mumahanga? Ku muntu nka Faustin Twagiramungu uhirimbanira kuba Perezida w’u Rwanda ahinduye imvugo ate aka kanya?

Niba atari ivangura ni gute Bwana FaustinTwagiramungu yatumira amashyaka 10 gusa kumashyaka asaga hafi 20 akorera hanze?

4.Tuzi neza ko gutatanya ingufu hagati y’abagombye gutahiriza umugozi umwe biha ingufu uwo bahanganye ariko kandi ntibizatubuza kwamagana uwo ari wese ushaka kugarura amacenga, uburiganya, ubugambanyi, amaco y’inda n’ibindi nk’ibyabaye mu ruhando rw’amashyaka mu 1992, mu masezerano ya Arusha na nyuma yaho.

5. Amakimbirane n’inzika hagati y’abanyapolitiki ku giti cyabo, amashyari n’utundi dutiriganya ntibigomba kuba impamvu yo guheza no gukumira amashyaka ahagarariye abanyarwanda batari bake naho ubundi urwishe ya nka rwaba ntaho rwagiye.

6. Aho ibintu bigeze birakabije: Amashyaka yacu nta na rimwe azemera ibikorwa by’agasuzuguro bisa nko gutoragura utuvungukira twaguye munsi y’ameza y’andi mashyaka boshye usigira injangwe cyangwa imbwa ye nk’uko tutigeze kandi tutazigera na rimwe dushukishwa ubuhendabana bwa FPR ngo dutatire igihango twasezeranije abanyarwanda.

Twe nta nyota y’imyanya dufite ikidushishikaje ni ukurwanya igitugu cya Kagame tukageza abanyarwanda bose kuri Demokarasi, nta vangura nk’iryo tubona ryatangiriye mu biyita ko bashaka kubohora u Rwanda.

II.               INAMA TWATANGA KUGIRANGO IBINTU BISUBIRE MU BURYO:

Turatanga inama duhereye kuri Muzehe FaustinTwagiramungu:

Zitukwamo nkuru koko. Ntidushidikanya ku bukuru bwawe ndetse no kuba ari wowe waba umuhuza mu mashyaka urabikwiye. Ariko kandi aho kugirango uteze intambara itari ngombwa hagati y’amashyaka agize opposition hari inama ebyiri twifuza kuguhakugirango ibintu birusheho gukorwa mu mucyo mu ntangiriro y’imikorere n’imikoranire hagati y’amashyakacyane ko ntamuntu kamara ubaho. Izo nama ni izi :

1.    Ushobora kwimura amatariki y’inama ugatumira amashyaka yose nta na rimwe rihejwe muri iyo nama Kaminuza hanyuma amashyaka azavuka nyuma azabe ariyo aza asanga andi yamaze kwishyira hamwe kuko nyine atariho ubu.

Birumvikana ko wenda wamaze gukora réservation mu mahoteri ariko kandi biraruta kuriha amande ya Hoteri kuruta gukomera kw’izima ryo guheza abo mufatanyije urugendo kuko izima nk’iryo risenya igihugu aho kucyubaka kandi wibuke neza ko iyihuse yabyaye igihumye.

2.    Mu masaha make asigaye ngo inama iterane ushobora gutumira n’ariya mashyaka wari waheje. Abazananirwa kugera aho inama izabera uwo si umurimo wawe. N’ubwo nta mwanya uzaba wabahaye wo kwitegura ariko kubatumira bakinanirwa biruta kubaheza.

Inama twaha  amashyaka yatumiwe na Faustin Twagiramungu ni izi :

1.    Niba muvugira abanyarwanda koko kandi mukaba mwemera principes za Demokarasi nimudufashe kumvisha FaustinTwagiramungu ko yakwisubiraho mbere y’uko inama iterana. Mu gihe gito gisigaye mu musabe kutagira abo aheza.

2.    Turasaba amashyaka ashyira mugaciro ari kurutonde rw’ayatumiwe kutitabira iriya nama mugihe cyose haba hakomeje kurangwamo umuhezo n’ivangura ku yandi mashyaka niba koko mugamije gukosora ibyo twese tunenga leta ya FPR.

III.           ICYO TWAVUGA KUMPUNGENGE ZIKUNZE KUGARAGARA

Ku mpungenge z’uko hashobora kuba hari ba gatumwa ba Leta ya Kigali bihishe muri opposition, dusanga uburyo bwiza bwo kubamenya atari ubwo kubaheza inyuma y’urugi kuko burya ngo ushaka gutsinda umwanzi aramwiyegereza.

Ibyo kandi n’ubwo abantu benshi bakunze kubihoza mu mvugo twagereranya n’amazimwe nta n’umwe uratanga ibimenyetso bifatika kuri abo babivugwaho. Niba hari ufite icyo ananga abayobozi b’amashka yahejwe yagitangariza abanyarwanda ku mugaragaro.

Amashyaka yose aramutse yishyize hamwe hashyirwaho uburyo (mécanismes) bwo gutahura abanyapolitiki baba batwihishemo bakorana na Leta ya Kigali kandi turizera ko bitatinda kumenyekananiba bahari koko.

IV.           UMWANZURO

Mu mashyaka yacu twirinda kandi twigengesera ku kintu cyose cyabangamira abo dufatanyije urugamba rwo gukura kw’izima ishyaka ry’Agatsiko k’abicanyi bo muri FPR. Ariko nyuma y’ubushishozi bwinshi twasuzumye intambwe dutera dusanga amashyaka twibwira ko dufatanyije urugamba yo arushaho gukumira no gusuzugura. Ibi tubifitiye ingero nyinshi ni biba ngombwa tuzazigaragaza.

Niba ibintu bidakosowe mu maguru mashya ngo amashyaka yose uko yakabaye atumizwe asase inzobe yige uburyo bwo gushakisha Demokarasi mu Rwanda, twiteguye gukoresha ubushobozi bwacu bwose mu kurwanya iryo vangura harimo no kumenyesha abagiraneza n’inshuti z’u Rwanda bari batangiye kumva amarira y’imfubyi tubasobanurira ko gushyira imbere umuntu uvangura byazaba bibi cyane aramutse ageze kubutegetsi ndetse kurusha ubutegetsi bw’abicanyi buriho ubu mu Rwanda buyobowe na FPR-Inkotanyi.

Tuboneyeho kubwira abanyarwanda bose ko ibizava mu manama tutatumiwemo ngo dutange ibitekerezo ko tutazabyemera na gato uko byaba bimeze kose.

ntawe ugomba kugerera andi mashyaka mu kebo cyangwa ngo ayasuzugure ngo bicire ahokuko ntawe uzi ingufu zayo mu Benegihugu.

Dukomeye ku ihame ryo gukorera hamwe no kwiyunga kw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ibyo tukaba tubihamya duhereye ku matangazo yacu menshi n’amabaruwa yashyizwe ahagaragara yahamagariraga bagenzi bacu kwishyira hamwe bamwe bakabyumva abandi bakabisuzugura. Urugero twatanga muri nyinshi dufite ni igitekerezo cyo gukora inama y’amashyaka yose no gutegura memorandum isinywe n’amashyaka yose yerekana akarengane n’ibibazo byose biterwa n’ubutegetsi buriho mu Rwanda dusaba amahanga yose n’imiryango mpuzamahanga gushyira igitutu kuri Leta ya Kigali ikemera ibiganiro n’amashyaka yose n’imitwe ya gisirikare yose .

Izo initiatives mwarazisuzuguye ndetse bamwe muri mwe musohora n’amatangazo muzamagana tubabera imfura ntitwabashyira ku karubanda mugirango ntitwabibonye.

Mu gusoza turasanga igihe kigeze ko nouvelle génération ifatanije n’izindi nararibonye zishyira mugacirobahaguruka bagasenyera umugozi umwe bagakosora amafuti yakomeje kugaragazwa n’abarata inkovu z’imuringa.

Tubaye tubashimiye mugire Urukundo n’Amahoro.

Urugamba rurakomeje

Bitangajwe kuwa 30 Mutarama 2014

 

Abashyize umukono kuri iyi nyandiko

Bwana Akishuli Abdallah Perezida w’ishyaka FPP-URUKATSA (sé)

Bwana Jean Marie Vianney Minani Perezida w’ishyaka ISANGANO-ARRDC-Abenegihugu (sé)

Bwana Hitimana Boniface Perezida w’ishyaka UDFR-Ihamye (sé)

 

Bimenyeshejwe

Abanyarwanda bose