Inteko yemeje itegeko ryo kugenzura itumanaho hakoreshejwe ikoranabuhanga

Inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryo kugenzura itumanaho hagati y’abantu, hakoreshjwe ikoranabuhanga.

Imwe mu mpamvu zo kugenzura ibyo impande ebyiri z’abantu baganirira kuri telefone cyangwa bandikirana kuri internet, kuri terefone cyangwa se mu bundi buryo bw’ikoranabuganga, ngo biraterwa no gukurikiza amahame yabayeho kera y’umuryango wa Common Wealth u Rwanda rurimo; nk’uko Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Mussa Fazil Harerimana, yatangaje.

Ubwo yari amaze gusobanurira Inteko ishingiro ry’uwo mushinga w’itegeko, Ministiri Fazil Harerimana yabwiye Kigali Today ko inzego zishinzwe umutekano zemerewe kugenzura ibyo abantu bavugana cyangwa ubutumwa bohererezanya zikaba zanakurikirana abo bantu mu butabera.

Yagize ati: “Umukuru w’Ingabo, uwa Polisi cyangwa ubunyamabanga bukuru bw’Urwego rushinzwe iperereza, bemerewe gukurikirana umuntu waketsweho amakosa mu itumanaho; bakaba bagomba kubisaba mu butabera bitarenze amasaha 24, iryo kosa rikozwe.”

Minisitiri w’umutekano yavuze ko iri tegeko rizajya rinahana umuntu usoma inyandiko zitemewe na Leta, aho yahise atangaza ko iryo kosa rizafatwa nk’ubufatanyacyaha.

Umuntu wo mu nzego z’ubutabera uzajya atanga uburenganzira ku nzego zishinzwe umutekano, azemezwa n’iteka rya Ministiri w’Intebe rigiye kujyaho mu gihe cya vuba; nk’uko Ministiri w’umutekano yakomeje abisobanura.

Ntabwo iri tegeko ryashimishije abadepite bose kuko bamwe muri bo nka Depite Nkusi Juvenal, bavuze ko kugenzura ibiganiro hagati y’abantu bihabanye n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 22.

Igika cya mbere cy’iyi ngigo kigira kiti: “ Imibereho bwite y’umuntu, iy’umuryango we, urugo rwe, ubutumwa yohererezanya n’abandi, ntibishobora kuvogerwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko; icyubahiro n’agaciro ke mu maso y’abandi bigomba kubahirizwa.”

Umukuru w’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite, Depite Rose Mukantabana yahise avuga ko nta tegeko ritagira umwihariko, aho igika cya gatatu cy’iyo ngingo ya 22 y’itegekonshinga kivuga ko ibanga ry’amabaruwa n’iry’itumanaho ridashobora kuzitirwa, keretse mu bihe no mu buryo biteganywa n’amategeko.

Ministiri w’umutekano mu gihugu abajijwe impungenge zishobora kubaho, ko umuntu ashobora gukoresha igikoresho cy’undi, akohereza ubutumwa bumuteza ikibazo, asubiza avuga ko abaturage batagomba kwandagaza ibikoresho byabo by’itumanaho.

Simon Kamuzinzi

Source: Kigali today

 

12 COMMENTS

  1. Ni akumiro .
    Birasa nk’aho igihugu kinjijwe mu bihe by’amage bidasanzwe kuko aribwo ishingiro ryo kubangamira ubwisanzure bw’abenegihugu ryakumvikana.

    Abemeje iryo shingiro bagombaga no kubanza kugaragaza uwo uri mu makuba bashishikajwe no kurengera bidasanzwe kubw’ inyungu rusange uwo ari we.

    • Ibi biragaragaza ingamba leta iri gufata kugirango abayirwayna n’abo bafatanyije n’ababaha amakuru y’ibiruberamo bibayobere!Mbabajwe n’uko inyoni zifata ingamba n’abarinzi bafata izindi!Erega hari n’igihe mba mbona abantu barushywa n’ubusa,ntihatsinda umuntu cg ishyaka hatsinda UKURI,kuko ikinyoma cyo n’iyo gitsinze ntikimana kabiri!

  2. noneho ibi byo nagahoma munwa neza neza, ngo umuntu uzajya usoma inyandiko zitemewe azajya akurikiranwa n’amategeko??! ndumiwe neza ko biba byanditswe ngo bisomwe umuntu nabisoma azaba akoze ikihe cyaha, leta yacu yari nziza ariko ndabona itangiye kurengera pee..

  3. Ariko ubu kweri Kagame yumva ari kwerekeza he nk’umuntu uyoboye igihugu! By’umwihariko akaba nk’umukuru w’igihugu muri 21 siecle!

    Mbabariye abantu bazasoma (amateka) ibyakozwe ku ngoma ya Kagame n’Intore ze, benshi ntibazemera ko byabaye!

    Pole sana!

  4. Mwatubariza umuntu wazanye kiriya kifuzo yaba afite amashuri angahe ? Ese umucamanza uzashinja umuntu gusoma itangaza makuru ndetse akanamukatira we yaba ari kwitorezahe ? yaba yararangirije muyihe kaminuza ? Twasabaga leta kugirango izatunyurize mumvaho nshya ibinyamakuru bizajya bisomwa, aka nakumiro mba ndoga rwabutogo, Inama iruta iyindi kandi yarengera abanyamatsiko nibahagarike ikorana buhanga.

  5. njye ndabona u rwanda ruhindutse mabuso ifungiyemo injiji ndetse abayobozi bayo ndetse n’abarinzi nabo ari abasazi.none se inyandiko zemewe ni izihe?ahubwo se bafite buhanga ki bwo kugenzura itumanaho rikoresheje ikoranabuhanga?.keretse niba mu rwanda nta ba informaticiens bahari

  6. Dore aho niho umutungo w’u Rwanda ushirira mu kwishyura ibihumbi n’ibihumbi by’abamaneko! Ngo barumva telephone se ni ryari bidakorwa…gusa kuba noneho bagiye no gukurikirana abasoma ibitemewe na leta ! Ariko noneho abategetsi bacu banasaze si amahoro ? Umubare dufite w’abari mu nzego z’umutekano uwuteranije banganya hafi umubare n’abacivil basigaye (ndakabije gato)!Ok nibyo ngabo zacu na police ariko se ubwo bwoba bwose ni ubwiki abayobozi bafite ? FDLR yatungutsa izuru ku Gisenyi igatera?? sha wapi kabisa nta rutege bakifitiye…! Urebye usanga ibyo bihumbi by’abasore n’inkumi baba baneka bareba “uwahungabanya ubutegetsi” ni ukuvuga Kagame HE amiral general RUDASUMBWA mbere yo guhangayikishwa n’umunyarwanda rubanda usanzwe…aha niho mbabwira ko utazi Kagame azamubona…yirirwa yikeka kubera iki ? ukuri kuzamufata ageze mu mayira 2…ibyo yakoze byiza imana izabimuhembere, ibibi nabyo azabibazwe nk’abandi bose kuko ndabona nkaho yacishije make arakomeza kongera ubukana..

  7. Rudasingwa theogene ati;, Ati “rwanda is a prison and kagame is proud of being its chief prison guard” none se aho yabeshye nihe? arabivuga turamuseka none ukuri kugiye ahabone. nakataraza nako kazaza. mbega igihugu!!! ngo ntagusoma ibyo leta idashaka? Barabanje bati ntaguhinga ibyo leta idashaka, bajya mumibyare( intoki) bararimbagura, bati ibishanga nibya leta, none inzara igiye kutumara.Bati ntakwambara ibyo leta idashaka,cg se ntaserevise muzabona, inkweto ngizo turaziguze.Yewe reka dutegereje ikizakurikira ibi.

  8. Izi comments ziraryoshye kweri! Comment ya NDAHIRO yo inkuyeho!
    Niko Kagame ashobora kuba ageze mu mayira abiri! Yajyaga yikoma REPORTER WITHOUT BORDERS ..! Ejo nibagira icyo bavuga kuri ibi Kagame n’Intore ze uzasanga basakuza ngo ni uko banga Leta yabo!

    Cyakoze aho u Rwanda rugeze, harenze ah’amasengesho ahubwo Nyiribiremwa (Imana isumba byose) ni atabare! N’aho ubundi turashize!

  9. Jye nishimira kubona abategetsi bacu b’inararibonye bashira ho amategeko azasiga umugani mu mateka y’iyi si!

  10. sha uretse kwihagararaho nahubundi bafite ubwoba bwinshi ahubwo tuzashiduka bakidusizemo twenyine burya akagabo gahimba akandi kataraza.aho byabigarasha ntibyahindutse amaturufu?

Comments are closed.