Karangwa Semushi wa PDP-Imanzi yasesekaye mu Rwanda!

Amakuru dukesha ishyaka PDP-Imanzi aravuga ko Bwana Karangwa Semushi Gérard, umuyobizi wungirije w’ishyaka PDP-Imanzi yasesekaye ku Kibuga cy’indege kitiriwe Grégoire Kayibanda i Kanombe aho mbere yo kwerekeza aho azacumbika yabanje kuganira n’abanyamakuru bari baje ari benshi.

Dore bimwe mu bibazo abanyamakuru bamubajije :

1. Dukurukije ibyo wavuze kuri BBC, ubu u Rwanda urarubona ute? 

Igisubizo : ndabashimiye kuba mwaje kunyakira kandi nk’uko nabisobanuye, nje muri mission y’ishyaka PDP-Imanzi. Nje gushaka ibyangombwa byose ngo twandikishe ishyaka PDP-Imanzi maze tubagezeho imigabo n’imigambi dufitiye Abanyarwanda.

2. Ese ko Green Party byayifashe imyaka ine ngo yiyandikishe mwe muzabigenza mute?

Igisubizo : Green Party ni Green Party na PDP ikaba PDP. Ayo mashyaka aratandukanye turizera ko n’ingorane zitazaba zimwe; Turizera rero ko bazatwandika kandi ko n’abandi babyifuza bazabishobora maze tukubaka u Rwanda twese hamwe.

3. Amatora y’abadepite muyateganya mute? 

Igisubizo : Ntabwo ari amatora atuzanye. Tuzabatumira uko mwaje hano maze tubabwira imigambi yacu igihe nikigera; Murakoze.

Abanyamakuru bari bahuruye ari benshi
Abanyamakuru bari bahuruye ari benshi baje kureba Bwana Karangwa SEmushi ku kibuga cy’indege Grégoire Kayibanda i Kanombe

Twabibutsa ko Bwana Karangwa Semushi Gérard yagombaga kuzana na Bwana Faustin Twagiramungu, umukuru w’ishyaka RDI Rwanda Rwiza ariko kugeza ku munota wa nyuma Bwana Twagiramungu ntabwo yashoboye guhabwa visa na Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi.

Ariko Twagiramungu yatangarije Radio BBC ko atazi impamvu yatumye atabona visa, ngo kuko n’abandi banyarwanda bose baba mu mahanga banafite ubwenegihugu bwa ho bakoresha impushya z’inzira (Passports) z’ibyo bihugu. Ngo yasabye Visa akoresheje Passport y’u Bubiligi, kuko Passport ye y’u Rwanda yari yararengeje igihe.

Yatanze urugero kuri mugenzi we Gérard Karangwa Semushi, wasabye visa akoreshe passport y’u Buholandi ngo agahita ayihabwa nyuma y’iminsi 3 gusa.

Twagiramungu ngo ntazi ibyo bakiri kumwigaho cyangwa kumupererezaho, ngo kuko nta cyaha yishinja. Ngo si umujura, ngo si umwicanyi ngo nta n’ikindi cyaha yishinja, maze yongeraho ati : “Jyewe ngomba gusubira mu Rwanda. Nanyura ikuzimu, nanyura mu ijuru, Ngomba kujya mu Rwanda.”

Bwana Twagiramungu na Bwana Semushi Karangwa basezeranaho mbere y'uko Bwana SEmushi Karangwa ahaguruka yerekeza mu Rwanda
Bwana Twagiramungu na Bwana Semushi Karangwa basezeranaho mbere y’uko Bwana SEmushi Karangwa ahaguruka yerekeza mu Rwanda

ku bibaza uko bizagendekera Bwana Semushi Karangwa, ngo nta bwoba afite na mba, Bwana Karangwa ubwe yivugiwe mu nama ati “Nimpfa ntimuzandirire, nimfungwa ntimuzandirire kuko ibyo byose narabyiteguye. Muzandirire ninjya mu kwaha kwa PFR kuko je serais à plaidre et je ne serais plus Karangwa wa Semushi.”

Ubwanditsi

 

4 COMMENTS

  1. Kara..genda uri umugabo gusa iyo ujyana na Rukokoma byari kurushaho kuba agahebuzo tubari inyuma kandi turabashyigikiye.nawe Faustin kuri wa mugani wanyura ikuzimu wanyura mu ijuru turagutegereje byaratubabaje ubushize twaragutoye turakubitwa karahava ariko ”nta kundi byagenda”

  2. Aba bagabo ndabemeye rwose ndi umututsi kandi ndi fiere yabyo ariko nanga amafuti ya FPR rwose erega abanyarwanda dukeneye democratie aho umuntu yisanzura akavuga icyo ashaka

  3. bagabo batangiye urugamba kurubona bisaba ubuhanga buhanitse ntabwo akarengane kashira murwatubyaye hatabonetse abaheba ubuzima bwabo !biriya ni ubutwari bariya bagabo batweretse ahubwo natwe urubyiruko dukwiye kwiheba tugahara ubuzima bwacu kubwo guhagarika ikibi kuko wanga guha amaraso yawe igihugu imbwa zikayanywera ubusa jye ndi tayari kwa kujitoa muenyewe! kuko nubwo waba umwicanyi nka satani ntiwamara ikiremwa muntu isi n’Imana ntiyabyemera ,agasuzuguro,ubugome,agashinyaguro,ubwirasi,agahotoro,uburiganya,kubeshyerana,twese nkabitsamuye tuvuge ngo nibihagarare turabirambiwe,batangire bafungura imfungwa zose za politique nibindi nibindi

  4. Ariko banyarwanda mwavuze Karangwa mukavuga Twagiramungu mukavuga Kagame na FPR, ibya Tutsi Twa na Hutu mubizanamo mushaka kugaragaza iki? Erega ibyo bizabageza basha!
    Ni wiyita umututsi wa Kagame n’umuhutu wa Twagiramungu, uzabaho uri imbwa upfe uri imbwa.

    Njye numva abanyarwanda twaharanira icyaturinda gusubira mu mateka mabi cyose. Twagiramungu abazungu baramushuka bigaramiye ngo naza akarisha iturufu y’ubuhutu ngo nyamwinshi izayoboka, ariko yitonde iyo myumvire ya bamwe mubatuye i Rwotamasimbi ino iragenda iranduka isigaranwe n’abiyahuzi cyangwa abatesi. Nsoze mbwira uwiyita umututsi urwanya abahutu n’umuhutu urwanya abatutsi ko uwo mukino washaje. Ubu hagezweho ubaza undi icyo akeneye n’ayo atanga hanyuma rule of law, human rights and tolerance bikimakazwa. Kandi n’ubwo byabura igisubizo si ugushihorana cg upanga mu mutima abo wifuza ko bapfa cg ko bayobora abandi bakicara ahubwo ni ukubaho abantu bafite icyo bagamije kandi kirimo inyungu rusange ku benegihugu. MUHORANE ITUZE.

Comments are closed.