Madame Aloysea Inyumba yigendeye atabonye ihirima rya FPR?

Kuri uyu wa kane tariki ya 6 Ugushyingo 2012, inkuru y’urupfu rwa Madame Aloysea Inyumba wari Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango nibwo yatangiye kugaragara mu bitangazamakuru bitandukanye. Hatangajwe ko yahitanywe n’indwara ndetse inyandiko za Ministère y’Iterambere ry’Umuryango muri iyi minsi zari zimaze iminsi zishyirwaho umukono na Ministre Protais Musoni ushinzwe ibikorwa by’inama ya Leta.

Nk’uko tubikesha urubuga igihe.com Madame Aloysea Inyumba yavutse ku itariki ya mbere Mutarama 1962, yari Minisitiriri w’Iterambere ry’Umuryango kuva mu mwaka wa 2011.

-Mbere yaho Inyumba yari umwe mu bagize Sena kuva mu mwaka wa 2004, ari muri Sena yari muri Komite y’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Iy’ubutwererane n’umutekano.

-Yayoboye Perefegitura yitwaga Kigali Ngari

-Yabaye umwe mu bari bagize Ihuriro ry’Abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko.

-Yari umwe mu baminisitiri bari bagize Guverinoma y’inzibacyuho yagiyeho mu Rwanda FPR imaze gufata ubutegetsi muri Nyakanga 1994, aho yari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango kuva mu mwaka w’1994 kugeza mu mwaka wa 1999.

-Kuva mu mwaka w’1999 kugera mu mwaka wa 2001 yari Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

-Yabonye Impabumyamenyi y’icyubahiro mu bijyanye n’imibereho y’abaturage n’imiyoborere (Social Work and Social Administration), ayikuye muri Kaminuza ya Makerere ho muri Uganda.

-Yabonye kandi Impamyabumenyi y’ikirenga ayikuye muri Kaminuza ya La Roche College yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

-Yari afite kandi impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’Ububanyi n’amahanga (International Relations) yakuye muri Kaminuza ya Irish yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

-Yari umwe mu bagize inama y’ubuyobozi mu kigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro (Board of Directors of the Institute of Research and Dialogue)

-Yari umwe mu banyamuryango b’ihuriro ry’abagore b’Abajyanama muri Afurika (African Women Advisory Committee).

Yari yarashakanye na Dr Richard Masozera bafitanye abana babiri.

Yafashije cyane FPR ikiri umutwe w’inyeshyamba

Yagize uruhare rukomeye mu gukusanya inkunga yo gufasha FPR Inkotanyi ubwo yashingwaga mu mwaka w’1987.

Muri icyo gihe Inyumba yabaye umucungamari, aho yagenzuraga neza amafaranga yari ahari nk’uko benshi babanye nawe babivuga nta ngeso y’akaboko karekare yagaragaje nk’uko bimeze ubu kubandi bayobozi ba FPR. Yagize kandi uruhare mu gushyiraho uburyo bwo gukusanya inkunga yanatumye ingabo zari iza FPR zibasha kubona ibikoresho n’ibindi byangombwa nkenerwa byifashishijwe mu ntambara yatumye igera ku butegetsi, akaba kandi yari n’umwe mu bayobozi b’imena ba FPR.

Niwe ngo waguze imyambaro yambarwaga n’Ingabo za FPR-Inkotanyi ubwo zarwanaga. Iyo myenda yari izwi ku izina rya ‘Mukotanyi’, dore ko byamuhagurukije bikamujyana mu Burasirazuba bw’u Budage kugura iyo myambaro.

Kuba umucungamari wa FPR yarabikomeje ndetse na FPR imaze gufata ubutegetsi ariko mu myaka yakurikiyeho kuva aho Perezida Kagame atangiye kugenda yigira ikigirwamana izo nshingano zavuye mu maboko ya Madame Inyumba ndetse ububasha bwa nyuma yabwaburiwe mu bitaro asinyishwa impapuro huti huti aho yari arwariye i Nairobi kuko hari hari impungenge z’uko ashobora gupfa ajyanye amabanga menshi y’imitungo ya FPR.

Ngo ari kumwe na Nyakwigendera Major Dr Peter Bayingana, Inyumba yagize uruhare rukomeye mu kureshya Col. Alexis Kanyarengwe mu kwinjira muri FPR. Yamusanze aho yari yarahungiye muri Tanzania. Hari amakuru avuga ko habayeho n’imbaraga z’uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Mwarimu Julius Nyerere mu kumvisha Col. Kanyarengwe ko agomba gufasha FPR.

Madame Inyumba mu guhangana na opposition

Nyuma yo gukurwaho icyizere na Perezida Kagame aregwa ibintu bidasobanutse neza, Madame Inyumba yagaruriwe icyizere na Perezida Kagame ariko nk’uko bivugwa na benshi yari afite inshingano zo guhangana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi akoresheje ubuhanga bwe yari azwiho ku buryo budashidikanywaho bwo kureshya ngo gukangura imbaga. Icyari kigamijwe n’ukugeraza gutera igipindi abanyarwanda bari hanze biganjemo abahutu bakizezwa imyanya n’umutekano mu Rwanda.

Twafata nk’urugero rwo mu Gushyingo 2010 nyuma y’isohoka ry’inyandiko yiswe Rwanda Rwanda briefing yashyizweho umukono na Lt Gen Kayumba Nyamwasa, Col. Patrick Karegeya, Gerald Gahima na Dr Théogène Rudasingwa, isohoka rya Mapping report ku bwicanyi bwakorewe impunzi z’abahutu muri Congo, Madame Inyumba yitwaje abayobozi bamwe bo muri Leta y’u Rwanda biganjemo abahutu twavuga nka:

-Nyakwigendera Ministre Christine Nyatanyi

– Dépitée Mureshyankwano Marie Rose

– Général-Major Jérôme Ngendahimana, wahoze muri FDLR akaba ubu yungirije umukuru w’inkeragutabara

– Sénatrice Agnès Mukabaranga, umugore wa Thomas Habanabakize wari Ministre w’Ubutegetsi bw’igihugu ku butegetsi bwa Perezida Habyalimana

– Dépité Ezechias Rwabuhihi

– Pierre-Damien Habumuremyi, icyo gihe yari mu nteko ishingamategeko y’umuryango w’Afrika y’uburasirazuba

–  Amandin Rugira, ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa

–  Faustin Kagame, wari ushinzwe itumanaho mu biro by’umukuru w’igihugu

–  Padiri Innocent Consolateur, wo muri komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge

– Madame Iyamuremye Sindikubwabo Régine ; ukorana na Madame Jeannette Kagame), akaba n’umukobwa wa Perezida Théodore Sindikubwabo ;

– Ndashimye Bernardin

– Masozera Robert wari ushinzwe diaspora muri Ministère y’ububanyi n’amahanga icyo gihe.

– Alain Maniraguha, umuhungu wa Major Jacques Maniraguha

– Benjamin Gasamagera.

yazengurutse ibihugu by’u Burayi agenda asobanura uburyo Leta y’u Rwanda ngo ikora neza ariko icyari kigamijwe cy’ibanze ni ukugerageza gukumira impunzi z’abahutu zo mu bihugu cy’i Burayi mu kwinjira mu ihuriro RNC kuko Leta y’u Rwanda yabonaga ibimenyetso by’uko rigiye kuvuka nyuma ya Rwanda Briefing (RNC yavutse mu Kuboza 2010) ariko hari hagamijwe kurwanya na Mapping Report yari imaze gusohoka tariki ya 1 Ukwakira 2010. Ikindi cyashyizwemo ingufu muri izo ngendo n’ukugerageza kumvisha abantu ko Madame Ingabire atazize ubusa mu mifungirwe ye.

Ibikorwa byo kureshya abahunze cyane cyane abahutu n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi byarakomeje mu myaka yakurikiyeho ku buryo abantu nka Pierre Céléstin Rwigema wahoze ari Ministre w’intebe watashye mu Rwanda n’abandi benshi bagiye bajya mu Rwanda batahaherukaga mu bikorwa byiswe come and see nabyo byashobotse kubera Madame Inyumba.

Agatendo gaheruka ni umubonano Madame Inyumba yagiranye na bamwe mu bari abarwanashyaka b’imena b’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rya Faustin Twagiramungu. Umubonano wa Madame Inyumba na Alain Patrick Ndengera na Evode Uwizeyimana wakurikiwe n’ubwumvikane buke bwakurikiwe n’isezera mu ishyaka ry’abo babonanye na Madame Inyumba.

Ntabwo umuntu yavuga amazina menshi y’abashoboye guhura na Madame Inyumba mu ibanga ngo ayarangize dore ko ari benshi kandi hari na benshi batashoboye gufatwa n’igipindi cye.

ABANTU BATANDUKANYE BAGIZE ICYO BAVUGA KURI MADAME INYUMBA:

Sixbert Musangamfura,  umwe mu bayobozi ba FDU-Inkingi ati: FPR ipfakaye burundu!

“Nyakwigendera Madame Aloysea Inyumba nabonanye nawe bwa mbere muri 1992 i Bujumbura ariho azenguruka hirya no hino ashakishiriza FPR Inkotanyi inkunga. Nyuma namumenye kurushaho mu gihe cya guverinoma yitwaga iy’ubumwe yari iyobowe na Faustin Twagiramungu. Icyo gihe yari Ministri w’umuryango no guteza imbere abategarugori guhera 19 Nyakanga 1994. Namubonye bwa nyuma hasigaye icyumweru ngo mpunge igihugu cyanjye, muri Kanama 1995.

Icyo navuga ku rupfu rwe ni uko FPR Inkotanyi ipfakaye burundu. Ipfushije umutima w’urugo rwayo. Nyakwigendera Inyumba ari ku isonga ry’abirutse hirya no hino bayishakira amafaranga n’amaboko mu ntambara. Muri iyi minsi yirukaga hirya no hino ayishakira inshuti, ndetse aza no kuzenguraka isi abwira bamwe mu bahutu bahunze ngo batahe babahe umurwi ku butegetsi aho kwirirwa barwanya ingoma bafatanije n’imiryango irwanya ubutegetsi. Byatumye akura benshi mu birindiro arabacyura.

FPR ibuze umutima w’urugo kuko nyakwigendera ari we mutegarugori wabaye mu buyobozi bwayo mu ntambara na nyuma, kandi akayitangira uko ashoboye kugeza atabarutse. Nk’abandi benshi bakoranye na Kagame nawe yamunyujije inzira y’umusaraba, ariko byakomera akongera akamugarura.

Abari mu buyobozi bw’Inkotanyi hamwe nawe, benshi birukanywe mu kibuga cya politiki, abandi bahigwa bukware kugira ngo badacura umwuka Perezida Paul Kagame, usigaye wenyine ubu muri ibi bihe bye bya nyuma. Kuba atabarutse mu gihe umuryango wa FPR uriho wizihiza isabukuru y’imyaka 25, bihuriranye n’ibihe bya nyuma bw’ingoma ya FPR. Asize isukuma, agize amahirwe ko Imana irinze amaso ye kubona FPR ihirimana n’imizi n’imiganda nk’igiti cyaboze.

Mwifurije iruhuko ridashira.”

Dr Théogène Rudasingwa mu butumwa yacishije ku rubuga rwa facebook yagize ati:

” Twumvise inkuru mbi ko Aloysea Inyumba yitabye Imana. Jye n’umuryango wanjye twifatanije n’umuryango wa Dr. Richard Masozera mu bihe by’imibabaro. Imana imwakire mu bwami bwayo.”

Col Patrick Karegeya wahoze ashinzwe inzego z’iperereza zo hanze mu Rwanda yagize ati:

“U Rwanda rupfushije umuntu! Inyumba yari umuntu muzima ufite urukundo, uburere, kwitangira abandi iyo aza kuba mu gihugu kitayobowe na Kagame aba yaragejeje u Rwanda ku bintu byinshi. Yari umuntu uzi kumva abandi n’iyo mwaba mutavuga rumwe ntibibe byabahindura abanzi, yakoreye neza RPF. Ibikorwa by’ubusahuzi n’ibindi byatangiye kuba byinshi ubwo batangiye kumwigizayo, umutungo wa FPR ugasigara mu maboko ya Kagame n’umuryango we. Kagame yari amuziho ubwenge niyo mpamvu yamwitabazaga igihe yabonaga amerewe nabi. Inyumba azize stress n’inkeke yahozwagaho no kutaruhuka n’ishyari rya Madame Jeannette Kagame wamutotezaga amuziza gukundwa n’abantu. Ni umuntu nubahaga by’umwihariko. Imana imwakire.”

Umunyamakuru Jean Claude Nkubito we yagize ati:

” Jye namenye Inyumba muri MIFAPROFE muri 1995,  mu mwaka nahamaze nkora  muri service y’itangazamakuru. Kimwe mu byo muziho ni uko icyo yiyemezaga cyose yagikoraga akakirangiza. Ikindi nzi ni uko yigengeseraga ikintu cyose cyabangamira gahunda ze n’iza FPR. Iyo wibeshyaga ukamuvuguruza mwashoboraga kubipfa kuko iyo yabaga yafashe umurongo ntiyifuzaga umuntu uwumuhindurira. Inyumba Aloysia muri ministeri yari umuntu bamwe batinya, ariko ubusanzwe ku bamumenyereye yagiraga urugwiro no gusetsa ndetse no gutera urwenya. Niyigendere, n’ubwo ajyiye akiri muto yageze ku rwego umuntu nka we wakuze buhunzi yashoboraga kwifuza kugeraho.”

Boniface Twagirimana, umuyobozi wungirije w’ishyaka FDU-Inkingi we yagize ati:

“Icyo muziho ni uko nzi ko yari umuntu ukomeye wa FPR ukurikije imirimo FPR yagiye imushinga itandukanye. Ibindi ni ibyamuvugwagaho ko ngo yari afite impano idasanzwe y’akarimi ko kureshya abantu barwanya FPR! Ngo kubera iyo mpamvu akaba n’ubundi muri bino bihe bitoroheye FPR aho abatavugarumwe nayo bari bakajije umurego ngo yafashaga cyane FPR kujya gushakamo ib’inda nini bakamufasha gusenya amashyaka akorera hanze ndetse bamwe akabacyura bakagororerwa kubapfunda imyanya bagaceceka. Ibi ariko ni ibyo numvaga bimuvugwaho ukuri kwabyo ko sinakumenya ariko no kubihakana nabyo, nabyo naba mbeshye kuko niba ibi bivugwa n’abamuzi kandi babanye nawe bishobora kuba ari ukuri. Aka wa mugani ngo akatavuze umwe kaba ari ukuri.”

Joseph Ngarambe, umunyamabanga mukuru w’Ihuriro Nyarwanda RNC nawe agira ati:

“Madame Aloyiziya INYUMBA twaganiriye rimwe gusa. Hari mu ntangiririro z’umwaka wa 1991, i Buruseli, ubwo Umunyarwanda tuziranye yambwiye ati ngwino nkwereke Inkotanyi, kandi Inkotanyi yo mu rwego rwo hejuru. Naramwemereye, mpura na Inyumba, turaganira, anyumvisha ko igituma barateye u Rwanda ari ukwanga guhera mu buhunzi, ambwira ko we n’ababyeyi be bagituye mu nkambi. Byarantangaje kumva ko hakiriho inkambi z’impunzi.

Dutandukanye, nasigaranye ishusho y’umukobwa (ntiyari yashaka) uzi icyo akurikiye, kandi ufite impano yo gusobanura byoroshye kandi yitonze. Icyo gihe numvaga Inkotanyi ziyahura, zitazigera zitsinda intambara, nkurikije imvugo nari nsize inyuma mu Rwanda.

Nyuma yo gutsinda kwa FPR, sinongeye guhura ku giti cyanjye na INYUMBA, n’ubwo nagiye nzindukira mu Rwanda kenshi, hagati ya 1995 na 2000. Ariko nakurikiraga amakuru ye, nk’umuntu ukomeye mu butegetsi bwa FPR, kandi uzwiho ubushobozi buhanitse muri négociation.  Abantu numvaga bamushima, kabone n’iyo babaga batajya imbizi n’ubwo butegetsi bwa FPR.

INYUMBA anigijweyo, narabyumvise nk’abandi. Yatangwagaho urugero bw’uko ubutegetsi bwa Kagame butazi gufata neza ababukoreye nyakuri. Kugeza igihe agarukiye ku rugamba.

Natangiye kongera kumva Madame INYUMBA mu butumwa bukomeye nyuma y’isohoka rya Rwanda Briefing yanditswe na ba Kayumba, Karegeya, Rudasingwa na Gahima mu kwezi kwa Kanama 2010. Hashize nk’amezi 2 gusa iyo Rwanda Briefing isohotse, INYUMBA nibwo yoherejwe mu bihugu byinshi by’Uburayi, ayoboye Abanyarwanda bakomoka ahanini mu bwoko bw’Abahutu, hagamijwe cyane cyane  guha akato bariya bane bayanditse. Uko kubikoma byaje no kwigaragariza mu nama iyo délégation ya Madame INYUMBA  yagiriye i Buruseli mu Bubiligi, tariki ya 6/11/2010.

Na mbere gato ko RNC ishingwa, INYUMBA yari mu butumwa mu Bubiligi, aho yahuye n’abantu benshi bemeye kubonana na we (nko kw’itariki ya 06/12/2010, hari umuntu wansabye ashishikaye kubonana na INYUMBA ngo ari kumwe na Koloneli Gatete KARURANGA wari ushinzwe External, ariko musubiza ko bidashoboka; hari hasigaye iminsi 6 gusa ngo dushinge RNC).

Nyuma y’ishingwa rya RNC, tariki ya 12/12/2010, Madame INYUMBA yakomeje urugamba rwo mu Burayi, ndetse no muri Amerika. Na mbere gato y’uko Perezida KAGAME asura Ubufaransa muri Nzeri 2011, Madame INYUMBA yagaragaye ku rugamba, ndetse tuza no guhurira i Rouen mu Bufaransa (27/08/2011), aho nari mu bari bazinduwe no kwamagana  ingeso igayitse y’ubutegetsi bwa KAGAME yo kubiba umwuka mubi mu Banyarwanda baba mu mahanga. Yinjira cyangwa asohoka mu cyumba cy’inama yari yamuzanye, Madame INYUMBA ntiyagaragaje umunabi kubera urwamo n’amashusho akaze yamaganaga KAGAME na we ubwe. Yahivanye neza.

Yego, Madame INYUMBA yari umwe mu nkingi zikomeye z’ubutegetsi bw’igitugu bwa Kagame. Ariko abantu benshi, nanjye ndimo, bubahaga ubwenge n’ikinyabupfura byagiye bimuranga. IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA.”

Karangwa Semushi Gérard, umuyobozi wungirije w’ishyaka PDP-Imanzi nawe yagize icyo avuga:

“Jye n’umuryango wanjye twifatanyije n’umuryango wa Dr Richard Mazosera n’abanvandimwe ba Nyakwigendera Aloyisia Inyumba muri ibi bihe by’akababaro. Madamu Aloyisia Inyumba yambereye umuyobozi muri FPR ishami ry’Imari. Agiye akiri muto kandi benshi bakimukeneye. Imana imwakire mu bwami bwayo.”

Me Evode Uwizeyimana akoresheje urubuga rwa facabook yagize ati:

“Madame Aloysia Inyumba uragiye? Igendere kandi ugereyo amahoro natwe tuzagusangayo tukumare irungu. Ndakwibuka ukiyobora icyahoze ari intara ya Kigali Ngali ubwo twahuriraga bwa mbere i Masaka muri imwe mu byahoze byitwa inama z’umutekano zaguye zahuzaga abayobozi bo mu nzego zitandukanye mu ntara barimo abayobozi b’uturere, ab’inkiko, ab’ubushinjacyaha, ab’ingabo na polisi. Icyo gihe ndibuka amwe mu magambo yawe aho wagize uti « Nitwemera ko turi abanyarwanda kuruta uko twibona muri ayo moko adutandukanya nta mpamvu, tukemera ko uru Rwanda ari igihugu cyatwibarutse kandi dusangiye twese nta n’umwe uvuyemo, mfite ibyiringiro ko tuzumvikana no ku bindi bisigaye byose ». Aya ni amwe mu magambo nzahora nkwibukiraho nubwo ugiye icyifuzo cyawe kitagezweho ariko ntuhugane, nta keka ko ikivi watangiye kizuswa. Ubwo twahuraga muri summer 2012 twaganiriye byinshi ariko icyo nibuka na none ni aho wagize uti « mwebwe mukiri bato kandi mwagize amahirwe yo kwiga igihugu cyabibarutse kirabakeneye ». Nagushimiye ko watubonagamo abana b’u Rwanda kuruta kutubonamo abanzi barwo bashaka kubambura igihugu mwibohoreje. Wari umubyeyi uca bugufi, mbona utinya kandi wubaha Imana, ugatega amatwi n’abadatekereza nkawe. Iyi mpano si benshi bayifite mu muryango wa politiki warerewemo. Imana iguhe iruhuko ridashira kandi ikwakire mu batoni bayo. Ugiye u Rwanda rukigukeneye, tuzahora tukwibuka”

Marc Matabaro

 

11 COMMENTS

  1. Imana imwakire cg Shitani kuko mbona ntahantu bavuga ibigwi by,uko nibura yahinduriraga benshi ku gukiranuka.Gusa icyo mbona ni uko aka F.P.R karimo gushoboka kuko kuzabona uzaziba icyuho muri ibi bihe itorohewe biyigoye.Naho ukurikiye neza ashobora kuba yarabyinnye intsinzi akaba yarariho k,ubw,ibinini byaburi munsi,kuko batubwiyeko bamukoresheje REMISE ubwo yari arembye mu bitaro iNayirobi batinyako yabacika ajyanye amabanga menshi.Nabona icyamwishe mutakagombye kwirwa mushakishiriza ahandi.
    Mushake ubugingo buhoraho kuko waba ukomeye cg woroheje byose ni ubusa ubu agiye kubora nk,abandi bose.

  2. Jye n’umuryango wanjye twifatanyije n’umuryango wa Dr Richard Mazosera n’abanvandimwe ba Nyakwigendera Aloyisia Inyumba muri ibi bihe by’akababaro.

    Madamu Aloyisia Inyumba yambereye umuyobozi muri FPR ishami ry’Imari. Agiye akiri muto kandi benshi bakimukeneye.

    Imana imwakire mu bwami bwayo.

  3. iryo hirima se yararitegereje araribura,,imana iramuhamagaye kuko imukyeneye ibonye ko ibyo yagomba gushikana ku rwanda byose abisoje,amahoro,iterambere,ubwiyunge byose yarabikoze ahasize u rwanda ni heza ni mana ibonye ko ntacyakongera guhungabanya ibyo inyumba yarwaniye,Imana imuhe iruhukiro ryiza

  4. wowe wiyise nsekarije,nakubwirako asize amateka meza tuza mwibukirako nka banyarwanda bazi aho yabakuye ni byo yabagejejeho, wa mushinyaguzi we uravuga ngo asize iki ku musozi asize byinshi ,abana asize igihugu kirangwamo amahoro,ubwunvikane ni byinshi ariko abantu nkamwe ntawabataho igihe reka ndeke kwitera umwanya

  5. imana imuhe iruhuko ridashira.Naho usibye nawe wabaye ikirangirire, buri wese ntabura ibyo asiga kwisi, kuko umunyarwanda yise umwana we “bihezande”.

  6. Abanyarwanda mwaba impumyi kweri ngo Aloyiziya asize abanyarwanda biyunze…..uzi ko ntasoni mugira ….cyangwa abasize mukangaratete!Ahubwo se buriya yarwaniye iki ko ntacyo yagezeho….igitugu ku banyarwanda ni cyose….demokarasi kubanyarwanda n’inzozi….irondakoko rivanze n’ubwikanyize byahawe intebe…kandi byose bitewe n’ubutegetsi yaharaniye …..

  7. Umuntu aba intwari atabarutse Inyumba rero abigezeho kuko yarinze neza ibyo kwizerwa none niyigire kunezerwa iteka aho atazongera kuba impunzi ukundi.

  8. Nibuka Madamu Nyumba igihe yadusanze mu ngando igishari. Akaba ari umuntu winyaryenge mu gusubiza ibibazo. Akaba yaratubwiye ” Gusambana nta kibazo kirimo igihe cyose hari icyo ushaka kugeraho” Hari nyuma ya saa sita yazanye na G2 hamwe na Col. Musitu.

Comments are closed.