Me Bernard Ntaganda wa PS Imberakuri ari mu kaga gakomeye!

Nyuma y’icurwabufuni na buhoro bya nyakubahwa Perezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri Me NTAGANDA Bernard aho yagiye asiragizwa mumagereza yo mu Rwanda aho akomeje guhura n’akaga gakomeye aho ategerereje urupfu muri Gereza ya Mpanga; Ishyaka PS Imberakuri riratangariza Abanyarwanda,Inshuti z’u Rwanda
Imberakuri by’umwihariko ibi bikurikira :

*Ingingo ya mbere* :

Nyuma yo kwimurwa shishitabona akurwa muri gereza ya Nyarugenge yimurirwa muyo arimo kujyeza ubu ;Me NTAGANDA yahuye n’ubuzima butamworohe cyane buturutse kukibazo cy’imibereho mibi yahuriyeyo nayo muri gereza. Kuba Me NTAGANDA Bernard adahabwa uburenganzira nk’ikiremwamuntu nk’uko amategeko
abiteganya, turasanga ari umugambi wimbitse w’abari nyuma y’icyo gikorwa wo kugirango bamwisasire babifashishijwemo na Paul Rwarakabije kugeza ubu ushinzwe amagereza mu Rwanda bityo bazabeshye abanyarwanda n’abanyamahanga ngo yahitanywe n’uburwayi bundi.

*Ingingo ya kabiri :*

Mbere yo kwimura,Nyakubahwa Me NTAGANDA birazwi neza ko yitabwagaho n’umubyeyi we w’imyaka 85  bityo bari babizi neza ko uyu mubyeyi uri muzabukuru atazashobora guhora yikoreye inkono ishyushye ku mutwe ayivana i
Kigali ayijyana i Mpanga cyane ko niyo asindagiye agerayo ibyo kurya byanukiye kumutwe, ibibazo byose byo kumwicisha inzara ubuyobozi bwanga ko agemurirwa kugeza naho umukozi ushinzwe abarwayi amuha utuboga two kurya nawe yirukanwa burundu kuri icyo kigo  byatumye agira ikibazo kimukomereye cyane kugeza ubu cy’indwara y’igifu dore ko byari byemejwe n’abaganga bo mu bitaro by’umwami Fayisari ko agomba kubona ifunguro ryihariye.

*Ingingo ya gatatu :*

Kwangira Me NTAGANDA ko agemurirwa kandi ko anavuzwa ubwo burwayi bumubereye ingorabahizi bitumye ibi bihe ari muburiri aho ntawemerewe kumubona,aho ntanamazi yo kunwa abona yemwe no koga ntibishoboka,ibi bikaba
biduteye impungenge ko ubu buzima bwe buri kugerwa kumashyi bikaba binashoboka ko umugambi wa Leta wo kumwivugana waba ugejeje igihe cyo gushyirwa mu bikorwa.

*Ingingo ya kane *:

Ishyaka PS Imberakuri rirasaba abo bireba bose kwita kuri icyo kibazo kigakemurwa doreko kuba Me NTAGANDA Bernard asigaje igihe gito agataha afite byinshi byateza igihugu  imbere nkuko yabigaragaje mu bitekerezo
bye  igihe yasabaga ko kutavuga rumwe na leta bitakwitwa kwigomeka ndetse no kujya impaka kumicungire y’igihugu byaba umuco mu banyarwanda.Ishyaka PS IMBERAKURI nubwo bimeze gutyo rirasaba imberakuri kutatezuka kuntego y’URUKUNDO, UBUTABERA n’UMURIMO.

MUZABA MUBAYE IMBERAKURI !

Bikorewe i Kigali kuwa 20/08/2013.

Alexis BAKUNZIBAKE (se)

Visi perezida wa mbere

Contact:0788814906

0728944144

1 COMMENT

Comments are closed.