ABANYARWANDA BABA MU BWONGEREZA BATI: TWIBUKE ABAGIYE, TUNAZIRIKANE IMBERE HAZAZA

Undi mwaka uratashye nyuma y’amakuba yagwiriye u Rwanda kuva muri 1990.  Abanyarwanda – ababyeyi, abavandimwe n’inshuti – twabuze muri genocide ya 1994 n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byayibanjirije n’ibyayikurikiye haba mu Rwanda, muri Congo no mu yandi mahanga  ni benshi cyane. Ubu bwicanyi ndengakamere bwakozwe n’abanyarwanda kandi bukorerwa abanyarwanda b’inzirakarengane. Muri uyu mwaka wa 2015 Abanyarwanda bagihekurwa n’ingoma ya FPR yagiyeho muri iriya mivu y’amaraso ni benshi. Abanyarwanda baracyatotezwa, bagafungwa, bakicwa rubozo ndetse n’imirambo yabo ikajugunwa mu migezi, mu biyaga no mu nyanja kubera ibitekerezo byabo no kutabona ibintu kimwe n’ubutegetsi.

Ibi bitwereka ko Kwibuka konyine bidahagije. Guha abatuvuyemo icyubahiro nyacyo bidusaba no gufata ingamba zogukuraho burundu icyatumye abatuvuyemo bicwa, n’igituma abasigaye bakomeza kwicwa no gutotezwa. Dukwiye kandi gufatana mu mugongo kubera ingaruka twese abarokotse ubwo bwicanyi dukomeza kubana nazo ubuzira herezo. Tuzirikane n’ingaruka zabwo ku Rwanda rw’ejo, ku mibanire hagati y’abanyarwanda no ku mibanire y’u Rwanda n’abaturanyi. Kugeza ubu twabaye abaturanyi babi, nabyo tubizirikane kandi dufate ingamba zo kubikosora. Tutarebye kure, tukibuka gusa, ntacyo byaba bimaze.

N’ubwo abacu bagiye tukibakumbuye, bakagenda tukibakunze; n’ubwo bashiki bacu bafashwe ku ngufu abana bacu b’ibitambambuga bakicwa, abasaza, abakecuru tukababura; mureke tubibuke ariko twere guheranwa n’amateka. Icyo badushakaho ni uko igitambo batanze tutagipfusha ubusa, ahubwo tukubaka igihugu buri munyarwanda wese afitemo umudendezo, aho buri wese avuga ati “Harabaye ntihakabe, buriya bwicanyi ntibuzongere ukundi mu rwatubyaye”.                                                     

UBUTUMIRE

Imihango yo kwibuka abacu izabera Bethnal Green, Oxford House, London E2 ku italiki ya 11 Mata 2015 guhera saa saba z’amanwa. Buri wese (abanyarwanda, abaturanyi ndetse n’inshuti) aratumiwe muri iki gikorwa cy’ingirakamaro.

Kandi igihe muhagaze musenga, mujye mubabarira uwo mwaba mufitanye akantu kugira ngo namwe So wo mu ijuru abababarire ibicumuro byanyu (Mariko: 11, 25)

Ibisobanuro bindi mwabaza kur’izi numero:

  • Tel 079 6012 9780 (abdulkarim ali)
  • Tel 079 8211 4446 (ambrose nzeyimana)