Bruxelles:Umuhango wo kwibuka inzirakarengane zose ku ya 06 Mata 2015

JMV Minani, umukuru wa ISANGANO FPP

Itangazo No 003/OP.F/03/15

Ubuyobozi bukuru bw’ISANGANO-FPP Abajyarugamba burashishikariza abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu Burayi, kwitabira imihango yo kwibuka inzirakarengane zose zaguye mu mahano yabereye mu Rwanda no mu karere. 

Kwibuka  bizabera ku rwibutso rwitiriwe inzirakarengane za ’’genocide nyarwanda’’ (génocide rwandais) ruherereye kuri avenue Roger Vandendriessche 46–1150 Woluwe Saint Pierre i Buruseri mu Bubirigi ku wa mbere wa Pasika tariki ya 6/4/2015 guhera 13h00 kugeza 14h30. 

Tuzazirikana by’umwihariko inzirakarengane zose zishwe guhera tariki ya 1 Ukwakira 1990, tuzibuka Perezida Yuvenari Habyarimana na mugenzi we Sipiriyani Ntaryamira n’abo bari kumwe mu ndege, tuzibuka Abahutu n’Abatutsi biciwe mu Rwanda no muri Kongo, bazira ubwoko bwabo ndetse tutibagiwe Abatwa n’abanyamahanga barimo Abarundi, Abanyekongo, Abasipanyore, Abanyekanada, n’Abafaransa, n’abandi baguye muri aya mahano yagwiririye u Rwanda n’akarere rurimo kugeza ubu. 

Muzaze muri benshi kwerekana akababaro kanyu mwibuka inzirakarengane zose mutazivangura nk’uko Leta ya Kigali ibikora. 

Bikozwe tariki 27/03/2015
Jean Marie V. MINANI 
Umuyobozi Mukuru w’ISANGANO-FPP Abajyarugamba

Libérer notre peuplenotre priorité  no 1!