Aho Perezida Kagame yagiye gufungira mubyara we Capt Rushema hamenyekaye!

Amakuru agera kuri The Rwandan ava ku musirikare ukorera mu Kigo cya Gisirikare i Kanombe (tutashatse kuvuga izina rye kubera impamvu z’umutekano) aravuga ko ubu mubyara wa Perezida Kagame, Capt Rushema arwariye mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.

Mu minsi ishize havuzwe inkuru y’uko Capt Rushema yaburiwe irengero ngo atwawe n’abantu bataramenyekana banatwaye n’imodoka ye yo mu bwoko bwa Audi, ibyo bikaba byaratangajwe n’abo mu muryango we (mushiki we).

Amakuru yageze kuri The Rwandan aravuga ko Capt Rushema yagejejwe mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe avuye ku kirwa cy’Iwawa aho yari afungiye.

Ayo makuru akomeza avuga ko Capt Rushema kubera amagara make yageze ku kirwa cy’Iwawa hamugwa nabi kubera ubuzima bwaho butoroshye bimuviramo uburwayi bukomeye ku buryo byabaye ngombwa ko ajyanwa mu bitaro i Kanombe ari intere arimo gucibwamo (guhitwa).

N’ubwo bwose uwaduhaye amakuru atashoboye kumenya icyo Capt Rushema afungiye ariko ngo biravugwa ko niyoroherwa agomba gusubizwa gufungirwa ku kirwa cy’Iwawa kuko ngo yakoze amanyanga akomeye yarakaje Perezida Kagame!

Nabibutsa ko Capt Rushema yasezerewe mu gisirikare akaba afitanye amasano ya hafi na Perezida Kagame (bivugwa ko ise wa Kagame ava inda imwe na nyina wa Rushema). Azwi kandi mu bikorwa byinshi bibi birimo kwica no gushyira abantu ku ngoyi (Izina rya Rushema ryagarutsweho mu rupfu rw’umunyemari Assinapol Rwigara).

Muri iyi minsi Rushema bivugwa ko yakoraga akazi ko kuneka abacuruzi ngo amenye uko bahagaze bityo FPR ishobore kubaka imisanzu itubutse cyangwa amasosiyete yayo yivange mu bucuruzi bwabo. Ikindi kivugwa ni uko Rushema yakunze kugaragara muri za cyamunara nyinshi aho yabaga acunganye n’inyugu za FPR aho atatinyaga gutera ubwoba abashakaga guhangana n’amasosiyete FPR mu biciro.

Uretse ibyo hari andi makuru avugwa ko Capt Rushema yari azwiho cyane ibikorwa byo kwitwara nabi bijyanye n’ubusinzi bukabije.

N’ubwo ku kirwa cy’Iwawa hakunzwe gufungirwa abo Leta ya FPR ifata nk’inzererezi zigamije kugororwa, ariko amakuru The Rwandan yabonye avuga ko hari n’ahafungirwa abasirikare, rero Capt Rushema akaba atari umusirikare wo muri ruriya rwego uhafungiwe.

Marc Matabaro