Dr Charles Muligande yakuwe ku gatebe

Dr Charles Muligande

Dr Charles Muligande wigeze kuba Ministre w’ububanyi n’amahanga ndetse n’ambasaderi mu gihugu cy’u Buyapani wari umaze iminsi ku gatebe noneho bamwibutse kuko yahawe umwanya nk’uko bivugwa mu itangazo ry’inama y’abaministre yateranye kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Kanama 2016: yahawe umwanya muri Kaminuza y’u Rwanda aho yagizwe Deputy Vice Chancellor for Institutional Advancement. Hari hashize amezi agera kuri ane uyu mwanya [Deputy Vice Chancellor for Institutional Advancement] Dr Murigande yagiyeho warashyizwe ku isoko na Kaminuza y’u Rwanda ishaka umuntu ufite ubushobozi bwo kuba yawutsindira.

Dr Muligande bikaba bivugwa ko yakuwe ku mwanya w’ambasaderi mu gihugu cy’u Buyapani nyuma yo kumvirizwa kuri telefoni avuga ko Umugore w’umukuru w”igihugu, Yohanita Nyiramongi ari we ufata ibyemezo byose kandi ngo kenshi aba ari ibyemezo bihubukiwe.

Nyuma yo kwirukanwa ku mwanya w’Ambasaderi bivugwa ko Dr Muligande yasabye imbabazi ku byo yavuze ku mugore w’umukuru w’igihugu ariko yashyizwe ku gatebe ku buryo kubera kutagira akazi yari atangiye gukena.

Abasesengura bavuga ko Dr Muligande yahawe uyu mwanya mu rwego rwo kugira ngo abe abona agafaranga ko gushyira ku mufuka dore ko hari benshi bemeza ko uriya mwanya uri hasi ugereranyije n’urwego rwa Dr Muligande.

Ikindi kivugwa ni uko Dr Muligande yahawe uriya mwanya mu rwego rwo kugabanya amashagaga ya Major Théogène Rutayomba umaze iminsi urikoroza kuri Radio Itahuka ya RNC dore ko Se wa Major Rutayomba ava inda imwe na Se wa Dr Muligande.

Marc Matabaro