Ngire icyo mbwira Depite Francis Kaboneka

Maze kumva igice kimwe k’ikiganiro cyuzuye urugomo n’agasuzuguro byeretse abanyarwanda bari bitabiriye igipindi cya FPR muri gahunda yiswe ndi umunyarwanda, nagize agahinda, umujinya n’ibindi byiyumviro ntabona uko nita!

Intore yitwa Francis Kaboneka yanteye isesemi ariko Dr Habyalimana we si isesmi yanteye agahinda. Francis Kaboneka ati: “Habimana nturi murumuna wa Nzirorera?” Nagirango mubwire ko mu muco w’abanyarwanda, iyo bavuga inkomoka y’umuntu ntibahera kuri bene nyina bavuga se ubabyara! Uwamubwiye Nzirorera iyo amubwira Bitihuse! Ko Bwana Joseph Nzirorera atigeze abwira abantu ko ari mukuru wa Habimana, ko yavugaga ko ari mwene Bitihuse?  Icyo nakwibutsa Francis Kaboneka ni uko Bwana Joseph Nzirorera yitabye Imana akiburana, rero nta rukiko rwari rwakamuhamije icyaha, mu mategeko bivuze ko yapfuye ari umwere!

Hanyuma arongera ati: “abana bawe bari baza mu Rwanda ?” Ati: “Habimana abo bana urabahemukira cyane”. Iyo mba Habimana nari kumusubiza ko nta tongo rya sekuru baza kureba cyangwa imva ya Sekuru nkanongeraho ko ntakeneye kubereka isoko ryubatswe kwa Bitihuse n’ibisambo bitahaguze, nkanongeraho ko yaba Data, yaba mama ntawari ufita  iseta muri iryo soko nakwereka abana.

Uriya mugabo Francis Kaboneka arongera ati: “ko waje mu Rwanda uri murumuna wa Nzirorera ukagaruka amahoro, ni nde muntu uvukana n inyenzi wari mu Rwanda 1980?” Ubwo se hari aho abahishe ko umuntu azira ibyaha by’undi mu gihe yashakaga kumvisha abari aho ko Bwana Joseph Nzirorera yari mu buyobozi bwatsinzwe bityo umuryango we ugomba kuba igicibwa mu Rwanda.

Nagirango mu mbwire Francis Kaboneka ko uretse ko n’inyenzi nka Ngurumbe n’izindi zari zihari nkwatse imiryango yazo kandi ntacyo bari babaye. Uretse n’abo, nyuma ya Revolution yo muri 1959 mu Rwanda hari abaturuka mu mu ryango w’abami bari bahari nka ba Gicanda na ba Rwigemera n’abandi, baza gushumurizwa abicanyi n’inkotanyi zateye u Rwanda. Francis Kaboneka yirengagije ko Kagame yajyaga aza gusura nyina wabo Gicanda, akarara mu nzu Gicanda yari yarahawe na Habyalimana i Butare?

 Francis Kaboneka , uburyo asubizanya agasuzuguro n’inzika, byatumye nibaza niba ari intumwa ya Kagame cyangwa iya rubanda. Cyakora niba ariko n’izindi ntumwa zihagarariye Rubanda zimeze, Rubanda ruragowe! Francis Kaboneka na Habyalimana batumye nibaza byinshi ku mibereho y’abanyarwanda kuva FPR yarufaho ingwate..
 Ngarutse kuri Dr Habyalimana mbona amaherezo azasaba imbabazi z’uko yitiranwa na Perezida Habyalimana cyangwa agahindura izina!
 Kuva 1994 bafashe ubutegetsi, barica, ubihakana azabihakanire i Kibeho, i Gahanga, i Musanze, i Nyarubuye, Kicukiro centre, i Masaka, i Ndera, kuri Stade amahoro, n’ahandi ntarondoye…..Ubwo muri ubwo bwicanyi ,batoje abaturage guhiga abandi, kubatoteza, abatarishwe barafunzwe, bicwa urubozo n’ibindi.. Naho Kaboneka ngo n’abishe ngo bahagarika Jenoside. 
Ese Kaboneka abona gutumira abaturage ibihumbi n’ibihumbi mu nama ukabavuzamo abasasu abasagutse ukabasonga n’udufuni ni uguhagarika jenoside? Ese i Byumba abaturage baho batsembwe bakoze iyihe Jenoside?
 
FPR yakingiwe ikibaba n’amahanga irica iraruha isigaza ngo abahutu bo guhinga, abashoboye bahungira mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, naho babasangayo barabica..Hagati aho, ubwo babakanguriye gucukura no koza amagufa biba ikiraka igihe kirekire abaturage bakayabyukiramo ye, ntawashoboraga kubyukira mu kwe ahinga! Agashinyaguro, agasuzuguro byaranze uwo muganda karacyari mu mitima y’ababibonye!
Kugeza ubu kandi hari ikibazo nibaza ko amagufa batwereka ari ay’inzirakarengane z’abatutsi, andi magufa y’abazize intambara nk’abasilikare baba aba FPR cyangwa aba FAR ndetse n’abaturage basanzwe ko bishwe na za bombe cyangwa andi masasu cyangwa akandoya n’udufuni, imirambo yabo yagiye he ko nta marimbi mutwereka? Izo nterahamwe mwishe ngo muhagarika Jenoside zo zihambwe he?

Nkomereze mu ishyingurwa ry’amagufa, nabyo byari ibara wa mugani w’abanyacyangugu! Mbivuge muri make, nabyo byahuruzaga abantu, imirimo igahagarikwa , ntibyamaze igihe gito. Hakurikiyeho guca imanza…  Hakurikiraho gutera impunzi muri Congo no muri Tanzaniya, Zambiya n’ahandi.. Bikurikirwa no kuzica, kuzifunga, ibyo byose ni gahunda zituma abanyagihugu badatuza..

Tugeze kuri Gacaca, ni inde utibuka ko Gacaca yari umubyizi abaturage badahemberwa? Kandi birirwa mu rugomo rucura ibinyoma, ruhiga abafite imitungo, n’ibindi byose bituma abanyarwanda badatuza kuko ubuyobozi bubasaba kurema inteko zo kwirindagiza! Yooo, nari nibagiwe ubudehe! Ngo abaturage bahure bavuge ibyo bakeneye!

Nari nibagiwe guhiga abacengezi , abatuye mu majyaruguru mu mbabarire ni musoma igitekerezo cyanjye, ibyo mwakorewe icyo gihe, abarokotse imitima iracyabibitse pe!

Icyo nshaka kubabwira ni uko nasubije amaso inyuma ngasanga. Ubutegetsi bwa FPR buhora budurumbanya abaturage, ntibutuma batuza na gato, bahozwa muri bombori bombori! Ngaho guhindura amazina y’intara, imirenge, n’ibindi, umwe mu ncuti zanjye yigeze kumbwira ko ngo hari igihe yabaga atazi aho asaba ibyangombwa! Ubwo se ko mu Rwanda hari Demukarasi, bivuga ko hari ubutegetsi bw’abaturage, bushyizweho n’abaturage, bukorera abaturage, ahubwo nkaba mbona abaturage bahora baburabuzwa mu ngirwa gahunda za leta, abatorwa batorerwa iki? Iyo batangiye guhumeka haza agashya! Ibyo mvuga ni ibyo nagiye menya. Nagiye ngerageza gukurikira hakaba ubwo bincanze noneho nkabireka!
Dukomeze gato ubwo haje na za Gahunda ngo za Gira inka uretse ko hari n’abahawe indogobe ngo zirya umurima wose zikawurangiza! Haje akarima k’igikoni, haza agaciro, n’andi mateshwa ahoza abaturage ku nkeke! Ubu rero ngo ni ” ndi umunyarwana, ngo kujya mu rugerero rw’intore! Ni mumbwire ko imyaka makumyabiri ishize, abanyarwanda bazaruhuka ryari? Bazatuza ryari ngo bakore gahunda z’imiryango yabo noneho n’abashinzwe politiki batowe, bakore gahunda z’igihugu ntawe basopanyiriza mu miberehio ya buri munsi?
Ngaruke kuri Francis Kaboneka waje mu Bubiligi kubwira abanyarwanda ko barwaye ihahamuka, maze kumusuzuma niwe urwaye n’abo babana muri uwo mwanda wa FPR , ihahamuka baritewe no kuzunguzwa muzunga muri izo gahunda zuzuyemo ubuswa, ubugome n’andi mahano…
Uwankana
Bruxelles

2 COMMENTS

  1. Njye uko numvishe Kabonero avuga Nabonye ntacyo azageza ku abanyarwanda uretse gukomeza kuzana urwangano hagati y’abana b´urwanda. Nabonye rwose icyo ashize imbere ari ukwishongora. Icyakora Imana imubabarire kuko atazi ibyo avuga.Abanyarwanda twarababaye bihagijye ntabwo dukeneye umuntu nka Kabonero.

  2. ariko mu jye mwandika mutagamije urwango n’amacakubiri, kuba utumva ibintu si ukubisebya cyanmgwa ngo ugaragaze urwango. ahubwo wabisobanuza, ibitari byo ukagaragaza uko byakosoka.

    Twihatire kureba ibiduhuza aho gushaka ibidutanya, ugire amahoro

Comments are closed.