Nta mu byeyi wakwifuza ko umwana we yazaba nka Kagame Paul.

Nta mu byeyi wakwifuza ko umwana we yazaba nka Kagame Paul. Nta mwalimu wakwifuza ko umunyeshuli we yazaba nka Kagame Paul. Nta shuli rya gisilikali ryatangaho urugero Kagame Paul wabundabundaga mu rutoki abandi barwana yarangiza akica bangezi be abandi akabahusha kandi aribo bamuhekaga yananiwe urugamba, yananiwe no kwiruka. Cyokora wamutangaho urugero rw’ubugwari rwo  kugira ibitambo abaturage.

Ni kuri shortwave Kuwagatandatu taliki ya 7/12/2013 guhera saa (19h00-20h00) i Kigali….

Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave iramenyesha abanyarwanda bose ko  kuwagatandatu  taliki ya 7/12/2013 izabagezaho ikiganiro gifite insanganyamatsiko ikurikira: “Nta mu byeyi wakwifuza ko umwana we yazaba nka Kagame Paul. Nta mwalimu wakwifuza ko umunyeshuli we yazaba nka Kagame Paul. Nta shuli rya gisilikali ryatangaho urugero Kagame Paul wabundabundaga mu rutoki abandi barwana yarangiza akica bangezi be abandi akabahusha kandi aribo bamuhekaga yananiwe urugamba, ndetse yananiwe no kwiruka. Cyokora wamutangaho urugero rw’ubugwari rwo  kugira ibitambo abaturage.

Ikiganiro kizatangira mu kabwibwi guhera  (19h00) z’i Kigali mu Rwanda.

Abatumirwa kuri radio inyabutatu ikorera kuri Shortwave ni:  Joseph Mutarambirwa na Jackson Munyeragwe bazagira icyo bavuga ku gice cya 2 cy’ikiganiro kizaba kimaze guhita kuri SW aho Umutegarugori Prudentienne Seward uhagarariye umuryango uharanira amahoro mu karere k’ibiyaga bigari bya Afurika  witwa: PEACE FOR THE AFRICAN GREATLAKES REGION (PAX), Ambasaderi Jean Marie Vianney  Ndagijimana  uhagarariye  umuryango witwa: IBUKA BOSE, Bwana Rene C. Mugenzi  uhagarariye  umuryango witwa: GLOBAL CAMPAIGN FOR RWANDANS HUMAN RIGHTS na  Bwana Joseph Mutarambirwa uhagarariye IHURIRO RY’INYABUTATU-RPRK bagiriye kuli radio Inyabutatu ikorera kuri internet  kikaba cyarahise Live Broadcast /En direct ku tariki 23/11/2013.

Jackson Munyeragwe aratera akaririmbo mu Giswahili ashimangira ko nkuko yaririmbaga we na bagenzi be bakiri ku rugamba ko batazasubira inyuma uko byagenda kose we nabo bafatanije mw’ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK ntibazasubira inyuma mu kuvugisha ukuli ku mahano Kagame Paul yakoreye abanyarwanda bose kandi  ko ariwe na FPR ye bari bakwiye gusaba imbabazi imbaga y’inyabutatu: Ntabwo abahutu bose batumye interahamwe kwica abatutsi kandi bizwi neza ko Paul kagame yohereje zimwe mu ngabo ze kujya gufasha  interahamwe gutsemba abatusti nkuko bimaze iminsi bitangwamo umuhamya n’abasirikare benshi bahoze ari ingaboze. Ibyo akaba yarabikoze  mu rwego rwo gutiza umulindi interahamwe kugirango abone uko asingira ubutegetsi akoresheje  genocide.

Ntabwo kandi abatutsi bamutumye kwica abahutu mu Rwanda no muli Congo. Ni we n’abafatikanyije nawe kimwe nizo nterahamwe bagomaba gusaba imbabazi kubera ubwicanyi n’ubugome ndenga kamere bakoreye abanyarwanda bose (inyabutatu).

Joseph Mutarambirwa we arashima abantu bakomeje gushima ikiganiro we na  Mme Prudentienne wa Pax, Ambassadeur Ndagijimana JMV wa “Ibuka bose”, Bwana  Rene Mugenzi wa GCRHR bagiriye kuli radio inyabutatu ikorera kuri internet aho bamaganye bidasubirwaho iyi gahunda ya “Ndi umunyarwanda”, aho bamaganye amagambo ya Paul Kagame muli Avril 94 “I don’t care”, Niba abatutsi bagomba  kuba igitambo kugirango nfate ubutegetsi” bityo rero Ambassadeur Ndagijimana na bagenzi be berekanye kuli radio inyabutatu ko Kagame Paul afite uruhare rufatika muli genocide yakorewe abatutsi no mu bwicanyi ndenga kamere bwakorewe abahutu ndetse n’abatwa.

Mutarambirwa arerekana ko gahunda ” Ndi umunyarwanda” ari uburyo Kagame Paul abonye bwo kugumya kurangaza abanyarwanda kugirango ntakurikiranwe kubera ubwicanyi yakoreye ikiremwa muntu mu Rwanda no muli Congo.

Kagame Paul amaze gukuba incuro zirenga esheshatu ubwicanyi bwakozwe n’interahamwe. Kagame Paul ni urugero rugaragara rwa Sekibi, yuririye ku mirambo y’abatustsi bari imbere mu gihugu, yaburijemo ibyakorwaga byose kugirango ubwicanyi buhagarare,  yishe abahutu mu Rwanda no muli Congo ataretse n’abatutsi batari mu kazu ke, yateje intambara muli Kivu kugirango abone uburyo bwo kwisahurira umutungo kamere wako karere none abatutsi baho banamye mu nkambi ku Kigeme n’ahandi mu Rwanda, mu gihe abana babo Mutebutsi, Laurent Nkunda, Ntaganda, Makenga, yakoresheje mu bwicanyi no mugusahura uumutungo kamere wa Congo ubu bamerewe nabi kandi we yidegembya mu ndege ze zakataraboneka.

Aliko Mutarambirwa aravuga ko Imana ikunda u Rwanda kuko yaruhaye abandi bantu beza batangwaho urugero, abakiri bato bakigishwa kuzaba intanga rugero nkabo:  Munsenyeri Bigirumwami Aloys, Padiri Alexis Kagame, Barthelemy Bisengimana, Fred Gisa Rwigema, Kindi, Cyumweru, Ndabaga,  Padiri Gafuku, Padiri Bushayija Ladislas, Lazaro Ndazaro, Abahanzi nka Cecile kayirebwa, Cypriani Rugamba, Sebatunzi, Kabalira, abakinyi nka ba mana y’ibitego, abacuruzi nka Mironko, Rujugiro Ayabatwa, intiti Banyaga, n’abandi benshi batirata nk’umunyeshyali Paul Kagame wikundira ko bamuramya gusa.

Abifuza kuzagira ibyo babaza cyangwa kwunganira, bashobora kutwandikira cyangwa guhamagara kuri address zikurikira:
Telephone: +44 20 8123 3482
Email:   [email protected]
Skype: radioinyabutatu
Facebook: Radio Inyabutatu

Radio Inyabutatu kuri Shortwave yumvikanira ku murongo wa 17870 kHz muri meter band 16.

Kuri internet Radio Inyabutatu ikora amasaha 24/24 kuri website:www.radioinyabutatu.com

Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave yumvikana mu Rwanda hose ku maradiyo agendanwa, amaradiyo yo mu mago , amaradiyo yo mu mamodoka n’andi maradiyo yose afite umurongo wa SW/Shortwave buri wa gatandatu  guhera saa moya kugeza saa mbiri (19h00-20h00) z’umugoroba.

Radio Inyabutatu ifite ububasha bwo kwumvwa n’abantu bari ku mugabane wa Afurika, ku mugabane w’Uburayi, ku mugabane wa Aziya, ku mugabane wa Amerika y’amajyaruguru (Leta zunze ubumwe z’Amerika na Kanada).

Kugirango wumve Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave Station , bigusaba kuba ufite akaradiyo akariko kose gafite umurongo wa SW/Shortwave.

Mugire Imana.

Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu
Akarere k’ibiyaga bigari bya Africa