Noneho urubuga rwa Kagame ruremeza ko Mama Salma Kikwete, umufasha wa prezida wa Tanzaniya ari Mubyara wa Nyakwigendera Prezida Habyarimana Yuvenali!

Urubuga Mpekuzi Huru rwasohoye inkuru igira iti: ” urubuga rwa Kagame ruravuga ko Mama Salma Kikwete ari umunyarwanda” Urwo rubuga rurakomeza ruvuga ko uru rubuga bita urwa Kagame, rukomje gucokoza abatanzania kugirango rurebe uko babyifatamo.

Urwo rubuga Mpekuzi Huru, rurakomeza ruvuga ko nyuma yo kuvuga ko Prezida Kikwete atari umutanzaniya, ahubwo aturuka i Burundi, noneho rwazanye agashya aho rwemeza ko umufasha wa Prezida Kikwete Mama Salma Kikwete ari mubyara waHabyarimana Juvenal wahoze ari Prezida w’Urwanda. Iyi ikaba ariyo mpamvu ngo  Prezida Kikwete yagiriye Inama Kagame ngo ashyikirane na FDLR.

Abazi icyongereza iyi nkuru murayisanga ku rubuga abatanzaniya bita urwa KagameNews of Rwanda. ariko abatacyumva nabo twabacira ku mayange iby’iyi nkuru mu kinyarwanda.Nyiri kwandika iyi nkuru aravuga ko abikesha amabanga yasohowe na Wikileaks, ayo mabanga ngo akaba yari yoherejwe n’umukozi w’Ambasade ya USA i Dar es Salaam ku itariki ya 5/5/2005; ngo akaba yari agenewe ministeri y’ububanyi n’amahanga ya USA.

Muri ubwo butumwa ngo havugwaga ko Prezida Kikwete wari miniistri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzaniya yari ashyigikiye byimazeyo Abahutu. Uru rubuga rurakomeza ruvuga ko Kikwete ngo yarongoye mubyara wa nyakwigendera Habyarimana Juvenal, ibi ngo bikaba ariyo mpamvu yashyigikiraga inyeshyamba z’abahutu b’i Burundi.

Uru rubuga News of Rwanda rurongera rugasimbuka rukajya ku rupfu rwa nyakwigendera Seth Sendashonga wiciwe i Nairobi na ba bicanyi ba Kagame bayobowe nna Nziza, Munyuza na Ndahiro. Rukaba rero ruvuga ko uyu nyakwigendera yishwe  n’abantu batazwi ariho ashaka gushinga umutwe w’inyeshyamba abifashijwemo na Tanzaniya! Si ibyo gusa kandi, kuko runibutsa abasomyi barwo ko Prezida Habyarimana, indege ye yarashwe n’intagondwa z’abahutu zitashakaga amahoro.

Shikama irabibona ite?

Ku itariki ya 2/10/1990, ubwo ni ukuvuga ko Inyenzi, nako Inkotanyi zari zimaze umunsi umwe zishoje intambara ku Banyarwanda, muuri bwa bucakura n’ubutiriganya bwazo, zari zarashyize abahutu b’ibishubaziko imbere ngo bavugire ku maradiyo mpuzamahanga kugirango byumvikane ko ari wakombozi koko b’abanyarwanda batavanguye! Abahutu bari kumwe nazo ubu bose beretswe ukuri kwazo, uw’imena akaba ari Bizimungu!

Uyu Bizimungu indagu za Mgayani zita Bilofa, bamushyize imbere mu minsi ya mbere si ukuvuga akura agahu ku nnyo; amwe mu magambo yavuze kuri iriya tariki abantu benshi tudateze kuzibagirwa ni: ” Habyarimana est aux abois!” mu kinyarwanda bikaba bivuga ngo yabuze ayo acira n’ayo amira, cyangwa ngo yataye umutwe. Iyaba Kagame yashoboraga kurekura Bizimungu aho ariho amwica urubozo, ndakeka ko ashobora kumubwira iriya nteruro yabwiye Habyarimana kiriya gihe.

Uyu mukino wo gusebanya wa Kagame si uwa none. Umuntu wese ashaka kwica cyangwa kuburabuza aramusebya kugeza aho abo amusebyaho bibaza niba Kagame yambaye umubiri cyangwa yibuka ko yabyaye! Ikinyamakuru Umuvugizi kigeze kuduha inkuru y’ukuntu Kagame yasebeje nyakwigendera Inyumba, ashaka kumwambura ububasha ku makonti y’icyama igihe yari arwariye i Nairobi. Ndetse akanamubuza guhungisha abana be muri USA byitwa ko bagiye kwigayo nkuko abandi bakegesi babikora. Kagame rero akaba yarakwije mu bantu bo mu cyama ko Inyumba ariUMUHUTU, nyumvira nawe icyo cyaha!

Undi muntu wavuze ku ntwaro y’isebanya ikoreshwa na Kagame mu kurimbura abateshutse ku mabwiriza ye, ni Sebarenzi J. mu gitabo aheruka gusohora aho avuga ukuntu kagame yamurindagije ku geza ku munsi wa nyuma. Abantu bamubwiraga ko Kagame ariho amuvugaho ibigambo biteye ubwoba kandi ko ashaka kumwirukana mu nteko, ariko we akumva bidashoboka! Ngo byagezeho ajya kumwibariza ngo Kagame amuhindura umusazi. Nyuma y’umunsi umwe bamaze kubonana, yaramwijeje ko nta kibazo, niho yamenye ko yamukomboye!Nguwo Kagame woretse Urwanda.

Mu kinyarwanda turavuga ngo umugayo ugaya ugaya ugawa yigaramiye. Kandi ga burya ngo umugani ugana akariho! None se hagati ya Kagame na Kikwete ninde uriho wiha urwamenyo imbere y’abaturage be n’amahanga?Harya ngo utuka utamutukaaba akora iki? Kikwete aherutse kubwira Kagame ko ibyo amutuka byose bimugeraho, ko kandi nawe azi kuvuga, yongeraho ko Kagame atazakomeza gukeka ko ibyo bitutsi bye bidahabwa agaciro.  Ngo Nyirakazikoraho yiciye ururasago ku gitsina rwanga kuva, ati ntacyo bitwaye nzongera ejo!

Ese abavugaga ko inyiturano y’umuhutu ari umusuzi ntibaba baribeshye? Kagame, urakeka ko tutazi ko kugirango Rwigyema na Inyumba bigarurire Kanyarengwe, Tanzaniya yabigizemo uruhare?Nubwo utemera ko Kikwete ari umutanzaniya, ariko byibura uremera ko yakoreraga icyo gihe leta ya Tanzaniya, bityo wari ukwiriye kumushimira iyo neza yabagiriye mukarinda mufata ubutegetsi mu Rwanda. Urahakana se ko Tanzaniya na Uganda byagize uruhare runini mu kumvisha amahanga ko ngo mwarenganye, bikaba byageze aho mufata intwaro ngo mutahe mu gihugu cyanyu? None se nturiho wiha urwamenyo mu gihugu cyawe imbere y’abantu twese tuzi uku kuri maze tukagufata nk’indashima!

Kuki wikoma Kikwete kuko akubwiye gushyikirana na FDLR, abana b’Urwanda kimwe nawe wicishije ubuhiri n’inyundo ukabatorongeza, ariko bikaba byarakuniye Kubatsemba?None se Abanyarwanda n’Abakongomani duhore ku nkeke kubera igice cy’abanyarwanda wagize ibicibwa? Twese twifuza ko abicanyi bafatwa bagashyikirizwa inkiko, harimo n’abo mu ngabo zawe ubitse nawe utiretse. Shyikirana na FDLR, amahanga adufashe gushakamo abakoze ibyaha, rapport Mapping nayo ishyirwe mu bikorwa abishe abahutu ubundikiye bashyikirizwe inkiko.

Nkuko utatutse abatanzaniya babafashaga  muri 1991 igihe muhurira Arusha na Habyarimana, ntiwari ukwiye kwikoma Kikwete umugaragura mu cyondo kuko akubwiye gushyikirana na FDLR! Amateka nakwigishe anakwibutse ko uri umuntu nkatwe twese, tuzagenda ejo tugasigira Urwanda abanyarwanda bazagomba kubana neza n’abatanzaniya kugirango babashe kubaho.

Nkusi Joseph

Shikama.fr

3 COMMENTS

  1. Ego ko! ko numva harimo inkyuro n’amatiku, ubu se amaherezo ni ayahe? Genda rwanda waragowe ariko Imana y’irwanda urahari ni wowe uzarangiza byose kuko ni wowe Gihanga wabyose!!!!?

  2. Uyu Kagame noneho n’umusazi! Ubuse gusebanya gutya afitemo iyihe nyungu? Ariko ni ryari tuzagira abayibizi bazima batarwaye mu mutwe? Mana tabara u Rwanda n’abanyarwanda!

  3. Ariko rero niba uko bivugwa ariko turi gukina politike uharurutswe akitwa umuhutu, umurewe neza kandi ukunzwe n,ubuyobozi akitwa umututsi ya ba ari ya mateka twigishijwe ngo umuntu ukennye yabaga ari umuhutu, ubutunzi bwazamuka agahinduka umututsi. Umututsi nawe ukennye cg ukize bikaba ibyo. Ntaho twaba tugana.

Comments are closed.