Leta ya Uganda iravuga ko yaburijemo igikorwa cyo gutahura ku ngufu mu Rwanda umusirikare wahoze ari mu basirikare barinda bya hafi umukuru w’igihugu cy’u Rwanda.
Uganda ivuga ko imodoka yari itwaye Joel Mutabazi yahagaritswe igihe yerekezaga ku kibuga cy’indege.
Uganda kandi ivuga ko mu gihe idashyigikiye abakora ibyaha, ngo ntishobora kwemera ko bafatwa hadakurijwe amategeko.
Joel Mutabazi yigeze kandi kugira ibibazo by’umutekano mu mwaka ushize, igihe abantu batamenyekanye bageragezaga kumurasa. Icyo gihe polisi ya Uganda yahise imushyira muri hoteli imurindira umutekano.
Uno munsi ku mugoroba, niho abantu bambaye nk’abasirikare ariko byaje kumenyekana ko ari abapolisi, baje kuri iyo hoteli baramufata bamushyira mu modoka baramutwara.
Bageze ku kibuga cy’indege ngo bamujyane mu Rwanda, babujijwe n’abashinze ubuhunzi muri Uganda kuko ifatwa rye ritari rikurikije amategeko.
Joel Mutabazi yahise asubizwa i Kampala, ubu akaba acumbikiwe n’igipolisi.
BBC
Niba Imana irihari kand irumva neza amashengyesho yacu, nda yi saba nimbabazi ko yica pldnt kagame kubera ubwicanyi,umutekano mubi, intambara muri congo nibindi byinsh bishagikwa uyu mwicanyi Gen. kagame .
Alikose Uganda ntiba ijijisha?ubwose abo balibamutwa babafashe?Izoninkozi zibibi Reta yu Rwanda ibikwiye kubibazwa.Kandi iyo bamujyana baba balimo guhakana ngo barababeshyera.