Perezida Kagame yaterewe amagi n’amase Oxford!

Amakuru aturuka mu Bwongereza aravuga ko  ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2013 Perezida Kagame uri mu rugendo muri icyo gihugu yaterewe amagi, amase n’ibindi ubwo yari agiye kwakira igihembo nk’Umuyobozi wateje imbere ishoramari muri Afurika  bikekwa ko yatanze ngo bazakimuhe muri Said Business School mu giterane  cyiswe the Oxford Africa Business Conference, icyo giterane cyari cyateguwe n’abanyeshuri bagize itsinda the Oxford Business Network for Africa.

Mu kwinjira muri iryo shuri Perezida Kagame yaciye mu cyanzu mu rwego rwo guhunga abigaragambya bari bariye karungu, ariko byabaye iby’ubusa kuko imodoka yarimo yatewe amagi n’amase!

Muri uwo muhango wo guha igihembo Perezida Kagame yikuye mu isoni atera abari aho bya bipindi bye anibaza uburyo hari abamwita umunyagitugu mu gihe ubuyobozi bwe ngo bwagejeje abanyarwanda ku burezi n’ubuzima ku kigero cya 90%! Aha ariko yibagiwe kubabwira ko za Bourses zakuriweho bamwe kandi imfubyi zikaba zivangurwa mu kurihirwa amashuri n’amanota aherwaho ku kujya muri za Kaminuza akaba atari amwe ku bana bose, ireme ry’uburezi ryo ryagiye buhere nk’amahembe y’imbwa!

Umunsi nyirizina wa Rwanda Day nako Kagame Day wo wabereye ahantu habanje guhindurwa inshuro 4 ndetse no kugirwa ibanga ku buryo na Ambasaderi Nkurunziza mu kiganiro yagiranye na BBC kuwa gatanu tariki 17 Gicurasi 2013 yahishe aho hantu, byabaye iby’ubusa kuko kuva mbere y’umunsi umwe abenshi bari bamaze kuhamenya, byabeyeye mu nzu yitwa Troxy isanzwe yerekanirwamo za sinema na za kinamico.

Ariko uko kwihishahisha kwabereye umuzigo abagombaga kujya muri Kagame Day kuko igikorwa cyo kwiyandikisha cyagombaga gukorerwa mu gice cy’Uburengerazuba bw’Umujyi wa London, abarangije kwiyandikisha bagahita burizwa amabisi bakereza mu Burasirazuba bw’uwo mujyi, iyo mikorere yatumye bamwe mu bantu bari baturutse muri Diaspora y’u Bubiligi bahera hanze kuko uko mubizi iyo Perezida Kagame yinjiye ahantu ntawinjira cyangwa ngo asohoke, baheze hanze rero binjira amaze kugenda.

Imihango yari iteganyijwe gutangira mu masaha ya nyuma ya saa sita yatangiye mu ijoro, nk’uko twabibwiwe na mugenzi wacu wari uhari icyari kigamijwe n’ugutuma abigaragambya bari bategereje Perezida Kagame barambirwa bakagenda.

Mbere y’uko Perezida Kagame yinjira habanje imiziki ya ba Mihigo Chouchou na Masamba wingingiraga abantu gukoma amashyi no kuririmba ariko ubona abantu batabishaka.

Nyuma y’ibipindi bya Mushikiwacu aha ibihembo abahagarariye za kominote zo mu Bwongereza na Claver Gatete wabiraga icyuya nk’uri muri Sauna, Umudamu wa RDB witwa Akamanzi tutibagiwe umucancuro Andrew Mwenda n’umupasiteri witwa Munyaneza wateye amasengesho, Perezida Kagame yashyize araza nko mu ma saa mbiri z’ijoro ariko abanzirizwa n’umufasha we Jyeneti n’urubyaro rwe.

Mzee Kijyana yari yijimye iryinyo yarishyize ku rindi yazinze umunya ndetse ubona yariye umwanda rwose. Habanje umwana wiga mu Bwongereza avuga ijambo akurikirwa n’umudamu wari uhagarariye Diaspora hatahirwa umudamu w’umunyamerika wari wibereye mu byashara by’ikawa y’u Rwanda.

Nyuma hakurikiye Ambasaderi Nkurunziza aha ikaze mwene Asteriya, wavuze ijambo nk’uko bisanzwe yikoma ibihugu ngo byahagurutse bigateranira u Rwanda bikarubeshyera ndetse ngo banarwikoreza ibibazo byabo. Muri make dore ibyo yavuze:

Perezida Kagame amaze gusuhuza ati nimwicare tuganire. Abanza gushima ko baje ari benshi, ko ari imfura kandi ko n’incuti z’u Rwanda ziri aho zingana n’abanyarwanda, ko na zo ari imfura.  Ati icyo nabitiye imfura:”Reka mpere ku mateka y’ejobundi, dusanzwe duhura tukavuga byinshi tukajya inama, tukagira n’imigambi duhuriyeho yo kubaka, aliko ibyo byose ubimenya neza mu bibazo, iyo hari ibibazo, niho umenyera intambwe abantu bateye, imfura ntihunga, imfura no mu bibazo ntihemuka.

Mu mwaka ushize igihugu cyahanganye n’ibibazo bitagiturutseho; kitirirwa ibibazo biturutse ahandi, isi irabitwikoreza turabiheka, twarabihekeshejwe kuko byari biremerereye abari bakwiye ku bikemura cg se ba nyirabyo, twebwe nk’u Rwanda, dufite ibibazo byacu tutakwitirira undi, tukishakamo ibisubizo byo kubikemura, aliko kutwikoreza ibibazo by’abandi ntabwo ari byo (amashyi).

Usibye kutwikoreza ibibazo by’abandi bitari byo tutazanemera, buri muntu, buri gihugu, bagira ubuzima bwabo, nta watuberaho ubuzima bwacu, ubuzima bwacu ni twe tugomba kububa, icyo nshaka kuvuga ni iki?

Buri muntu wese afite ubuzima bwe, ntabwo wabaho ubuzima bwawe ngo ubeho n’ubundi, ngo wongere imyaka 70 ku yawe uyimubereho, ntiwabaho uko ubayeho, ngo n’urangiza uze untegeke uko ngomba kubaho.

Icyo si ikibazo cy’u Rwanda gusa, ni ikibazo dusangiye n’abandi banyafrika, aliko kubera ibibazo by’amateka yacu, twize isomo, ritubwira ngo buri wese akwiye kubaho ubuzima bwe, buri wese akwiye kwigira akigenera, ibyo ntabwo tubisangiye n’abanyafrika bandi nk’ikibazo, dukwiye no kubisangira na bo nk’igisubizo.

Bityo rero umwaka ushize isi yose yaduteraniyeho, ari abanyamakuru, ari abayobozi, ab’imiryango mpuzamahanga, baragambana bavuga ko bagomba guhagurukira u Rwanda, aliko kera, ubundi u Rwanda ni ruto, aliko uwo munsi namenye ko atari ruto, aho abantu bose baruhagurukiye bakarushakaho umugabane, bivuze ko atari ruto, impamvu atari ruto, ni abantu, ni mwebwe abanyarwanda, ntabwo ari ubugali bw’igihugu, ni abantu. Abantu bagira ibibazo bakabyemera bakemera guhangana na byo ntibabyitirire abandi, ikibazo ufite iyo ukigize icyawe, ukemera guhangana na cyo, uragikemura. ibibazo u Rwanda twagize, twabigize ibyacu, ibisubizo ni twe bighomba kuvamo, ibisubizo bishingira ku kwiha agaciro, mujya mwumva ikintu cy’agaciro buri munsi, nta wundi waguha agaciro, iyo wiyubashye, ukubaha n’abandi, ‘abandi barkaubaha.

Iyo wiyandaritse, uba wiyimye agaciro, nta wundi ukaguha. bya bindi batugemurira bakaduha imfashanyo bakadutera inkunga, ntawe ugutera inkunga y’agaciro, ntabaho, buri wese arakiha, ni naho haviriyemo mu gukemura icyo kibzo cy’umwaka ushize, abanyarwanda mu gihugu, ababa hanze, inshuti z’u Rwanda, bagiye hamwe baravuga bati reka duhangane n’ibi bibazo, ndetse n’ikimenyimenyi haza igitekerezo cyo kubura uburyo, abaduteraga inkunga barayihagaritse, turavuga ngo reka dushyireho ikigega, abanyarwanda barabyitabira rugikubita.

Wari wabona aho ubwira abantu, uti reka dushyireho ikigega, hari umuntu wabivuze neza ejobundi aho nari ndi muri Amerika, umunyamerika ati reka mbabwire uko ibyo mu Rwanda ari amayobera, leta yabwiye abaturage ngo bazane amafaranga tuyashyire hamwe, ati abanyarwanda bose bariruka barayatanga, ati nta hantu birabaho kw’isi. Ngo zana amafaranga tuyashyira hamwe, ati agahera ko ayavana mu mufuka akayatanga, ati icyo bivuze ni ikizere, abanyarwanda bafitiye abayobozi babo, ati ni ikizere abanyarwanda bifitiye mu buryo bwo guhangana n’ibibazo byabo. Mu meza abiri, bazanye amafaranga arenze miliyoni 37 z’amadoalari., ubu arakabakaba miliyoni 44, ntibabaza ngo amafaranga yacu, barizeye. Hari umuturage watanze itungo rye, bati ko uritanze uzabeshwaho ni iki, ati nzabeshwaho n’agaciro nihaye. Yarayitanze aliko ariho, kandi ariho neza kurusha uko yari ameze mbere. Ibyo ni umutima wabanyarwanda, ni bwa bupfura navugaga.”

Ahandi perezida Kagame yibukije urubyiruko gukora uko rushoboye, kugira rubone uko rwiga. Ati mujye mwiga kandi mutekereza guhanga umulimo kurusha uko mwakwishyuza ugomba kuwuguha. Niko bikwiye kumera mu bitekerezo, gutekereza guhanga umulimo.

Agarutse kw’ihagarikwa ry’imfashyanyo n’uburyo bamwe na we arimo babyakiriye n’uburyo bimutangaza, n’uko perezida ati “Erega twese tukarakara ngo baduhagarikiye imfashanyo, harya ubwo iyo neza ituruka he? Byaba bitabonetse tugatongana, ngo imfashanyo kuki itaje? Wakoze iki? Kuki umuturage w’ikindi gihugu agomba gutunga abanyarwanda? Iyo uhinduye imyumvire, ukumva ko ntawe ugufitiye umwenda,(amashyi), icyo gihe ibyo bitekerezo bigomba kugukoresha ibyo ari byo byose ngo wibesheho.

Navuze ibintangaza kuri twe, reka mvuge n’ibintangaza bireba abo bandi, ku bandi mbabwiye nti nimupfashe kuri ubu buryo, bakavuga ngo uyu ng’uyu aravuga iki? Ubwo bo baba bahishe iki, kandi dushaka kubafasha ngo tubave ku mugongo, ngo oya, komeza utubere umuzigo.

Ni nk’abantu uko babaho, umubyeyi abyara umwana akamwonsa, akagera aho akamucutsa. Umubyeyi ushaka gukomeza konsa umwana ukuze, hari ikibazo kandi ku mpande zombi, umubyeyi akonsa umwana, n’umwana nawe akumva agomba gukomeza guhekwa kandi ari umugabo.

Ntabwo abanyarwanda n’abanyafrika twabaho dutyo. kandi, abanyafrika, dufite ubwenge nk’abandi, dufite amaboko, aliko turusha abandi umutungo, aliko kubera ko hari icyo tubuze, imitekerereza na politiki mbi, uwo mutungo ukiza abandi bantu, bakagaruka bakadutunga ndetse bakadukubitira kudutunga, cg se bakagutungira kugukubita.”

Perezida Kagame akomereje ku byabereye Oxford. Ati nagiye yo kuvuga nsanga abanyafrika, those fellows, ngo barigaragambya kuri jyewe, bafite amagi baterana aliko barayakeneye. Ubabajije uti mwaje hano mute, cg uti ukora he, biragoye kugira ngo bagusobanurire. Icya 2, barambaza ibibazo bya Kongo, reka nkubwire n’iyo nza kuba mbizi nabisubiza, barazira iki kubimbariza hano babimbarije muri Kongo? The eggs they need to eat. Freedom for being nothing?”  . Aha Kagame yiyibagije ko no mubaje kumusanganira muri Kagame day hari benshi wabaza uko bageze i Burayi niba banakora ngo babone icyo bagusubiza!

Mu mwanya w’ibibazo rwose Kagame yikijije abantu kuko nk’uko byagaragaye ibisubizo yatanze ni bike cyane mbese yari yabaciye amazi wabonaga ashaka kurangiza umuhango ngo yigendere, uretse ko habuze umuntu n’umwe ubaza ikibazo gifatika, ariko ntabwo twabura kuvuga ku dushya twagaragaye muri ibyo bibazo:

– Ruhamanya Vincent wigeze kuba Ministre mu Rwanda ku butegetsi bwa Perezida Habyalimana wari waturutse mu Buhorandi yisabiye umwanya avuga ko abanyarwanda bari mu mahanga babuze akazi uretse bamwe na bamwe bagize Imana bakakabona!

-Murumuna wa Jonathan Musonera (umwe mu bayobozi ba RNC) witwa Martin Rutagambwa yatse ijambo yitandukanya na mukuru we yisabira ko Leta yamufasha kubona abajya bamufasha gukora imashini ze mu gihe zapfuye ngo yashoye mu Rwanda hafi miliyoni hafi 200. Abantu benshi baguye mu kantu bibaza niba tutageze muri bya bihe bya nyuma bivugwa muri bibiliya aho umuvandimwe azajya yihakana undi, umubyeyi azajya yihakana umwana yibyariye! Perezida Kagame mu gusubiza Rutagambwa uwo muvandimwe wa Musonera, yabanje kumushimira ko yitandukanije n’ikibi, naho ku bushobozi bwo gusana imashini yakohereza mu Rwanda, ngo baracyabyigaho, aliko ngo yifashishije RDB bamufasha kubona abasana izo mashini ziramutse zipfuye.

-Kuri Karangwa Hussein wasabye ko perezida yaziyongeza manda, yamubwiye ko bazakomeza iby’amajyambere, bakazaba baganira ku bizaba muri 2017 na nyuma yaho.

-Uwitwa Habimana Yunusu we yashimangiye ko yavuye muri RNC ndetse abitangira umugabo imbere ya Kagame mu gihe nta kwezi gushize abwiye abantu yari yasuye ko Kagame yarangiye ari mu bihe bye baya nyuma!

-Uwitwa Kageruka yabajije niba Diaspora itahagararirwa mu nteko ishingamategeko, ariko igisubizo yahawe ntabwo cyari gisobanutse na busa.

-Umudamu wavuye muri Sweden we ngo yatoye Kagame 200 ku ijana akaba yari afite ikibazo cya musaza we bagongeye inka i Nyagatare yagera mu rukiko agatsindwa

-Umuguinéen n’umumalienne bo basabye Kagame kubabwirira ba Perezida babo bagakora nkawe!

-Umuzungu w’umwongereza we yabajije uko mu Rwanda babigenje ngo bave mu bukene kandi we amaze imyaka irenga 20 akora kandi akiri umukene!

-Umuhinde w’umusaza ngo wo kwa Malidadi we yavugaga ikinyarwanda cy’umwimerere ndetse avuga ukuntu akunda u Rwanda!

-Umunyamahanga yabajije niba u Rwanda rushimwa uyu munsi rudashobora kuba nka Zimbabwe nayo yashimwaga mu minsi ishize ubu ikaba igeze aho umwana arira nyina ntiyumve, Kagame nawe yamuhaye igisubizo cya nyirarureshwa ambwira ko Zimbabwe n’u Rwanda bitandukanye etc..

-Umudamu umwe yabajije impamvu badahabwa ibyangombwa kandi ari abanyarwanda, Kagame yamusubije ko nta gihugu kw’isi gitanga ibyangombwa ku buryo bworoshye nk’u Rwanda, ariko amubwira ko uhabwa ibyangombwa hari ibibazo agomba kubazwa kandi abanyarwanda bose ntabwo babazwa ibibazo bimwe! Ndetse Kagame yamubajije niba atari muri babandi batinya kwinjira muri za Ambasade z’u Rwanda! Umuntu akaba yakwibaza niba abanyarwanda batareshya imbere y’amategeko!

Mu gusoza Perezida Kagame yasohotse abanje gukora mu ntoki za bamwe mu banyacyubahiro bari aho agenda ukwe asize Jyeneti Nyiramongi inyuma, ibyo byaherekezwaga n’indirimbo ya King James waririmbiraga kuri CD!

Ngayo muri make aya Kagame day i London!

Marc Matabaro

19 COMMENTS

  1. Aya magi na mase bamuteye binyibukije Habyarimana ubwo yazaga i Nakinama tukamuha induru yo kumucira amarenga ntiyarabukwa ko abanyarwanda batangiye kumwubahuka….Cyakor Kagame we ni Bukorikori bwa Nzikoraho… kuko nabatari bamuzi bagiye kumumenya….Naho abanyarwanda twamuzinutswe kera ahubwo sinzi impamvu adatumuka ngo agende…yangare nkuko yangaje abandi…

  2. Buriya kandi murumuna wa Musonera arumva ari umugabo! Ababyeyi be ni bo bababaje bariho bihindukiza mu mva zabo kubera inda mbi y’umuhungu wabo. Ese mwe mubizi arakora iki Belgium? Shame on him.

  3. You are just hopeless and confused fellows. That’s wont move us, we love him and we will continue building our country. Suck urselves up….nuko mwishe benshi mukabaziza uko bavutse so you are guilty of that and you are trying to cover it. Muzamenya ko murabatindi ryari?

    • jane we uricyontazi uteye isesemi nk’amabyi bateye sobuja icyampa ngo duhure ndebe uko umeze uhetse shetani yaguhumye amaso cyakora ntabwo uri umusazi uhubwo ufite umuzimu ukuyoboye ariwo dayimoni ukurimo ituma utavuga ukuri nka sobuja ikizakwica ni uko uvuga ugahamya ibyo umutima nama wawe utemera, kizwa uvuge ibyo umutima wawe wemera kuko guca muziko nti gushya, na ghadafi yarenze yicwa ataraterwa amase, mugeze aharindimuka ukwiye kumenya gusoma ibihe

  4. @Jane,suck urselves up… or suck him. The days of a thief are numbered.Imana ihora ihoze ntabwo izemera ko kagame n’abandi nka wowe mukomeza gutsikamira abana b’u Rwanda ari nako mukwirakwiza ibinyoma n’ibihuha.nta mwicanyi ugomba gushyigikirwa ubwo wumva inzovu z’inzirakarengane sobuja yagandaguye ntacyo zikubwiye naho utandukaniye nawe.
    jya ahagaragara rero we kwihisha inyuma ya Mubazi, kuko uk’umunanguzi kashobotse ujyane nawe.

  5. ibigoryi birarwira none bamutera amagyi ngo bikureho kuba ico arico,ni yo mpanvu na mahanga azabona ubugoryi bwa bantu nkabo,mission yari yamujyanye yaryirangije abandi bataha batazi nuko bari bugere iwabo ngo babone ni byo barya,ibicucu gusa ubu se bungutse iki?

  6. Mureke Gaciro ubwe yicireho. Igihe cye cyarageze ari kugragurika mwitonde atabahitana muzi neza ko ari nkora maraso bye bye Gaciro nuko ugiye udashyizwe umugozi mwijosi ngo utemberezwe u Rwanda rwose uhabwa impundu nkiza bihehe.

  7. ABONA yasetsa n’uvuye gushyingura nyina. Arita ibigoryi n’ibicucu abatinyutse gukora umwicanyi n’umujura Kagame mu jisho none bakaba bagiye kumubirindura, ukibaza icyo we umuntu yamwita. Njye mbaye muhaye akazina k’umurwayi wo mu mutwe.

    • This is just but the beginning,he made us to be born out of our mother land and now we don’t even know our home.You will die a painful death if you don’t repent.

  8. Abo bamutera amagi baje wenda bagafata n umurenge umwe mugihugu nkabemera nkamenya ko ari abagabo bave mumagambooooooo

  9. ntacyo mwadutwara sha!!!twabaye abagabo!Imana yaduhaye Kagame ngo aduhoze amarira!!mwe rero mugumye musakurishwe ni isoni zibyo mwakoze!!wewe usakuza gumya womongane!!

    • uyu Abona na Jane,ni uturondwe twumiye ku ruhu Inka yarariwe kera,wowe witwa rukundo wamagana Kagame ukitwaza Habyarimana ndakwiyamye gasopo udatuma nkutuka,reka Habyarimana ubagejeje aho mugeze ubu yiryamire amahoro ni indashyikirwa uburyo yanze guheza abatutsi akabaharira ubucuruzi maze mukuba indashima n’inkirabuheri baramugambanira batera fpr inkunga bibwira ko aribwo bazagura ibifu kurushaho,ubu ba bahemu bari he?bamwe kwa sekibi,abandi kwangara ishyanga,abandi Agafuni pi,bya bifu bifuzaga kwagura byafatanye n’umugongo,ari he Kaje guhakwa?arihe icyogere mu kwica Chefe wa DMI Kayumba Nyamwasa?ari he Ndugute wafashe Byumba?bari he abana b’abatutsi bavuye Congo,Burundi na Tanzania babona umuriro w’inzirabwoba bagacika urugamba?baragajwe baragaruka bahondwa agafuni,umenya kuba Habyarimana utarahondaga agafuni aribyo bari bagiye kurwanya,amagufa yabo ari he?mu nzibutso ku Gisozi,ari he Inyumba wambutse inyanja gushakira imyenda amabandi yaturutse Nakivale,aho bari batunzwe no gutera gatarina{Intosho cg Ikibuye}Amabandi yitwaza,abagande sibo babonye izo ngegera mugani wa Bikindi zibavira ku butaka,kuzifasha nabo baritabaraga ngo bakire amabandi nkurahiye ko uretse Agatha Uwiringiyimana wari igikenya cy’umugore,nako inkunguzi mugani wa Nyirabiyoro ati uruvuze umugore ruvuga umuhoro,siko byagenze imihoro ntiyagakoze? ukongeraho Twagiramungu wacuditse n’amabandi ngo arahima Habyarimana,bidatinze Agatha we yarakenyutse adakojejwe isoni n’amabandi nka Twagiramungu,wiyemeje kuyashyigikira akiri agasore mu Majyojyi akaba asukumana amamera ku mutwe akaba aribwo atangiye kuvuga ko akazu gahimbano ngo ko kwa Habyarimana kahimbwe nawe na fpr ngo bagira ngo bamusebye gusa,ashiduka yisebeje hari uguseba kurenze kwibwa n’inshuti wasinyanye nayo amajwi ukabona 3% n’amamera ku mutwe?ngicyo igitugu cy’amabandi,nguwo umwana wakuriye kwa Habyarimana akavuga Icyongereza n’Igifaransa akandika igitabo cy’ubuhanga kdi cyuzuye amanyakuri gusa gusa mwarangiza ngo muravuza urwamo ngo ngaho mama abatutsi batagiye kwitoza ubujiji Nakivale babujijwe kwiga ngaho yababujije gutegeka,kubwejagura mubirusha isandi kwibonekeza mukabivukana uyu mwana udidibuza indimi z’amahanga yazigiye Nakivale?dore ko amabandi yariye isoni wasanga bansubije ko yavuye Uganda,umwana yiyemerera ko yavukiye mu Bugesera akahiga kugeza agiye gutera inkunga ibisambo,agasanga atashobora guhemukira abahutu bamwigishije ubwenge, byatumye yitandukanya n’amabandi,mwana wa Mama rero fasha hasi uwagutoje kuba Milita n’umugore wawe akaba Militante, ejo utaba nka Gasana Anastazi wakamiwe na Habyarimana yabona apfuye yitandukanya n’ukuri yitabira ikinyoma,ajya guha amaboko yombi Chefe w’amabandi Kagame,{Fpr}imugenera kuba umuyobozi w’umurenge,ati fpr yasuzugura irakanyagwa,ati byange bikunde nange ngire ishyaka,mugira ngo ndababeshya se?amafoto yarafashwe aramya umwidishyi n’amaboko yombi arangije ati Habyarimana niwe wadindizaga imishyikirano,nyabusa se ngo uzongere ube Ministri?birakajya kereka Ingurube nireba hejuru buriya wenda waba na Perezida,usabe Rurema rero Ingurube irarame maze uruyobore Gasa,erega mwa Nkende mwe mwabyemera mutabyemera Habyarimana arakunzwe kugera iyi saha,mbese nk’uko ejo bihora ari ejo,nawe se umugabo Habyarimana amaze igihe yitabarukiye ibisambo byaje kuyogoza igihugu cye bimuhoza mu kanwa wagira ngo neza neza ni Rukara rwa Bishingwe wemeye gupfa mu kigwi cy’abana be,nyuma y’urupfu arimo arashya imigeri abazungu bariruka bati nava ku mugozi aratumara,yewe umenya iyi fpr yigize akaraha ka jyahe izirukanswa n’umuzimu wa Habyarimana,nawe se uwitwa Ndayisaba Fidele akabandi gato,kihandagaze gati na Habyarimana azutse ntiyamenya Kigali,niba ariwe ushaka azaza mwa,kdi uziruka ye,ntazaza ari umuzimu hazaza ba Habyarimana,gukorera umutwe w’iterabwoba{Fpr} nk’ibyabaye kuri Mubarak na Ben Ali wa Tunizia,muri Miliyoni 11 z’abanyarwanda 10,5 ni ba Habyarimana,igice gisigaye kirimo uturondwe twumiye ku ruhu navuze haruguru,hakabamo ba nyamujya iyo bijya nka Gasana Anastazi hagakurikiraho agatsiko k’amabandi,Ingetura,Inshabiranya,Ibigarasha,dore noneho yadukanye gusahura Rubanda ngo ni Ikigega cy’agaciro kitagira indiba mugani wa Padiri,abatekamutwe bararworetse,ariko muriyimbire mugani wa Nyirabiyoro ba Habyarimana navuze haruguru bari bugufi y’amarembo y’umurwa,zirajya he Cyimumugizi,Rwoga,Rwamo na Karinga?urabe wumva mutima muke wo mu Rutiba.mugire amahoro murakagwira,tuzarubanamo hapfa umwe hakavuka babiri.

      • ba Habyarimana uvuga ni bande? hanyuma ubona ba Kagame bo ari bake? uri beshya cyane. Icyagufasha ni ugusubiza ibitekerezo inyuma ukunva ko amacakubiri ntacyo yazakugezaho!!!!!!!!!!!!! mujye mutekereza neza niba bibananiye mw’inumire abatekereza neza turahari.

  10. Uziko Kagame byamubabaje akavugana amarira!! Murabagome. Kubudryo kikwete amubwirira mubagabo akubika umutwe.

  11. inshuti wowe singutindaho kuko uri akarondwe kumiye ku ruhu,ngo ba Habyarimana ni bande?sha uzabaze neza amateka ye atembera Kigali n’amaguru kdi atarinzwe,nguwo perezida w’ukuri mwatuvukije mwa bivume mwe,naho uwo Kagame wawe azihereze Kigali wenyine wirebere ngo aranyuzwa mu ryoya,ngaho se nabikore natagira icyo aba ndemera ko hari ba Kagame koko,niba ntabyo akoze ni umunyabwoba,icyo nzi cyo ni uko hagize umuturage umurabuka ari wenyine ndakeka ko isi yamubana nto,sha icyampa tugasakirana ahiherereye we,sinamwica ariko namuhondagura agasigara ari indembe itagira ibiganza kuko nabikataho,akumva uburyo Violençe iryana,Nyiramongi akajya amutamika,ingume namutera yamuzengereza,ni muri urwo rwego mpamagarira buri wese wamurabukwa ari wenyine kwitabaza intwaro iri bugufi ye tukamugirira nabi. Naho wowe Museven uti Kikwete yaravuze Kagame yubika umutwe?wahora ko u Rwanda rusigaye ruyobera n’Igihwagari.

Comments are closed.