Radio Inyabutatu yashyizwe kuri SW/Shortwave Radio Station

ITANGAZO

Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK burashimira cyane abanyarwanda bose batuye mu bihugu byinshi byo kw’isi batanze inkunga yabo kugirango hashingwe Radio Inyabutatu ikorera ku murongo wa Shortwave.


Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK riramenyesha abanyarwanda bose ko igikorwa cyo gutangiza Radio Inyabutatu ivugira kuri Shortwave Station cyarangiye.

Radio Inyabutatu ikorera ku shortwave izatangira kuvuga  kuwa gatandatu taliki 31 Kanama 2013.

Mu gutangira, Radio Inyabutatu izajya ivuga kuri buri  wa gatandatu guhera saa moya za nimugoroba  za Kigali kugeza saa mbiri  za nimugoroba (19h00pm kugeza 20h00pm).

Radio Inyabutatu muzajya muyikurikira kuri frequency 17870 kHz muri meter band 16, ikaba ifite imbaraga za 250 kw.

Radio Inyabutatu izajya yumvikana mu Rwanda hose ku  maradiyo agendanwa, amaradiyo yo mu rugo, amaradiyo yo mu mamodoka n’andi maradiyo yose afite umurongo wa SW/Shortwave.

Radio Inyabutatu izajya ikorera mu karere k’ibiyaga bigari bya Afurika, ikaba ifite ububasha bwo kwumvwa n’abantu bari ku mugabane wa Afurika, ku mugabane w’Uburayi, ku mugabane wa  Aziya, ku mugabane wa Amerika y’amajyaruguru (Leta zunze ubumwe z’Amerika na Kanada).

Kugirango wumve Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave Station , bigusaba kuba ufite akaradiyo akariko kose gafite umurongo wa SW/Shortwave.

Radio Inyabutatu izajya ikoresha ubu uburyo bubiri:

  1.  Kuri Shortwave, Radio Inyabutatu izajya ikora kuwa gatandatu gusa ku masaha yavuzwe haruguru.
  2. Kuri internet, Radio Inyabutatu izakomeza gukora buri munsi amasaha 24/24 nk’uko bisanzwe, kuri internet mwayisanga kuri uru rubuga:www.radioinyabutatu.com

Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK riramenyesha amashyaka yose cyane cyane aya opposition ko Radio Inyabutatu ije kubabera umuyoboro wo gutera indi ntambwe mu guharanira impinduramatwara mu Rwanda.

Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK riboneyeho gushishikariza amashyaka yose ,amahuriro yose na civil society hamwe n’abanyepolitike  ku giti cyabo ko igihe cyose bagira icyo bashaka kugeza ku banyarwanda bajya bifashisha Radio Inyabutatu.

Mu gihe Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave mw’itangiriro izajya ivuga rimwe mu cyumweru, kandi nabwo isaha imwe yo kuwa gatandatu, Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK rikomeje kwihutisha igikorwa cyo kugirango Radio Inyabutatu izajye ivuga  iminsi yose y’icyumweru uko ari irindwi.

ICYITONDERWA: Abifuza kuvugira kuri Radio Inyabutatu baramenyeshwa ko imvugo ibiba amacakubiri ayariyo yose mu  mu banyarwanda cyangwa  isesereza ubwoko ubwaribwo bwose itemewe.

Abifuza kuvugira kuri Radio Inyabutatu mwajya mutugeraho munyuze kuri izi address:

Telephone: +44 20 8123 3482

Email: [email protected]

Skype: radioinyabutatu

Imana ikomeze ihe imbaga y’inyabutatu nyarwanda umutima wo gusenyera umugozi umwe mu gukora impinduramatwara mu Rwanda.

Mugire Imana.

Eugene NKUBITO

Chairman

Inyabutatu-RPRK