RNC AFRICA Y’EPFO ABENSHI BASANGA KAGAME AKWIYE KUBWIRWA URURIMI YUMVA

Mu rwego rwo kwizihiza imyaka itatu ihuriro nyarwanda RNC rimaze rishinzwe abayobozi ba Rnc baturutse mu ntara zigize Afrika Y’Epfo zigera kuri esheshatu  bakoreye umwiherero w’iminsi ibiri  mu mujyi wa Pretoria  kuva kuwa gatandatu taliki 21 kugeza -22. Ukuboza 2013.  Uwo muhango wari witabiriwe na   Lt Gen Kayumba Nyamwasa na  Col Patrick Karegeya, hasuzumiwe hamwe ibyo RNC yabashije kugeraho  mumyaka itatu ishize , n’ishusho ya Rnc muri iki gihe.

Muri rusange abari bitabiriye uwo mwihero bishimiye ibyo Rnc yagezeho ariko kandi urugendo ruracyari rurerure kugirango RNC ibashe gukiza abanyarwanda  ingoyi bariho. Ni muri urwo rwego abayoboke benshi ba RNC  bemeza ko igihe kigeze ngo Perezida  Kagame abwirwe ururimi yumva kuko akomeje kumarira abanyarwanda kw’icumu .

Bityo rero abenshi bakaba bemeza ko impamvu Kagame akomeje gukerensa imbaraga z’abamurwanya ari uko “bakomeje kurushanya nawe gukoma mu mashyi bityo igihe kikaba kigeze ngo batangire kurushanya nawe mu midiho”  maze Kagame abone ko na  nyina w’undi abyara umuhungu. 

Abari aho bashimangiye ko hagomba kwirindwa ikintu cyose cyatuma igihugu cyongera kugwa mu icuraburindi. Lt Gen Kayumba yagaragaje ububi bw’intambara mu gucyemura ibibazo avuga ko ubu buryo bugomba kwirindwa uko bishoboka kose.

Gen Kayumba, Col karegeya na David Batenga umubitsi wa RNC ashyiraho morale.

Lt Gen Kayumba yatanze ishusho ya Rnc, agaragaza ko ubu umunyagitugu Kagame asigaye agenda abebera hirya no hino kw’isi ndetse ko ingendo ze hanze y’igihugu zagabanutse cyane kubera gutinya kwakirizwa induru n’abamurwanya nk’uko byamugendekeye i London, na  Canada. Yakomeje ashimira abayobozi n’abayoboke ba RNC ubwitange bakomeje kugaragaza  aboneraho kubasaba kongeramo imbaraga   ku rugamba  bariho.  Ikindi kishimiwe n’uburyo RNC  n’amashyaka bifatanije baherutse kwibaruka radio Impala  yumvikanira mu Rwanda  no kw’isi hose ku murongo mugufi SHORT WAVE.

Col Patrick Karegeya yasabye abayoboke ba Rnc kurushaho kwizerana no kubwizanya ukuri kandi buri wese akagerageza kwisanzura kugirango inkundura yo gucungura u Rwanda yihute.

Abenshi mubari bateraniye aho bemeza ko mu rwego rw’ububanyi n’amahanga Kagame amaze gushegeshwa bikomeye. Mu gihe amaze gushegeshwa hanze hari abemeza ko igihe kigeze ngo abamurwanya bisuganye  batabare abanyarwanda hakoreshejwe uburyo bwose bushoboka.

Abari mu mwiherero babajwe bikomeye n’uburyo ubutegetsi bwa Kagame buherutse gukatira igifungo cy’imyaka cumi n’itanu Madame Ingabire Victoire ndetse Kagame  n’agatsiko ke bakaba bakomeje kunyereza abanyarwanda hirya no hino mu gihugu.

Kubera izo mpamvu abayoboke ba RNC bakaba bakwiye guhindura vitensi bagenderagamo kugirango babohoze abanyarwanda. Ikindi bemeranywaho n’uburyo Kagame yahemukiye abanyarwanda b’amoko yose abahutu, abatwa n’abatutsi bityo hakaba nta bwoko bukwiye kwishuka ko Kagame abereyeho kuburinda. Hanenzwe kandi politiki ya “ndi umunyarwanda” igamije gukandamiza igice kimwe cy’abanyarwanda.

Abari bitabiriye uyu mwiherero bishimiye uburyo umubare w’abayoboka RNC muri iki gihugu urushaho kwiyongera umunsi ku wundi.

Iyo witegereje neza  usanga 95 % by’abayoboke ba RNC ari urubyiruko kandi rw’amoko yose. Uyu mwiherero wari witabiriwe n’abayobozi bagera kuri mirongo itanu.

Umuhango wo gusoza ibyo birori washojwe n’umupira w’amaguru wahuje ikipe ya Pretoria na Johannesburg ukaba wararangiye banganyije igitego kimwe kuri kimwe.  Abari bawitabiriye baboneyeho gusangira no kwica akanyota banifurizanya gusoza umwaka neza. Umwe mu bari bitabiriye uwo mwiherero twaganiye  akaba n’umwe mu bayobozi ba RNC yadutangarije ko yifuza ko umwaka utaha igihe nk’iki yazaba ari ku butaka bw’u Rwanda.

NKUNZURWANDA Mihigo Alexis

PRETORIA

AFRIKA Y’EPFO