Rwanda:Major John Sengati yarashwe urufaya rw'amasasu!

Amakuru aturuka mu Rwanda ku bantu bari hafi y’umuryango wa Nyakwigendera Major John Sengati aravuga ko Major John Sengati yitabye Imana yiciwe mu mudugudu wa Gishyeshye, Akagari ka Gishyeshye mu murenge wa Rukoma ahagana saa moya z’umugoroba kuwa gatanu tariki ya 10 Gicurasi 2013 ahahoze hitwa Gitarama.

Major John Sengati yakoranye hafi cyane kandi igihe kirekire na Lt Gen Kayumba Nyamwasa kuva mu 1993 kugeza mu 2001. Akaba yari yaravuye mu gisirikare mu 2010 abihatiwe kubera ihunga rya Lt Gen Kayumba Nyamwasa. Mu 2011 yibasiwe cyane n’inzego z’iperereza zari ziyobowe na Col Dan Munyuza. Mu 2012 yafunzwe amezi 5 nyuma afungishwa ijisho. Ubu bikaba bivugwa ko yaba yivuganywe ku mategeko ya Gen Jack Nziza bigashyirwa mu bikorwa n’umwe mubo Leta y’u Rwanda ikunze gukoresha mu bwicanyi Col Franco Rutagengwa ushinzwe iperereza rya gisirikare, amakuru aturuka mu byegera bya Kagame aravuga ko urutonde rw’abagomba kwica ari rurerure.

Major Sengati yakunze gushyirwaho igitutu ngo azashinje Lt Gen Kayumba Nyamwasa ubugambanyi, bivugwa ko yanakuwe ku rutonde rw’abasirikare bagombaga koherezwa mu butumwa bw’amahoro i Darfur ku munota wa nyuma kandi ibisabwa byose yari abyujuje.

Uretse kuba yarabaye ukuriye abarindaga Lt Gen Kayumba Nyamwasa (chief escort), Major Sengati umugore we nyina umubyara ava inda imwe na Rosette Kayumba, umugore wa Lt Gen Kayumba Nyamwasa.

Polisi y’u Rwanda mu ijwi ry’umuvugizi wayo, ACP Badege yihutiye gutangaza ko Major John Sengati wari ukuriye isosiyete ye icukura ikanacuruza “colta”, John Sengati Limited yishwe ngo atezwe biturutse ku makimbirane yari hagati ye n’abandi bagize iyo sosiyete y’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro ubwo yari mu modoka yerekeza i Kigali ava aho iyo sosiyete icukura colta ikorera i Rukoma.

Polisi yavuze ko ngo yarashwe mu gituza no mu mutwe, ngo hari abantu babiri bafashwe bakekwa.

Amakuru twashoboye kubona n’uko mbere y’uko araswa Major John Sengati yaba yabanje kubonana n’ushinzwe iperereza muri polisi mu karere ka Kamonyi. Ngo yabanje guhamagarwa kenshi na polisi ngo bamusaba kubonana nabo yaje kubitaba ngo ushinzwe iperereza muri polisi yamusabye ko bajyana mu modoka imwe, nyuma bamaze gutandukana yahise araswa amasasu menshi mu nda mu mutwe no mu ijosi ku buryo bigaragara ko yarashwe n’abantu benshi, ngo kugeza mu gitondo saa kumi n’ebyiri ku munsi ukurikiyeho umurambo we wari ukiri mu modoka wicaye, polisi yangiye abo mu muryango we kuhegera, kugeza igihe haje imodoka ijyana umurambo mu bitaro bya Kanombe. Imodoka ya Major Sengati bari bayikuyeho ipine rimwe bimeze nk’aho ryakuweho rigiye guhindurwa wenda ryashizemo umwuka.

Ubwanditsi 

6 COMMENTS

  1. Reka tureke kugendera kumarangamutima kuko amabuye yagaciro akurura urwangano cyane.umuryango wanjye yayapfiriyemo karahava.Sengati IMANA imworohereze.nizere ko na Intelligence section ya RNC iri gukora akazi kayo.ubwo tuzagereranya ibizava kuri CID DMI/RDF na DMI/RNC turebe ukuri nyako

  2. Ahaaa,umva ngo mupinga magayane ntacyao atavuze,ibihe biregereje! Gusa aya maraso yi nzirakarengane aho bukera aragasama ndavuga agatsiko!

  3. Muraho mwese bantu bemera ko kubaho gutangwa NIMANA. ko peresida wu rwanda ariwe kagame adatanga KUBAHO kumuntu cyangwa kwabanyarwanda, mwareste tugahaguruka tukamukoma imbere yo kumena amaraso yabanyarwanda. muntu wunva ko uriho kubera kagame, ibindu nibihinduka bizakugora kwemera ko ushobora kubaho kagame atakiri murugwiro. jyewe kugiti cyange ndambiwe gusoma no kureba amashusho yanzirakarengane bicwa numuntu nkatwe. sinzi icyo nakora nonaha ariko isaha yose i can make decision. for how long can we wait kagame to take more innocent victims. for how long can we sit down and watch while we gonna be the next victims of kagame & Jennet. My brothers & sisters, this is the time to stop kagame to kill us. iyo umunyanda umwe apfuye, hahomba umunyango,relatives, friends,agihugu & etc & these are the reals things that we must standup altogether & save. Kagame numuntu ntabwo arigihugu. when his days comes, he will die but Rwanda will not.

    we cant just sit behind & watch while some of us are being killed day & nyt by ahuman being like us…….(How Can this be possible even for along period of time)

    The army, the police, the security agents, the body guards nabandi twese koko turebere bagenzi bacu babantu nkatwe twemere bicwe numuntu nkatwe & sit down & drink, eat, dance, marry,enjoy & live after they are gone….am going to call this as ”A VERY BIG BETRAYAL”

  4. nge navuganye numwe mubo mumujyango wa john akiramara kuraswa atubwirako harumuhungu wamuhoraga hafi wavuze ati yarahamagawe (john) hanyuma turamutegere turamubura tuza gusanga yarashwe duhamagaye police hafi aho yanga kutwakira (harimo akagambane)

  5. RIP major john uri ntwali gusa kagame amenye ko akebo kajya iwa mugarura amaraso amena amenye ko nawe ayava.

Comments are closed.