Shyaka Anasthase ashimye ko yagiriwe ubuntu ubwo yagirwaga Minister

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Prof Shyaka Anasthase wahoize ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu akaba yaranayoboye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, yashimiye Perezida Kagame wari waramugiriye ubuntu akamugira Minisitiri.

 Prof Shyaka Anasthase yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu ku itariki ya 18 Ukwakira 2018, ni umwanya yari amazeho imyaka hafi itatu.

Kuba Shyaka nta mwanya mushya yahawe, ariko akarenga akandika ko n’uwo asanzweho ari ubuntu yagiriwe, byateye bamwe kubyibaza, nubwo abari kubyandika ku mbuga nkoranyambaga batari kubona benshi babasubiza, dore ko mu Rwanda buri ese aba arinda kuvugisha ururimi rwe ibyatuma barukata.

Ikibazo kiriho ni ukumenya niba nawe ubwe atari yiyizeyeho ubuhanga, ubumenyi, ubushobozi n’igihagararo byo kuyobora iriya Minisiteri, ku buryo abyita kuba yari yaragiriwe ubuntu.

Ese n’abandi bose bahabwa imyanya mu Rwanda baba bagiriwe ubuntu?

Byaba biterwa nse no kuba hari abo igenewe, bityo undi uyihawe atabarimo akaba yabyita kugirirwa ubuntu?

Ubusanzwe kugirirwa ubuntu ni imvugo ikoreshwa n’abanyamadini bagaragaza ko icyo bahawe n’Imana batari bagikwiye, ko ari impuhwe zirenze izindi, kuko kubwabo batakwishoboza kucyigezaho.

1 COMMENT

  1. Prof Shyaka Anasthase viré par incompétence et insuffisance professionnelle. Mais son poste est attrbué à un incompétent notoire qui, dans son précédent poste, il a été viré par Kagame pour manquements graves professionnels, insuffisance professionnelle grave et incompétence à tous les égards ( voir les déclarations du chef de l’Etat lors de son limogeage).
    Conclusion:
    Pour entrer dans la cour des grands de Kagame, il faut préalablement avoir fait preuve de médiocrité, d’incompétence notoire et excellé dans les détournements de deniers publics. Si l’intéressé a fait publiquement allégeance au FPR, cet élément s’ajoute aux critères si dessus. Ce dernier élément conditionne tous les autres éléments ou critères de choix de collaborateurs de Kagame. De même une ministre est virée pour incompétence mais elle est vite positionnée au poste prestigieux de vice-gouverneur de la BNR. L’incompétence est un critère clef ou le principe dans le choix des serviteurs de l’Etat Rwandais sous Kagame et la compétence, l’exception.
    C’est l’enseignement que l’ont peut raisonnablement tiré de ces nouvelles nominations opérées dernièrement par Kagame.

Comments are closed.