Umuganda watangijwe na Perezida Habyalimana aho bukera FPR irawiyitirira!

Nk’uko abanyarwanda benshi babizi igikorwa cy’umuganda cyatangijwe na Nyakwigendera Perezida Yuvenali Habyalimana mu gishanga cya Nyarugunga muri Komini Kanombe ku ya 2 Gashyantare 1974. Umuganda washyizweho n’itegeko teka rya Perezida wa Repubulika ryo ku itariki ya 2 Gashyantare 1974. Iyo tariki yakomeje kubahirizwa buri mwaka kugeza muri 1992.

Mu gihe cy’amashyaka menshi n’intambara yatangijwe na FPR mu 1990, mu byo FPR yigishaga yavugaga ko umuganda ari igikorwa cy’ubucakara, uburetwa n’agahato Perezida Habyalimana yazanye. Ariko mu minsi ya vuba FPR yashatse kwiyitirira uwo muganda kugeza aho ishaka kubeshya abatabizi n’amahanga ko ari yo yawuzanye kandi ahubwo yarawurwanyije yivuye inyuma.

Ni muri urwo rwego intore za Kagame muri Ottawa (Canada) zatekinitse umuganda wo kwigisha abazungu isuku! Nyuma yaza gahunda zo kureshya abanyarwanda  zirimo: Ngwino urebe, umushyikirano, ibihembo bififitse bya Kagame, imibare n’amaraporo bififitse byo kujijisha amahanga…,ubu noneho ikigezweho ni ugufasha abazungu!

Kagame Paul yafashije umwana wo mu gihugu cya Irland amamiliyoni yo kugurirwa akamashini k’insimburangingo z’uwo mwana, ibiri amambu Kagame akaba adasiba gusabiriza imfashanyo muri icyo gihugu! Intore zo muri Canada ziganye shebuja zijya gutekinika gahunda yo gukora umuganda wo kwigisha abazungu isuku!! Ibi byose birerekana ko politiki na gahunda za Kagame zicuramye!!

Ninde wakwigisha undi isuku ari abatuye Kigali n’abatuye Ottawa? Ari igihugu cya Irland n’u Rwanda n’ikihe giha ikindi imfashanyo? Ese Kagame Paul n’intore ze bazajya no kwigisha abazungu uko bazajya baniga abanyepolitiki bo muri ibyo bihugu batavuga rumwe n’abategetsi babo nk’uko bimeze mu Rwanda? Ese iyi tekiniki y’ibinyoma no gutekinika niyo izatuma Kagame n’ubutegetsi bwe bikundwa n’abanyarwanda?

Inkomamashyi za FPR Ottawa muri Canada zikomeje ingando zo kozwa ubwonko hagamijwe kuzikangurira gukomeza kwigisha amacakubiri mu bana b’u Rwanda binyujijwe muri gahunda ya “ndi umunyarwanda”. Izo ntore z’abicanyi ba FPR  ziri gutoza Urubyuruko rwiganjemo ubwoko bw’abatutsi  gusa kwitandukanya n’abahutu. Izo ntore za FPR muri Canada ziri kwiruka mu mazu y’abanyarwanda batuye muri icyo gihugu zibashishikariza kwitabira igikorwa cy’umuganda ariko mu by’ukuri ikihishe inyuma ari ukujyana abo banyarwanda muri gahunda ya “Ndi umunyarwanda”. Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 29 werurwe 2014, izo ntore ziri kwamamaza muri Ottawa ko ziri gutegura ingando irimo n’umuganda muri uwo mujyi kandi  izo ntore zigatsindagira ko icyo gikorwa kigamije gahunda nziza.

Izo ntore zikomeje guhakirizwa Ku bazungu zibakwizamo ibinyoma by’umuganda muri Capital City ya Canada, izo ntore ngo zikaba ziri gushimashima abazungu zibabwira ko ngo zibazaniye umuganda wo kubaka Canada! Izo ngufu intore zigiye gukoresha zubaka Canada zabanje zikubaka Kigali n’u Rwanda bigasa na Canada? Izo ntore ngo zigiye kuzakora umuganda wo gusukura umujyi wa Ottawa kuwa gatandatu w’iki cyumweru mu duce tw’uwo mujyi twa Saint Patrick Avenue, King Edouard noneho ngo zikarangiriza muri Vanier.

Harahagazwe! Kubona aho intore za Kagame zigisha abanyacanada isuku mu gihe ruhurura z’I Kigali zirirwa zikwiza umunuko hose muri Kigali! “Ngo umwera uturutse i bukuru bucya wakwiriye hose”! Izi ntore zirimo zikurikiza urugero rw’umutware wazo Paul Kagame wafashije umwana wavukanye ubumuga muri Irland amafaranga ahwanye na miliyoni mirongo 47 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe abanyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda bari kwicwa n’inzara! Gusa icyo twe CLUB RDI-Rwanda Rwiza Ottawa twababwira ni uko amacakubiri bari kuzana muri Canada ntacyo ashobora kugira icyo ageraho kuko intore zifite isura mbi Ku isi yose, Kuza koza imihanda ya Canada ntacyo bizatanga!

Club RDI Ottawa iraburira urubyiruko ruba muri Canada kutazanjya guhakwa, kandi ubukoroni bwaraciwe mu Rwanda bukaba bwaragaruwe na FPR ikaba itangiye no kubukwiza mu mahanaga. Hano muri Canada hari abakozi bashinzwe iyi mirimo y’isuku igiye kugirwa propaganda y’abicanyi ba Kagame, ikihishe inyuma y’iki gikorwa nta kindi uretse ubugome, inda nini n’amacakubiri.

Dukomeze twamaganire kure ibisahiranda by’intore za FPR kandi bimenye ko “Agatinze kazaza ari amenyo ya ruguru” amaherezo izi ntore zizabazwa ibikorwa bibi zikomeje gukorera abanyarwanda zigashaka kubihishira mu mahanga zitwaje umuganda washyizweho na MRND!

 

Bayavuge Latifah
Perezida  wa Club RDI-Rwanda Rwiza Ottawa
Email: [email protected]
Website: www.rdirwandarwiza.com