Ishyaka PS Imberakuri rirahakana ko ritashyize umukono ku ibaruwa yandikiwe Perezida Kagame!

Rishingiye ku nyandiko yasohotse mu kinyamakuru the Rwandan (https://www.therwandan.com/ki/amwe-mu-mashyaka-atavuga-rumwe-na-perezida-kagame-yamwandikiye-ibaruwa-ifunguye/)yiswe ibaruwa ya Perezida Kagame,rigarutse kandi ku mukono ugaragara washyizwe kuriyo baruwa wa bwana BAKUNZIBAKE Alexis umuyobozi wungirije wa PS Imberakuri.Ishyaka PS Imberakuri ritangarije abarwanashyaka baryo kimwe nabandi babonye iyo baruwa ibi bikurikira:

Kuwa 18/11/2013 ikinyamakuru cyandikirwa kuri internet www.therwandan.com cyasohoye ibaruwa yandikiwe perezida KAGAME imusaba kugirana imishyikirano na FDLR n’amashyaka atavuga rumwe na leta ayoboye,ariko igitangaje nuko iyo baruwa bigaragara ko mu mashyaka yayishyizeho umukono na PS Imberakuri irimo kandi ishyaka PS Imberakuri ritarigeze rimenyeshwa iby’iyo baruwa,haba mw’itegurwa ryayo ndetse no kugeza igihe igiriye mu binyamakuru,ishyaka PS Imberakuri rihereye kuri ibi tumaze kuvuga riramesha abarwanashyaka baryo ko ntaho rihuriye n’ibaruwa yavuzwe haruguru.

Ishyaka PS Imberakuri rirasanga imikorere nk’iyi ariyo kunengwa bikomeye kuko ntaho yageza abanyarwanda,rikanasaba abihishe inyuma yiyi baruwa gusobanurira abandi icyo bari bagamije bajya gusinyira ishyaka PS Imberakuri ndetse bagashyiraho umukono w’umuyobozi wungirije. Twese twemera ko ingufu za twese arizo zikenewe,ariko byose bigira inzira nyazo ziboneye bigomba gucamo.

Kubwa PS Imberakuri.

Alexis BAKUNZIBAKE

Umuyobozi wungirije.