Ibi byatangarijwe i Bruxelles mu Bubiligi n’amashyaka RDI Rwanda Rwiza na PDP-Imanzi. Ayo mashyaka ya politiki atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda yamenyesheje kuri uyu wa kane tariki ya 28 Werurwe 2013 mu kiganiro n’abanyamakuru ko agiye gukorera politiki mu Rwanda.
Twabibutsa ko ibi atari inkuru nshya kuko hamaze iminsi hari amakuru ndetse n’ibiganiro bitandukanye by’abayobozi b’ayo mashyaka basobanura intego bafite muri iyo gahunda y’amashyaka yabo yo kujya gukorera mu Rwanda.
Nk’uko byakunze kugarukwaho na Bwana Faustin Twagiramungu, wigeze kuba Ministre w’Intebe ubu akaba ari umukuru w’ishyaka RDI Rwanda Rwiza na Bwana Gérard Karangwa Semushi, umukuru wungirije w’ishyaka PDP-Imanzi, ngo ikigamijwe n’ukujya gusaba Leta y’u Rwanda iyobowe kuva mu 1994 mu buryo bw’igitugu cya gisirikare na Perezida Kagame n’ishyaka rye rya FPR gufungura urubuga rwa politiki mu Rwanda. Ngo n’ubwo ubwo butegetsi bwiyorobeka bugakomeza gukinga igihu mu maso y’amahanga.
Abayobozi b’ayo mashyaka yishyize hamwe muri iki gikorwa cyo gukorera politiki mu Rwanda bongeye kwemeza ko batazarenza itariki ya 30 Kamena 2013 bataragera mu Rwanda.
Kuri Karangwa Semushi ngo ntabwo wafatanya n’umuntu inzira mudafite ibibahuje. Ngo ayo mashyaka ahuriye kuri byinshi ku buryo iki gikorwa kitari icya buri shyaka ukwaryo ahubwo bagihuriyeho. Intego ya mbere y’ibanze ngo yihutirwa ni ugushakira abanyarwanda n’abo bayobozi ba PDP na RDI barimo ndetse ngo n’abayobozi b’u Rwanda urubuga rwo kwisanzura muri politiki na demokarasi, ngo nyuma ayo mashyaka azamurikira abanyarwanda imigabo n’imigambi yayo.
N’ubwo bwose aba bayobozi bavuga ko biyemeje gukora politiki mu Rwanda ntawakwiyibagiza ko hari abanyapolitiki benshi bafunze bazira ibitekerezo byabo banarimo umukuru w’ishyaka PDP Imanzi, Bwana Déogratias Mushayidi wakatiwe gufungwa burundu.
Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru i Bruxelles, ari Bwana Karangwa Semushi, ari Bwana Twagiramungu bashimangiye ko abanyarwanda babategereje ku bwinshi. Ariko ngo ayo mashyaka ngo ntajyanywe no guhangana, intambara cyangwa kugira uwo yikiza nk’uko byagarutsweho na Bwana Karangwa Semushi wanongeyeho ko iki ari cyo gihe cyiza cyo kujya gukorera politiki mu Rwanda mu gihe amahanga ahanze ijisho Leta y’u Rwanda dore ko amaze iminsi anayifatiye ibihano kubera gutera inkunga umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo.
Ku bijyanye niba koko ayo mashyaka azajya koko gukorera mu Rwanda atari amashyengo, Bwana Twagiramungu yasubije abanyamakuru ko nta kizabuza ko bazagenda mu kwezi kwa Kamena 2013 ko bidasubirwaho.
Ikindi kibazo kibajijweho ngo ni urwikekwe rwa bamwe bibaza impamvu ayo mashyaka 2 ariyo yonyine ahisemo kujya gukorera mu gihugu asize andi hanze arenga 20, abantu bakaba batabura kwibaza niba ntacyo PDP na RDI baba baravuganye na FPR. Bwana Twagiramungu kuri iyi ngingo yasubije ko hari abavuga ko bazahindura ibintu bari mu mahanga ariko ngo Bwana Twagiramungu we abona bidashoboka ngo ibyiza babareka bo biyemeje banafite ubushake bwo kujya guhindura ibintu bari mu Rwanda, basaba banabwiriza ubutegetsi buriho ko ibintu byahinduka abantu batagombye kwirirwa barwana.
Abakurikiranira hafi ibijyanye n’amashyaka ya politiki atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda akorera hanze y’u Rwanda, bavuga ko ari ishyaka RDI ari PDP adafite abayoboke benshi mu banyarwanda baba hanze ndetse hari n’abavuga ko kubera imikoranire ya Bwana Twagiramungu na FPR mu bihe byashize benshi muri bo bamushyiraho akababaro kabo ku buryo nta cyizere bumva bamufitiye. Bwana Twagiramungu ariko nk’umuntu wabeshywe na FPR agatandukana nayo yagerageje kenshi gukora iyo bwabaga ngo yerekane ko afitiye gahunda nzima abanyarwanda ariko ntabwo impuruza ye yitabiriwe na benshi mu banyarwanda baba hanze. Hari benshi babona ko agiye gushakishiriza amahirwe ye ya politiki mu banyarwanda bari mu gihugu, wenda bo bapfa kumva ubwo bwitange bwo kuza mu gihugu bakamwumva dore ko akarengane n’akababaro kataboroheye kandi amahitamo bafite akaba ari make. Ese abatoye Bwana Twagiramungu muri 2003 bazongera kumugirira icyizere? Ese PDP-Imanzi nta bukangurambaga bwa Bwana Mushayidi izashobora gutinyura abanyarwanda?
Tubitege amaso!
Marc Matabaro



























































































twagira mwene mungu nabonye atarya iminwa niba koko ataraguzwe nagatsiko nawe ari mu batinyura abantu,nubwo nawwe haramakosa yagiye adukorera ariko niyisubiraho akatwereka gahunda ye ikatunyura tuzamujya inyuma ariko niba agiye gupfukamira umwidishyi ntaho bizaba bivuye nta naho bizaba bigiye. ctakora anyibukije agatendo twakoreye fpr nkotanyi mu matora ya 2003,burya abanyarwanda bazi ubwenge,abasaza nabakecuru nabandi batazi gusoma kuko bifuzaga kumutora ariko bakagira ikibazo cyo kutamenya gusoma bagiraga bati ko twishakira rukokoma turamubona gute ku mpapuro. Signes zari nyinshi,kubera gutinya kugirirwa nabi aho nari ndi twakoraga mumutwe uwubwiye agahita amenya ko umweretse uruhara rwa twagira, aabandi ugafata igiti cyamababi ndumva cyari kukirango cya twagira bagahita bamenya uwariwe, umva ko maneko zikora twarangije gahunda ntawurabutswe, na twagira ubwe ntiyamenye uko twari twamutoye uzi ko bamubuzaaga gukora campaign. Muzamumpere iyi message, nibwo bagiye kubarura barumirwa. Yewe inzoga za nkotanyi twari twazinyweye tukabajijisha bagira tuzatora paul ariko ibanga riri ku mutima. None rero nimureke twagira agende tureke ubuhezanguni dore ko ntawabundushaga arriko naje gusanga urwanda rutabohoka tudashyize hamwe. Ubwo nibemera ko yiyamamaza tuziga andi mayeri,nawe rero twagira turagutegereje. You are welcome mu rwa gasabo imana ikurinde nayo mashyaka yandi niba mutaje mu rwanda mutinya iriya tariki bashyiriyeho abanyarwanda bi mpunzi ya 30kamena2013!!! Viva democratie viva banyarwanda,viva amahoro.
Ntibizoroha gukurikira Twagiramungo na politique ye yo mukirere no gukubita inda kumuyaga…gusa ibintu birashobora guhinduka nta maraso amenetse nkuko byagenze muri Kenya.
Twagira Rokokos nta yandi mahitamo menshi afite. Mu masaziro ye arashaka gusiga yanditse amateka kuko kugeza ubu byamunaniye.Nataha Inkatas zikamukeba, azitwa UMUTABAZI ajye ku ilisiti Y’Intwali. Inkatas nizimureka, nabwo azitwa UMUCUNGUZI n’ubundi ajye kuri ya liste.Murumva ko Urugendo rwe rufite ishingiro.
MACUMU-ACANYE-KU-MULINDI-WA-NDERA!!!!!
Iyo hatabamo Twagiramungu byari kugira inzira, ariko kuba harimo uyu mutekamutwe ntacyo bizaba bimaze. Naze kurutanga gusa, ko uwamutsinze ntaho yagiye se! Aje kwisebya. Ndabona ibi ari ugupfa wanduranyije!!
Nibarize abagere kuri le prophete,
Le prophete umuhanuzi sinkibasha kuyisoma. Iyo ngerageje kuyifunguru, computer imbaza password na username, nabishyiramo, ikaba “OFFLINE” kandi izindi websites zose ziza neza, computer yange nta kibazo na kimwe ifite.
Ese baba barayihakinze nayo? Umuntu se yabigenza ate ngo ayifungure?
Amahoro