Perezida Kagame ati:"Ndibuka mubwira nti genda ushake runaka, ati ese jye ndabihera he, ndamubwira nti reba uko ubigeza, urabona aho uhera, koko arabikora, uwo twamutumye aramubona, n'uko Inyumba yari ameze."

Dore amwe mu magambo perezida Kagame yabwiye abanyarwanda mu muhango wo gusezera kuri nyakwigendera Aloyiziya Inyumba, umuhango wabereye mu nteko ishinga amategeko. Ariko Perezida Kagame ntabwo yitabiriye umuhango wo gushyingura.

…Iyo yabonaga yakoze ikosa, yarazaga akavuga ati ndumva nakosheje, agasaba imbabazi. Gusaba imbabazi ntabwo ari ibisanzwe mu bantu. Inyumba we siko yari ameze, yemeraga ikosa rye, ndetse akarisabira imbabazi.

Ubwo ni ubutwari, ubutwari bwa mbere niho buhera, ubutwari bwe si ubwo mu myumvire gusa, yashirikaga n’ubwoba. Inyumba kenshi, mu ntambara twagize zo kubohoza igihugu, kenshi Inyumba yabaga ku rugamba, ntiyafataga imbunda aliko yakoraga ibindi bifasha abarwanaga.

Namubonye kenshi ku giti cyanjye, ukabona nta bwoba afite, wabonaga ameze nk’abandi bose bari ku rugamba, ukibaza uti ibyabaye areba bizatuma atagauruka ? Bugacya akagaruka, agasura abasilikare, afite ibyo yabazaniye, akabatumikira. Yari umuyobozi aho byari bikenewe hose.

Perezida Kagame ntabwo yitabiriye umuhango wo gushyingura ariko yohereje umugore we. Aha Jeannette Kagame n’umwana wa Inyumba

Yashyikiranaga n’abantu bose, abakuru n’abato, b’ingeli zose. Inyumba aho wamutumaga hose, uwo wamutumagaho uwo ari we wese, Inyumba yabisohozaga uko bikwiye. Jye ndabivuga kuko mbifiteho ibimenyetso.

Yatumikiye RPF, atumikira abayobozi ba RPF, aza gutumikira igihugu, byose yabyubahirije uko byari bikwiye. Mu bintu byinshi by’ubwitange, muri RPF ikivuka, mu mikorere yayo, ifite bike igomba kugera kuri byinshi, Inyumba yuzuzaga aha bike, aliko hagomba kugera kuri byinshi.

Imikorere ya Inyumba yatuburaga imbaraga, ibyo twifuzaga kugeraho byose. Inyumba akicwa n’inzara, akarara amajoro, yitanze, akicwa n’inzara, yikoreye uruboho rw’amafaranga, umusanzu wo kujya ku rugamba, adashobora gufataho. We kubwe akumva ko adashobora gufataho, akumva ko agomba kurugezayo. Buri kintu cyose ni uko yagikoraga. Muri aba bakada, si benshi nka we. Kandi ibyo byo ntiyabikoraga umunsi umwe, ukwezi kumwe, n’uko byahozeho, ni byo byamuranze. Ntabwo yasubiraga inyuma, nta n’ubwo yacikaga intege, oya, yahoraga ari wa wundi, igihe cyose.

N’aba bayobozi navugaga ko yagiye yubaka, Inyumba yagiye aba umuntu uhuza ibikorwa byinshi n’abantu ubwabo.

Ndetse rimwe twigera kumuha akazi katoroshye ko gushaka abayobozi. Ndibuka mubwira nti genda ushake runaka, ati ese jye ndabihera he, ndamubwira nti reba uko ubigeza, urabona aho uhera, koko arabikora, uwo twamutumye aramubona, n’uko Inyumba yari ameze.

Ntabwo Inyumba twaje guherekeza, turaherekeza umubiri we, aliko ibikorwa n’umutima we turacyali kumwe na byo. Biracyali hano, tugire icyo tubivanamo.

Dukwiye kubimwibukiraho, ntagende adusezeyeho agiye, ntabwo agiye, akwiye kugumana na twe muri ubwo buryo, ni cyo cyamurangaga, ibikorwa bye, imyumvire ye, ibintu bisobanutse, biha abantu agaciro, biha igihugu agaciro, turabikeneye, ni byo byagira, mu Rwanda twifuza kubaka.

U Rwanda runyura muri byinshi igihe cyose, ibibi n’ibyiza, n’ibigeragezo, ibyo byose abanyarwanda banyuramo, batagomba guheranwa na byo, abanyarwanda bagomba kwiha agaciro.

Birahenze, ku buryo, u Rwanda, rubaye nk’uko rwifurizwa n’abandi cg rugerazwa, rwaba nka wa muntu upfuye atagira icyo asize inyuma.
Inyumba n’ubwo tumusezeraho ubu ng’ubu, ibikorwa bye, umuco we, ibyamuranze, byo ntaho byagiye biri hano.

Mwese mwicaye hano uko mungana, mwitabiriye gusezera kuri Inyumba, twibuke cyane cyane Inyumba usigaye, ukiri kumwe na twe, turaba twibuka icyo twiyifuliza ubwacu n’igihugu cyacu, igihugu cyacu, gikwiye kugira character, igihugu ubwacyo na cyo kigira uko gitera nk’umuntu, kigira umuco, kigira ubutwari, kigira kwiyubaha, kigira kwibeshaho, kigira kwihesha agaciro, bihera ku bantu, bihera ku muntu.

Ibyatuzanye hano by’akababaro, bituviremo imbaraga, bitwongerere izindi mbaraga.

Nagira ngo dusabire, ni byo dukora mu kanya, iruhuko ridashira Imana ikwiye guha Inyumba.

Murakoze.

Iryo jambo ryose mushobora kuryumva hano:

7 COMMENTS

  1. Inyumba ntakwiye kwibukwa kuko abo asize barira kubera kubahekura no kubagira ipfubyi amarira yabo azamuburiza amahoro ikuzimu atangire gutera abo bafatikanyaga ubwicanyi kuko azaba amaze kumenya ukuri yirengagizaga akiriho. Ibyo bitume umuzimu we uguta kugasi nawe uvuga ngo Inyumba yar’intwari kuko mwamuhaga mission y’ubugizi bwanabi akayikora atiganda, agafasha abicanyi kurugamba, nibindi nkuko wabivuze… abantu nka Inyumba nuko bazapfa! Bazapfa nka kumwe Rwishura yavuze kunkuru ya Rwanyonga na Rwabugiri ati Rwabugiri urimbwa kandi uzagwa inyuma y’igihugu kandi ur’umwami! Simbifurije kugwa ishyanga ariko mukwiye guhinduka umuco mubi wa Inyumba ntubasigaremo ahumbwo mukiga gukora neza mwashaka mukabizira nka IN………

  2. Inyumba we genda uhure n’umuzimu wa papa wicishije ukubyinagire! Ntabyica roho yawe izabona izagaruka kw’isi ijye yirirwa izerera nk’iya Gahini!

    • ariko muranga mukiyerekana, ubwo uranatinyuka ngo umuzimu wa so ugisiragira, ni bigaragaza imyuka mibi yamukoreragano, umva nkwibwirire ntabwo u rwanda ruzongera kuba mu miborogo nkuko mwabyifuzaga na bene wanyu aho bari hose, naho Inyumba uvuga atabarutse azi Imana, ese uratinyuka ukavuga ngo yarishe, abo mwishe bangana gute? abari imfubyi n’abapfakazi kubera mwe n’abanyu, huuuuuu nimutihana ngo muhinduke muzumirwa, ntabwo narinziko mugifite ibyo bitekerezo, ariko wikwirushya rwose uta umwuka wawe Imana yabishyizeho iherezo.

  3. kagame nta banga agira,nyamara n’ibindi azabivuga ,aba bagabo bane bamuhunze nabo bashobora kuzafatwa n’uyu munnyotwe[umuriro]kuko ukwanga atiretse agira ngo turwane,ibyago byanyu mwe muriho ntimurapfa,navuga ati ba kanaka twakoranye inama yo guhanura indege bizabasiga amahoro?Kagame yemeje ko ibivugwa n’ibinyamakuru ko inyumba yajyaga kuzana abantu,n’imbere ya Kagame ngo paaaa ari ukuri, mbega koko yari Intare n’Intarekazi.

    Mu gihe uwakoze neza avuye kwisi,yibukwa n’abamuzi cyane cyane bakoranye,Inyumba rero yari kuzibukwa cyane kdi agakomeza kubahwa kubera izina rye,none Kagame amutesheje agaciro ati burya yajyaga aza kunsaba imbabazi,nawe rero yagiraga abamutinya nk’uko byemejwe na benshi,ubu nyuma yo kumva iri jambo baratangira kwibaza bati burya nawe yakosaga?Kagame umutesheje agaciro.

    Kagame ati:ndetse rimwe twigera kumuha akazi katoroshye ko gushaka abayobozi(bamuhungiye mu mahanga)akomeza agira ati:ndibuka mubwira nti genda ushake runaka,ati ese nge ndabihera he?ndamubwira nti reba uko ubigenza urabona aho uhera,koko arabikora,uwo twamutumye aramubona(ni Rwigema Pierre Celestin).

    Reka dusobanure,ati reba uko ubigenza,urabona aho uhera:ni ukuguyaguya yitanga wese,kumwe yaguyaguye Kanyarengwe wari wararahiye gukorana n’abatutsi kuko bamukuruye inyuma ku kimodoka agapfuka imisati,nyamara yategewe mu maguru y’umukobwa ukiri umwari amagambo ashira ivuga.

    Arabikora:aha buri wese ahita yiyumvisha ibyo yakoze ibyaribyo(Gusambana)birangiye aba abonye aho amuhera aramutahana ni (Rwigema Pierre Celestin)aha niho ba Munyakazi Laurent,Rwarakabije Paul,Jerome Ngendahimana ,Ninja n’abadi bafatiwe.

    Cyakora koko uyu Mme ari mu bantu bari bazi kugusha neza Kagame agacururuka,turamushimira ko atabaye isiha rusahuzi,turamushimira ko atangaga abahutu urunuka nk’uko benshi bibagaragaraho,ariko tumugayire abahutu n’abatutsi yashyize mu maboko ya Kagame bakicwa,abireba akaruca akarumira.

    Mu w’1992 abana bavuye i Burundi baje gufasha Fpr urugamba barishwe,nyuma ya 1994 hicwa ba Set Sendashonga,Abdul Ruzibiza,Deo Mushayidi umerewe nabi muri gereza,ibi byose dusabye Imana ngo ibimubabarire imwakire mu bayo.

    Kagame turagusaba guha agaciro uwapfuye,rino jambo ryawe rirafatwa nabi nkababonaga uyu Mme nk’intwari,baratangira kwibaza bati,mbega burya nta bwinyagamburiro nawe yagiraga yari atunzwe n’ikinyoma?wibagiwe kuvuga ko yangaga gusesagura,akazirana n’ubujura ariko akarushwa amaboko n’intare y’ingabo itagira amenyo kugera ubu.

    Inyumba igendere cyakora ibibi birarutanwa,iyo utazana Kanyarengwe ndahamya ko nta Muhutu uba ukirangwa mu rwa gasabo.uburaya bwo ntawe ubusekera undi,hari n’ibihugu byinshi bizishyigikira kdi zikanasora,buri kwezi,Yezu ati utarabikora namutere ibuye,habura n’umwe,twifatanije n’umuryango wa Dr.Masozera.

  4. Nubundi ngo “Nshimwe nshimwe yabyimbishije umugore ubugore bwe”. Uyu mukino Inyumba yakinnye niwo bita iyo za Buraya “aguicheuse; Allumeuse”. Bamwe batini intwari yaharaniye kubohora u Rwanda. Ese ubu ASIZE ARUGEJEJE HE? Mu kurugira champion mu gutekinika, inzirakarengane zigacikira amaguru muri 1930, usigaranye kumwe akagukurura ajya gukora TIG? Mu kwambuka imipaka ujya kurasa no kuroga abaguhunze? Mu gutera abaturanyi, usogota abene gihugu, ufata ku ngufu abakobwa, abagore n’abacyecuru b’inzirakarengane? Mu gucira ishyanga umubare munini w’abanyarwanda ubita ibipinga?
    Jeannete uriya uri kureba imfubyi yawe hariya ku irimbi, wagize ngo bazongera guhurirahe? Ubu se aba Rwigyema Gisa ajya abibuka? Ngo waharaniye kubuhoza u Rwanda, none ko umubare w’impunzi zari hanze wikubye inshuro 100? Dore n’abo mwari mwarafatanije kurubohora (Kayumba,Rujugiro,Gahima,Bihozagara,Musonera,Marara n’abandi…..) ko wongeye ukabasunikira ishyanga ubarasaho umwambi w’urugobe?
    Ngo uri intwari kuko Shitani yagutumaga Ibisahiranda n’ibinye-rari-ry’umubiri, nuko ukikura impuzu, ugacigatira imbehe, bagusimbukiraho ukumva ko uwo ari umuco w’umubyeyi ubyaye uteze urugori.
    Dore ngo unagiye uri umworo, nyamara Shitani warariraga rubunda yifitiye amadege, amato, imitamenwa n’amahera menshi. Hababaje umuryango wawe watatiye ugahugira gushimisha Shitani kandi uzi neza ko igihembo cyayo ari uku kohereza kwa nyamuzinda. Icyampa abana ngo abana bawe ntibazakurire muri ako gasitwe k’igihugu usize utobanze.

  5. ugupfa kwa Inyumba ni agaciro gakomeyeni ubwinyagamburiro mu Rwanda no mu mahanga,ni ishema kuri buri wese wazonzwe nizi Nkotanyi,kuva kagitumba kugera Cyangugu n’igihugu cyose muri rusange,kubera itegeko ryatowe ryo gutwika imirambo ahubwo yari akwiye gutwikwa

Comments are closed.